Imyaka imaze kurenga icyenda Gen. Laurent Nkunda, wayoboraga umutwe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CNDP) atawe muri yombi ubwo yagerageza kwinjira mu Rwanda anyuze mu Karere ka Rubavu. Kugeza ubu urujijo ni rwose ku maherezo y’uyu mugabo.
Nkunda yafashwe amaze iminsi agaragaza imbaraga zidasanzwe mu rugamba inyeshyamba ze zarwanagamo n’ingabo za Congo, ariko aza gukubitwa incuro n’umutwe uhuriweho n’u Rwanda na Congo wari ugamije kwambura intwaro no kumenesha abarwanyi ba FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu mugabo w’imyaka 51 wavukiye i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, afite amateka akomeye kuko yarwanye intambara yo guhirika Mobutu ndetse akagira n’uruhare mu ntambara ya kabiri ya Congo yarwaniyemo ibihugu birindwi.
Ivuka rya CNDP ya Gen. Nkunda
Gen. Nkunda yaje kwigomeka ku butegetsi we na Brigade ya 81 na 83 yayoboraga yiyunga ku yindi mitwe y’abarwanyi bajya mu mashyamba yo mu gace ka Masisi, aho yaje gushinga umutwe yise Congrés National Pour la Defense du Peuple (CNDP).
Mu 2006 nibwo CNDP yashingiwe muri Kivu y’Amajyaruguru ari umutwe witwara gisirikare urwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila. Abawugize bari bayobowe na Gen Nkunda bavugaga ko baharanira uburenganzira bw’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’iki gihugu, bibasirwaga n’abandi baturage batabibonagamo nka bagenzi babo ku buryo babahigaga bukware bakicwa nk’inyamaswa.
Ubusanzwe bimwe mu bice bya Congo cyane mu Burasirazuba, hatuye abaturage bavuga Ikinyarwanda badategwa ku buryo uhageze ushobora gukeka ko ari mu Rwanda. Ibi ntibyapfuye kwizana gusa kuko mu myaka ya mbere y’abakoloni, iki gice cyari mu rw’imisozi igihumbi, ariko inkubiri yo gushyiraho imipaka isiga ruhambuwe n’abari bahatuye bisanga i Congo.
Aba baturage ntibigeze bishimirwa n’abanye-Congo b’umwimerere batangira kugirirwa nabi.
Inyeshyamba za Gen. Nkunda ntizahwemye gukozanyaho n’Ingabo za Congo (FARDC), gusa mu ntangiriro za 2007 leta yashatse kugabanya igitutu cy’iyi ndwanyi ishyiraho uburyo bwo kuvanga ingabo, bituma ahabwa kuyobora Brigade eshanu aho kuba ebyiri.
Aka gahenge ntikarambye kuko muri Nzeri 2007, ingabo za leta zagabye ibitero mu gace ka Masisi zikoresheje kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-24 zica abambari ba Nkunda 80, bituma habaho ibiganiro bitatanze umusaruro kuko imirwano yubuye bikaviramo ibihumbi by’abaturage guhunga.
Nkunda yatawe muri yombi CNDP ihindura umuvuno
Mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama ku isaha ya saa tanu n’igice, nibwo Gen Nkunda yafashwe ubwo yashakaga guhungira mu Rwanda. Ingabo z’u Rwanda n’iza FARDC, batangaje ko abarwanyi be basabwe gushyira intwaro hasi.
Uyu mugabo yatawe muri yombi bidatinze Gen Bosco Ntaganda atangaza ko yamusimbuye ku buyobozi bwa CNDP ndetse anemera ivangwa ry’ingabo ze n’iza leta. Ni mbere y’uko ku wa 23 Werurwe 2009, yashyize umukono ku masezerano y’amahoro na leta ya Congo, bemeranya ko uyu mutwe uhinduka ishyaka rya politiki mu rwego rwo gusaba kurekura imfungwa zayo.
Aya masezerano yaje kutubahirizwa bibyara amahari yavutsemo umutwe w’inyeshyamba za M23 [bisobanuye itariki amasezerano yashyiweho umukono] zabayeho kuva mu 2012.
Icyifuzo cya Congo kuri Nkunda cyatewe utwatsi
Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Gen Laurent Nkunda, Leta ya Congo yifuje kohererezwa uwo mu jenerali ariko u Rwanda rubyima amatwi bitewe n’uko nta masezerano yo guhererekanya abanyabyaha yari hagati y’ibihugu byombi.
Ibi byiyongera ku kuba mu mategeko ya Congo, igihano cy’urupfu cyari cyemewe kandi u Rwanda rwaragikuyeho kera, ibi bigatera impungenge ko uyu mugabo yari kugezwayo akaba yagirirwa nabi kugeza ndetse akaba yakwicwa.
Imyemerere ya Gen Laurent Nkunda
Gen Laurent Nkunda yavugaga ko yakiriye agakiza kandi ajya yambara agapesi kanditseho ngo “Rebels for Christ” kandi ngo ari Pasiteri mu idini ry’Abadiventi b’umunsi wa karindwi.
Mu 2005, Laurent Nkunda yarezwe ibyaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye ICC, Muri 2002 yarezwe kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abantu 160 i Kisangani mu guhosha imvururu zari zihari, aho bakanavugamo ko yishemo intumwa ebyiri za Loni zakoragayo iperereza.
Ibi byose ariko, Gen. Nkunda yarabihakanye, avuga ko umuryango mpuzamuhanga ntacyo witayeho ku mutekano w’abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi bicwaga, nk’uko ntacyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Amaherezo ya Gen. Nkunda ni ayahe?
Tariki ya 26 Werurwe 2010, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwanzuye ko Gen Nkunda ataburanishwa n’inkiko za Gisivile zisanzwe, kuko inzego za gisirikare arizo zamufashe. Kugeza ubu ntabwo araburanishwa.
Iyo urebye imiterere y’ikibazo cya Gen. Nkunda, usanga amaherezo ye ari uko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hazajyaho ubuyobozi bushya busimbura ubwa Kabila cyangwa ubwa nyuma yaho [kuko Nkunda aracyari muto mu myaka], bukaba bwamwifashisha muri icyo gihe, ahanini bitewe n’uko yakunze kurangwa na disipulini iri ku rwego rwo hejuru.
Nubwo mu 2002 ICC yigeze gusaba gufata Gen Nkunda bikaza kwangwa n’Ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri RDC (Monusco), ibyo kumushakisha bisa n’aho byataye agaciro kuko bizwi ko uwo uru rukiko rwiziritseho ruhatana kugeza rumubonye ariko we ntirwakomeje kumushaka.
ICC yashinjaga Gen Nkunda ibyaha by’intambara, ihohotera rishingiye ku gitsina no kwinjiza abana mu gisirikare mu myaka itanu yamaze arwanira mu Burasirazuba bwa Congo.
Kuba uru rukiko rutakimushakisha ni ikimenyetso cy’uko bishoboka ko nta maraso y’inzirakarengane amuri ku ntoki, ku buryo bimuha amahirwe menshi yo kuba yazagira uburyo runaka yisanga mu miyoborere ya Congo yo mu gihe kizaza.