• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo

Dr.Munyakazi Leopold ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, arasaba kujya kuburanira iwabo

Ubwanditsi 02 Mar 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urukiko rukuru rwasubukuye iburanisha ry’urubanza rwa  Dr.Munyakazi Leopold yajuririyemo kubera igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko yahanishijwe mu mwaka ushize,  akaba yasabye ko yazajya kuburanira ku ivuko.

Mu iburanisha ryo ku wa kane tariki ya 1 Werurwe 2018, uregwa yasabye ko umucamanza yazajya kumuburanishiriza aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Arasanga ari bwo yabona ubutabera buboneye. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kimwe mu byo uyu mugabo asaba urukiko rukuru ni ukumanuka rukajya kumuburanishiriza mu karere ka Kamonyi mu cyahoze kitwa Komini Kayenzi, aho bikekwa ko yakoreye ibyaha. Mu mwaka ushize wa 2017 ni bwo Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko.

Dr.Munyakazi yasabye umucamanza kongera gusuzumana ubushishozi ubusabwe bwe. Arasanga kujya kumuburanishiriza aho aregwa ko yakoreye ibyaha byarushaho gutanga isura nziza y’ubutabera bw’u Rwanda mu maso y’amahanga.

Muhima Antoine umucamanza ukuriye inteko iburanisha, yabwiye uregwa ko urubanza rugomba gukomereza mu rukiko yajuririyemo bazabona ari ngombwa bakazamanuka aho bikekwa ko ibyaha byabereye. Ni ingingo yashimishije Munyakazi.

Dr Munyakazi kandi yikomye inkiko  zamuburanishije mbere zikamuhanisha igihano cya burundu y’umwihariko. Aravuga ko izo nkiko zitabifitiye ububasha.

Aravuga ko agifatwa hatagombaga kugira urundi rukiko rumuburanisha uretse uru rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha biri ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Ubushinjacyahan bwavuze ko urukiko rwamuciriye urubanza rubifitiye ububasha kandi ko Munyakazi yakunze kwiyima uburenganzira bwo kuburana.

Bwavuze ko urukiko rukuru rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bw’uregwa ariko nta bubasha rufite bwo gutesha agaciro ibyakozwe n’inkiko zabanje.

Indi ngingo yateje impaka mu rukiko ku baburanyi bombi, ni iy’abatangabuhamya bagera kuri 15 bahamagajwe n’uruhande rwa Munyakazi. Aba bari biganjemo abasaza n’abakecuru bazi ko baje gushinjura uregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba batangabuhamya baje mu rukiko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bagombye kuba bagaragarizwa imyirondoro yuzuye ndetse n’icyo bazafasha urukiko. Ubushinjacyaha bwafashe abo bari baje mu rukiko nk’abaherekeza. Bwavuze ko hagomba kubanza kuboneka urutonde rwabo runoze urukiko rukarwemeza aho kuza nk’abaherekeje mu bukwe.

Uruhande rwiregura rwo ruvuga ko aba batangabuhamya bari barabatanze no mu nyandiko. Munyakazi yabwiye umucamanza ati Nyakugira Imana nanjye ibyo ubushinjacyaha buvuga ni ko mbibona ariko ndagira ngo mbuhumurize ndabona bwatangiranye ubwoba.

Umunyamategeko umwunganira yavuze ko iby’abatangabuhamya bamushinjura baje mu rukiko, umucamanza yabisuzuma.

Umucamanza yavuze ko hataragera kumva abatangabuhamya. Yavuze ko kuba baje bishobora gukorwa mu manza mbonezamubano kandi ko bitashoboka mu manza nshinjabyaha. Yabategetse gusohoka mu iburanisha umwanditsi w’urukiko akabanza gufata imyirondoro yabo.

Ni ingingo na yo Munyakazi yateyeho impaka maze avuga ko imyirondoro y’abatangabuhamya ikorerwa ku nyandiko y’iburanisha bari mu rukiko.

Dr.Munyakazi Leopold yavanwe  muri USA muri leta ya Alabama mu 2016 aho yari umwalimu muri Kaminuza. Mu 2017 inkiko z’u Rwanda zamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ibyaha byose yita ko ari ibicurano. Iburanisha rizakomeza ku itariki ya 08 y’ukwezi kwa gatatu.

2018-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

 Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

 Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

Ubwanditsi 19 Jul 2019
Ibya RNC bikomeje kuba  agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Ibya RNC bikomeje kuba agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Ubwanditsi 31 Dec 2019
Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo

Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat,  yapfubye hafatiwe  ibikoresho bya gisirikare

Ikinamico : Mu rugo rw’umusirikare ufunze ukekwaho uruhare muri Coup d’Etat, yapfubye hafatiwe ibikoresho bya gisirikare

Ubwanditsi 13 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka riratangira kuri uyu wa gatanu
IMIKINO

Irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka riratangira kuri uyu wa gatanu

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe
Amakuru

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe

Ubwanditsi 01 Sep 2021
Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’
IMIKINO

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Ubwanditsi 27 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru