• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kabila yakuyeho igitaraganya uruzinduko rwa Guterres, Mahamat na Nikki Haley i Kinshasa

Perezida Kabila yakuyeho igitaraganya uruzinduko rwa Guterres, Mahamat na Nikki Haley i Kinshasa

Editorial 10 Jul 2018 POLITIKI

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila, yakuyeho igitaraganya uruzinduro rw’Umunyamaganga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’urwa Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley, bagombaga kugirira i Kinshasa.

Guterres na Mahamat bateganyaga gusura Perezida Kabila muri iki cyumweru. Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Lambert Mende, yatangaje ko aba bayobozi bose bateganyaga gusura iki gihugu bitagishobotse kuko Perezida Joseph Kabila ahuze cyane ku buryo atabona uko yakira abo bashyitsi.

RFI yatangaje ko uru ruzinduko rw’aba bayobozi bombi rwari rugamije gusaba Perezida Kabila kutongera kwiyamamariza indi manda mu gihe izo yemererwa n’amategeko zarangiye muri 2016.

Ku bijyanye n’uruzinduko rwa Nikki Haley, wateganyaga kujya muri RDC muri iki Cyumweru, Mende yavuze ko atabona impamvu yari kumujyanayo.

Yagize ati “Nko kuri Nikki Haley, kuba Perezida yanze guhura na we sinzi impamvu byateje ikibazo. Haley yaje muri RDC ahura na Perezida Kabila, bahuye bonyine iminota 90 mu Ukwakira, amubwira ko umubano na USA, uzajya ushingira ku cyerekezo n’imikorere ye”.

Muri iyi minsi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu myiteguro y’amatora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018. 
Mende yavuze ko niba aba bayobozi baje muri Kongo kureba aho imyiteguro y’amatora igeze bahawe ikaze.

Yagize ati “Byaba ari bya bindi ko iyo mu bihugu bya Afurika bageze hagati imyiteguro y’amatora, aba bashyitsi bamwe baza kureba niba imyiteguro igenda neza? Niba ari byo, barakaza neza mu gihugu cyacu.”

Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Farhan Faq yatangaje ko nta yindi gahunda yo kuba Guterres azongera gusura Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo vuba aha mu gihe yaba atayisuye muri iyi minsi, yavuze ko nibaho bazabitangaza.

Gusa Guverinoma ya RDC yatangaje ko Guterres na Faki bahawe ikaze muri iki gihugu ariko bazajyayo ku itariki bazumvikanaho.

Kabila yanze guhura n’abayobozi barimo Guterres uyobora Loni

2018-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Cyril Ramaphosa yatowe nk’umusimbura wa Zuma

Cyril Ramaphosa yatowe nk’umusimbura wa Zuma

Editorial 15 Feb 2018
Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Editorial 27 Mar 2021
Perezida Kagame yerekeje   i Ndjamena mu irahira rya  Perezida Itno

Perezida Kagame yerekeje i Ndjamena mu irahira rya Perezida Itno

Editorial 08 Aug 2016
Uganda: Batangiye inzira yo gukuraho imyaka y’amavuko ntarengwa ku mukuru w’igihugu

Uganda: Batangiye inzira yo gukuraho imyaka y’amavuko ntarengwa ku mukuru w’igihugu

Editorial 10 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umupolisi wa DRC yafatiwe mu Rwanda
Mu Rwanda

Umupolisi wa DRC yafatiwe mu Rwanda

Editorial 28 Aug 2017
Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda

Editorial 23 May 2019
Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA
IMIKINO

Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA

Editorial 24 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru