Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila, yakuyeho igitaraganya uruzinduro rw’Umunyamaganga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’urwa Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley, bagombaga kugirira i Kinshasa.
Guterres na Mahamat bateganyaga gusura Perezida Kabila muri iki cyumweru. Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Lambert Mende, yatangaje ko aba bayobozi bose bateganyaga gusura iki gihugu bitagishobotse kuko Perezida Joseph Kabila ahuze cyane ku buryo atabona uko yakira abo bashyitsi.
RFI yatangaje ko uru ruzinduko rw’aba bayobozi bombi rwari rugamije gusaba Perezida Kabila kutongera kwiyamamariza indi manda mu gihe izo yemererwa n’amategeko zarangiye muri 2016.
Ku bijyanye n’uruzinduko rwa Nikki Haley, wateganyaga kujya muri RDC muri iki Cyumweru, Mende yavuze ko atabona impamvu yari kumujyanayo.
Yagize ati “Nko kuri Nikki Haley, kuba Perezida yanze guhura na we sinzi impamvu byateje ikibazo. Haley yaje muri RDC ahura na Perezida Kabila, bahuye bonyine iminota 90 mu Ukwakira, amubwira ko umubano na USA, uzajya ushingira ku cyerekezo n’imikorere ye”.
Muri iyi minsi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu myiteguro y’amatora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018.
Mende yavuze ko niba aba bayobozi baje muri Kongo kureba aho imyiteguro y’amatora igeze bahawe ikaze.
Yagize ati “Byaba ari bya bindi ko iyo mu bihugu bya Afurika bageze hagati imyiteguro y’amatora, aba bashyitsi bamwe baza kureba niba imyiteguro igenda neza? Niba ari byo, barakaza neza mu gihugu cyacu.”
Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Farhan Faq yatangaje ko nta yindi gahunda yo kuba Guterres azongera gusura Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo vuba aha mu gihe yaba atayisuye muri iyi minsi, yavuze ko nibaho bazabitangaza.
Gusa Guverinoma ya RDC yatangaje ko Guterres na Faki bahawe ikaze muri iki gihugu ariko bazajyayo ku itariki bazumvikanaho.