Muri kaminuza y’u Burundi iherereye ku Mutanga hatoraguwe impapuro zidasinyeho, ziriho amagambo atera ubwoba abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi.
Abanyeshuri bo muri iyi kaminuza baganiriye n’ikinyamakuru Ubm News bagitangarije ko bakeka Imbonerakure za CNDD FDD, kuba arizo zanditse izo mpapuro z’iterabwoba.
Amwe mu magambo agaragara kuri izi nyandiko, atera ubwoba abatavuga rumwe na leta, aho babwirwa ko ari benshi muri iyi kaminuza ariko ko n’uburo babusya.
Bagira bati “ibipinga muri benshi muri iyi kaminuza y’u Burundi ariko n’uburo barabusya, twaragifashe ntiturekura, tuzabashyira ku murongo,… mwaraye mubyiboneye, udashaka kujya ku murongo nta kibanza afite hano, amajigo twaraye tuyahongoye, n’amabwene turayateguje, uhagarariwe n’ingwe aravoma”.
Aya mashusho yamaraga iminota ibiri yagiye ahanahanwa ku mbuga nkoranyambuga ari mu rurimi rw’Ikirundi ahamagarira Imbonerakure gutera inda abagore batavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo bazabyare izindi mbonerakure.
Agashami ka Loni gashinze uburenganzira bwa muntu kamaganye aya mashusho, ndetse n’ishyaka CNDD FDD ritangaza ko rigiye gufatira ibihano Imbonerakure zagaragaye muri ayo mashusho, none izi nyandiko zidasinyeho, n’ubwo zishinjwa izi Mbonerakure, ubuyobozi bwa kaminuza n’ibwishyaka ntacyo bwari bwazitangazaho.