• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Ubwanditsi 12 Jul 2018 Mu Rwanda

Guhera ku itariki ya 8 Nyakanga 2018 ku cyicari gikuru cy’itorero rya Zion Temple i Kigali harikubera igiterane ngarukamwaka kizwi nka “Africa haguruka”. Umushumba mukuru w’iri torero Apôtre Dr Paul Gitwaza yahanuriye abari bitabiriye iki giterane ababwira ko Imana igiye gufata ubutunzi bw’abaherwe b’abapagani ikabuha abarokore nabo bakubaka amahoteli akomeye ariho n’imisaraba.

Apôtre Dr Paul Gitwaza avuga ko Imana igiye kwambura abaherwe b’abapagani Business zabo zihabwe abarokore.

Ku munsi wa Gatatu w’iki giterane nibwo Apôtre Dr Paul Gitwaza yaje guhanurira abacyitabiriye, atangira ubuhanuzi bwe yavuze ko Imana igiye guhuriza hamwe amatorero yo muri Africa mu bucuruzi buzazana amafaranga y’Isi agakora mu bwami bw’Imana.

Yagize ati “Umva icyo Imana ivuze, Imana igiye guhuriza hamwe amatorero yo muri Afurika mu gukora ubucuruzi buzazana amafaranga y’Isi akabasha gukora mu bwami bw’Imana. Mu myaka iri imbere, amahoteli akomeye muri Afurika yose azaba afiteho akamenyetso k’umusaraba kuko azaba ari ay’abana b’Imana. Mwumve neza, amahoteli akomeye ntazaba acyitwa Marriot, ntazaba acyitwa Hilton na Shelton,… azitwa ay’abarokore ariho n’umusaraba, muranyumva neza? Imana igiye kubikora.”

Akomeza ababwira ko Imana igiye gufata ubutunzi bw’abaherwe b’abapagani bakora ubushabitsi (Business) mu bijyanye no kubaka amazu ikabuha abarokore akaba aribo batunga amahoteli yose azaba akomeye muri Afurika mu minsi iri imbere.

Ati: “Abana b’Imana mugiye kujya mwubaka imidugudu irimwo amazu meza cyane, mu gihe kiri imbere imidugudu minini izaba yarubatswe n’abarokore, ndagirango mubyandike. Abapagani bari muri business zo kubaka amazu Imana igiye kubibambura, izabiha abarokore bo muri Afurika, ni bo bagiye kubaka amazu. Amatorero yo muri Gabon, mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, muri Tanzania, Cameroon no hirya no hino agiye kuzajya yubaka imijyi ihambaye, namwe muri muri abo! Kuko Imana igiye kugarurira itorero agaciro.”

Ni kenshi uyu mukozi w’Imana akunze kugarukwaho kubera ubuhanuzi butandukanye aba yatangaje, iki giterane Africa haguruka muri uyu mwaka kiri kuba ku nshuro yacyo ya 19 kikaba kizamara iminsi umunani kikazasozwa ku itariki ya 15 Nyakanga 2018.

Africa Haguruka 2018 aba yitabiriye bateze amatwi ijambo ry’Imana.

2018-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika

U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika

Ubwanditsi 28 Aug 2017
Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Ubwanditsi 10 Jul 2021
Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura

Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Impinduka zagaragaye mu irushanwa rya  PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR  uyu mwaka

Impinduka zagaragaye mu irushanwa rya PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR uyu mwaka

Ubwanditsi 17 Mar 2018

4 Ibitekerezo

  1. niyogihozo
    July 16, 201810:05 am -

    Kagire inkuru no kuyibara iyo mitungo bazayifata bate?Bayibye? Barwanye? Bayihawe? Bayiguze? Ese ibyiza si uko abantu basaba Imana ikabaha ibyabo ko atari inkene, ko ahubakwa hakiriho, ntibifuze ibifite bene byo ? Aha Apotre mwibuke ko Imana ivusha izuba ryayo, ikagusha imvura yayo ku babi n’abeza! Ese koko ikihutirwa ku Mana ni uko abantu bayo baba abaherwe muri iyi si barimo mu rugendo?

    Subiza
    • Tos
      July 16, 201812:48 pm -

      Ubwo aherutse muri Israel wasanga yarabivuganye nabayuda ko bagiye gukora akantu. Uyu ntumuzi iyo akusanya amafaranga y’abanyagihugu akayajyana yitwaje ngo ni ubukerarugendo kandi ari amaturo ashyiriye ba shebuja. Abakagombye kuyobora abantu mu nzira y’umudendezo nibo mbata mbi, abagakwiriye kwigisha abantu gukora nibo bari kuboshya ngo bagarame bategereje ko bazagabirwa iby’ababivunikiye. Abari kuba bateye imbere mu bwenge ni zo njiji z’intangarugero. Birababaje

      Subiza
  2. Motari
    July 22, 20186:54 am -

    Imana iti nzaha umugisha imirimo yamaboko yanyu kuberako mwanyubashye kandi mukanyubahisha iri ni ijambo ry’Imana. Abanyamatorero benshi kubera bwabumenyi bukeya duhora tuvuga burimunsi bigisha abayoboke babo ko haricyo Imana igiye kubakorera ariko ntibababwira ko gusenga bijyana no gukora bakagirango harundi uzaza kubakorera ibyabananiye.Niyompamvu ubuhanuzi bwabamwe burimo ibinyoma byinshi kugirango banyage imitungo yababagana, nonese
    Uyumuhanuzi ubukire yabukuye ahandi hehe ko mbere yo gutangiza itorero rye nta mato yarafite munyanja cgangwa ko atagaragaza niba yaratangiriye kugatebo ngo abijyanishe no gusenga Imana, none Imana ikaba yaramwaguriye isoko akaba ariho yakuye iyo mitungo. Abiyita abahanuzi benshi bakoresha amagambo areshya aho kwigisha ukugaruka kumwami wacu uko Umuntu yakagombye kwitwara imbere y’umujyango mugari wabemera Imana ndetse nabatayemera kugirango bagandukire ibyijuru. Bemera Mana njye Motari nabaha inama nziza iruta izindi :njye nzakomeza umwuga wanjye wogutwara moto yanjye,nsenge Imana kandi ntange service nziza kuba clients banjye kugeza igihe nzigarurira isoko rikangeza no kumodoka nguko uko tuzagera kubutunzi ariko sinabashishikariza kujyama ngo bizizana

    Subiza
  3. niyogihozo
    July 24, 20186:21 am -

    Bakure amaboko mu mpuzu bakore, atari ibyo Imana izabasiga ivu. Ntikunda abanebwe. Gusenga ni byiza, ariko bijyane no gukoresha ubwenge n’amaboko Imana yaduhaye.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards
IMIKINO

Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards

Ubwanditsi 17 Feb 2016
Uganda:  Gen Kale Kayihura  yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi hakoreshejwe kajugujugu

Ubwanditsi 13 Jun 2018
Denise Tshisekedi yashimye ibikorwa bya Jeannette Kagame
POLITIKI

Denise Tshisekedi yashimye ibikorwa bya Jeannette Kagame

Ubwanditsi 10 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru