Guhera ku itariki ya 8 Nyakanga 2018 ku cyicari gikuru cy’itorero rya Zion Temple i Kigali harikubera igiterane ngarukamwaka kizwi nka “Africa haguruka”. Umushumba mukuru w’iri torero Apôtre Dr Paul Gitwaza yahanuriye abari bitabiriye iki giterane ababwira ko Imana igiye gufata ubutunzi bw’abaherwe b’abapagani ikabuha abarokore nabo bakubaka amahoteli akomeye ariho n’imisaraba.
Ku munsi wa Gatatu w’iki giterane nibwo Apôtre Dr Paul Gitwaza yaje guhanurira abacyitabiriye, atangira ubuhanuzi bwe yavuze ko Imana igiye guhuriza hamwe amatorero yo muri Africa mu bucuruzi buzazana amafaranga y’Isi agakora mu bwami bw’Imana.
Yagize ati “Umva icyo Imana ivuze, Imana igiye guhuriza hamwe amatorero yo muri Afurika mu gukora ubucuruzi buzazana amafaranga y’Isi akabasha gukora mu bwami bw’Imana. Mu myaka iri imbere, amahoteli akomeye muri Afurika yose azaba afiteho akamenyetso k’umusaraba kuko azaba ari ay’abana b’Imana. Mwumve neza, amahoteli akomeye ntazaba acyitwa Marriot, ntazaba acyitwa Hilton na Shelton,… azitwa ay’abarokore ariho n’umusaraba, muranyumva neza? Imana igiye kubikora.”
Akomeza ababwira ko Imana igiye gufata ubutunzi bw’abaherwe b’abapagani bakora ubushabitsi (Business) mu bijyanye no kubaka amazu ikabuha abarokore akaba aribo batunga amahoteli yose azaba akomeye muri Afurika mu minsi iri imbere.
Ati: “Abana b’Imana mugiye kujya mwubaka imidugudu irimwo amazu meza cyane, mu gihe kiri imbere imidugudu minini izaba yarubatswe n’abarokore, ndagirango mubyandike. Abapagani bari muri business zo kubaka amazu Imana igiye kubibambura, izabiha abarokore bo muri Afurika, ni bo bagiye kubaka amazu. Amatorero yo muri Gabon, mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, muri Tanzania, Cameroon no hirya no hino agiye kuzajya yubaka imijyi ihambaye, namwe muri muri abo! Kuko Imana igiye kugarurira itorero agaciro.”
Ni kenshi uyu mukozi w’Imana akunze kugarukwaho kubera ubuhanuzi butandukanye aba yatangaje, iki giterane Africa haguruka muri uyu mwaka kiri kuba ku nshuro yacyo ya 19 kikaba kizamara iminsi umunani kikazasozwa ku itariki ya 15 Nyakanga 2018.
niyogihozo
Kagire inkuru no kuyibara iyo mitungo bazayifata bate?Bayibye? Barwanye? Bayihawe? Bayiguze? Ese ibyiza si uko abantu basaba Imana ikabaha ibyabo ko atari inkene, ko ahubakwa hakiriho, ntibifuze ibifite bene byo ? Aha Apotre mwibuke ko Imana ivusha izuba ryayo, ikagusha imvura yayo ku babi n’abeza! Ese koko ikihutirwa ku Mana ni uko abantu bayo baba abaherwe muri iyi si barimo mu rugendo?
Tos
Ubwo aherutse muri Israel wasanga yarabivuganye nabayuda ko bagiye gukora akantu. Uyu ntumuzi iyo akusanya amafaranga y’abanyagihugu akayajyana yitwaje ngo ni ubukerarugendo kandi ari amaturo ashyiriye ba shebuja. Abakagombye kuyobora abantu mu nzira y’umudendezo nibo mbata mbi, abagakwiriye kwigisha abantu gukora nibo bari kuboshya ngo bagarame bategereje ko bazagabirwa iby’ababivunikiye. Abari kuba bateye imbere mu bwenge ni zo njiji z’intangarugero. Birababaje
Motari
Imana iti nzaha umugisha imirimo yamaboko yanyu kuberako mwanyubashye kandi mukanyubahisha iri ni ijambo ry’Imana. Abanyamatorero benshi kubera bwabumenyi bukeya duhora tuvuga burimunsi bigisha abayoboke babo ko haricyo Imana igiye kubakorera ariko ntibababwira ko gusenga bijyana no gukora bakagirango harundi uzaza kubakorera ibyabananiye.Niyompamvu ubuhanuzi bwabamwe burimo ibinyoma byinshi kugirango banyage imitungo yababagana, nonese
Uyumuhanuzi ubukire yabukuye ahandi hehe ko mbere yo gutangiza itorero rye nta mato yarafite munyanja cgangwa ko atagaragaza niba yaratangiriye kugatebo ngo abijyanishe no gusenga Imana, none Imana ikaba yaramwaguriye isoko akaba ariho yakuye iyo mitungo. Abiyita abahanuzi benshi bakoresha amagambo areshya aho kwigisha ukugaruka kumwami wacu uko Umuntu yakagombye kwitwara imbere y’umujyango mugari wabemera Imana ndetse nabatayemera kugirango bagandukire ibyijuru. Bemera Mana njye Motari nabaha inama nziza iruta izindi :njye nzakomeza umwuga wanjye wogutwara moto yanjye,nsenge Imana kandi ntange service nziza kuba clients banjye kugeza igihe nzigarurira isoko rikangeza no kumodoka nguko uko tuzagera kubutunzi ariko sinabashishikariza kujyama ngo bizizana
niyogihozo
Bakure amaboko mu mpuzu bakore, atari ibyo Imana izabasiga ivu. Ntikunda abanebwe. Gusenga ni byiza, ariko bijyane no gukoresha ubwenge n’amaboko Imana yaduhaye.