Nubwo igishuko cyo kugwa mu cyaha cy’ubusambanyi kimaze kugusha benshi, Pasiteri Rick Warren aributsa ababaswe na cyo ko hakiri amahirwe yo kwihana bigakunda kuko Imana ntihinduka kandi ihora yiteguye kubabarira umunyabyaha wese.
Ubusambanyi mu rubyiruko no gucana inyuma hagati y’abashyingiranwe bikomeje kuba ikibazo cyugarije isi ndetse abantu bamaze kubifata nk’ibintu bisanzwe, nyamara Pasiteri Warren aributsa abakora ibyo bose ko ari icyaha gikomeye imbere y’Imana kandi ko kizanahora ari icyaha kugeza isi irangiye.
Nanone ariko, ngo ntabwo umusambanyi akwiye kumva ko ibye byarangiye maze ngo ahitemo kuba imbata y’ubusambanyi by’iteka ryose. Oya! Rick Warren arabibutsa ko hakiri amahirwe kwihana no kwezwa bagahinduka abaziranenge.
Inzira zatuma umusambanyi acika ku busambanyi bwamubase
Pasiteri Warren avuga ko kwihana ari yo ntambwe ya mbere umusambanyi akwiye gutera abuvamo. Kwihana ubusambanyi ngo ni uguhindura ibitekerezo wari ufite mbere yo kwiroha mu gishuko cy’ubusambanyi. Imyumvire wari ufite ujya gusambana ikwiye kubanza guhinduka. Niba wumvaga ari byiza ukwiye kubanza kubyanga urunuka.
Nyuma yo kwihana no gusaba imbabazi, ngo intabwe ikurikiraho ni iyo kwakira imbabazi z’Imana. Pasiteri Warren aravuga ati: “Imana ihora yiteguye kukubabarira, kukweza no kuguhindura mushya, izagukura mu kimwaro, no kwicuza, ikomore ibikomere bihishe watewe no gusambana, niba rero Imana yakubabariye nawe jya wibabarira, maze wakire imbabazi zayo.”
Guhindura icyerekezo ngo ni yo ntambwe iba ikurikiyeho. Aha ngo uba usabwa guhindura imibereho yawe maze ugatangira kwitoza gukora ibyo Imana ishaka no kwanga icyaha. Ibyo ngo bijyana no gusenga cyane umuntu asaba Imana kumurindira mu bushake bwayo no kumurinda kugwa mu bishuko by’ubusambanyi.
Muri uko guhindura icyerekezo, umuntu ukiri ingaragu ngo aba agomba kwibuka ihame rivuga ko imibonano mpuzabitsina igenewe abashyingiranwe gusa kandi ko akibuka ko ibihabanye n’ibyo bizanira ubikoze ingaruka zikomeye haba ku mubiri, mu ntekerezo, no mu by’umwuka.
Kwiyegurira Imana ngo ni ngombwa cyane kuko ngo mu gihe umuntu atiyeguriye Imana by’ukuri, ntashobora kureka icyaha cy’ubusambanyi burundu kuko ari mu isi yuzuye abantu baryohewe no gukora ibyaha.
Warren aributa abantu ko Imana ariyo yaremye igitsina, bityo ngo ni na yo isobanukiwe neza imikorere yacyo kurusha umuntu. Bityo rero, ngo umuntu naramuka yiyeguriye Imana wese, izamufasha guhangana n’ibishuko bishingiye ku mikorere y’igitsina.
Asoza yibutsa abantu ko nibaramuka bibutse ko imibonano mpuzabitsina hagati y’abahyingiranwe ari yonyine yejejwe, nta kabuza, ubusambanyi mubatarashyingiranwa n’abashyingiranwe baca inyuma abo bashyingiranwe, byose bizahita bihagarara.
Richard Duane wamamaye ku mazina ya “Rick Warren” ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Niwe muyobozi w’Itorero ryitwa Saddleback Church, akaba ari na we warishinze. Iri torero ribarizwa muri Leta ya California rika riri mu matorero ane akomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ibitabyo bya Rick Warren byahinduye ubuzima bwa benshi. Abantu benshi bamuzi ku gitabo cyitwa Ubuzima bufite intego kiri mu bitabo byagurishijwe cyane ku isi, gusa yanditse ibitabo byinshi.
Uyu mugabo, afite imyemerere irwanya ubutinganyi, akanarwanya itegeko ryemerera abantu gukuramo inda.