Perezida Paul Kagame na Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, basobanuye ko bafitiye icyizere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu y’ubufatanye yashyizweho umukono n’ibihugu byombi kuko bo ubwabo bazabyikurikiranira.
Kuri uyu wa 20 Nyakanga nibwo hashyizwe umukono ku masezerano arimo ayo gukuraho visa ku ba diplomate n’abandi bafite passport z’akazi, ay’ubufatanye mu birebana no gutwara abantu n’ibintu mu kirere, ajyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ay’imikoranire ya kaminuza n’amashuri makuru ndetse n’andi yasinywe hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB n’Igishinzwe guteza imbere ishoramari muri Mozambique. Ni igikorwa cyabereye muri Village Urugwiro.
Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko afite icyizere mu ishyirwa mu bikorwa ryayo agishingiye ku buryo Nyusi ari umuntu ukunda kugera ku cyo yiyemeje, kandi iteka aharanira ko ibintu bikorwa ku gihe.
Ati “Guharanira ko ibintu bikorwa vuba tubihuriyeho, yego gushyira mu bikorwa rimwe na rimwe bishobora kugenda buhoro bitewe n’inzego binyuramo; ndavuga ibi kubera ko nzi neza ko twembi tuzashyiramo imbaraga ngo ibintu byinshi bikorwe.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Mozambique bihuriye kuri byinshi birimo n’urugamba rwo kubohora igihugu, by’umwihariko urujyanye n’impinduka mu mibereho n’ubukungu binyuze mu gushyiraho politiki nziza no gushyigikira inzego z’abikorera.
Ku rundi ruhande, Perezida Nyusi wishimira uburyo yakiriwe mu Rwanda, yavuze ko mu myaka ibiri ishize hari byinshi byagezweho mu mibanire y’ibihugu byombi, amasezerano yashyizweho umukono akaba ari umusaruro w’akazi kakozwe na komisiyo yari yashyizweho, kandi ibihugu byombi byiteguye gusangira ubunararibonye.
Ati “Igifitiye akamaro ibihugu byacu ni ugukoresha uburyo n’umutungo kamera bihari bigirira akamaro abaturage. Ntabwo dutewe ubwoba n’abashaka kutuvangira, tugirana ubutwererane n’uwo ariwe wese bitewe n’inyungu dusangiye.”
Nyusi kandi yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu gito, byinshi cyabashije kugeraho kibikesha kugira abaturage bakora cyane ndetse iki akaba ari kimwe mu bigize amasomo azasubirana mu gihugu cye.
Perezida Nyusi wageze mu Rwanda ku wa 19 Nyakanga azahava ku itariki 21, uretse gusura ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga n’inganda ndetse akunamira inzirakarengane za Jenoside zishyinguwe mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, arateganya gusura Ingoro y’Umwami mu Rukali mu Karere ka Nyanza n’inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izwi nka ’La Corniche One Stop Border Post’ mu Karere ka Rubavu.