Umukinnyi ukomoka mugihugu cya Brazil Neymar Jr yatangarije abanyamakuru ko nyuma y’uko Ubufaransa bwegukanye igikombe cy’isi yandikiye ubutumwa Mbappe bakinana amushimira ko batwaye igikombe cy’isi ndetse ko ariwe witaye kuri uyu musore ubwo yageraga muri PSG avuye muri Monaco, bitungura benshi.
Neymar arikumwe na Mbape.
Neymar Jr yibasiriwe n’abafana kubera ko yavuze ko afasha Mbappe kwitwara neza ndetse yifuza kumugira umukinnyi w’igihangange kandi Mbappe ariwe wagiye amuzamura ndetse akamuhereza imipira myinshi yamufashije gutsinda igitego.
Ibi bibaye nyuma yuko Neymar avuze ko ari gufasha Mbappe kuzamuka aho yagize ati “Nyuma y’igikombe cy’isi namwandikiye ubutumwa mushimira.Twavuganye kenshi mu gikombe cy’isi ndetse twifuzaga guhura muri ½ ntibyashoboka.Ndamwishimira.Ni umuhungu mpora nitaho,musangiza ubunararibonye mfite,kugira ngo abashe kwitwara neza.
Mbape ukomeje kwigarurira imitima y’abatuye isi.
Abafana batandukanye bakomeje kuvuga ko Neymar yiraririye kuri Mbappe, kuko Mbappe ariwe wagerageje kuzamura Neymar ngo ndetse yangaga gutsinda ibitego akamuhereza umupira agatsinda kubera ko afatwa nk’umwami muri Psg bitewe n’amafaranga menshi yaguzwe.
Neymar ukomeje kugawa ko ntacyo yafashije Brazil mugikombe cy’isi.
Mbappe ntiyisanzuye muri PSG nkuko yabigenzaga muri Monaco bitewe na Neymar washakaga kubaka izina rye none uyu munya Brazil yavuze ko afasha Mbappe kuba umukinnyi w’igihangange.
Mbappe akomeje gutera intambwe ikomeye imufasha kuba umukinnyi wa mbere ku isi nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’isi agatsindira ubufaransa ibitego 4,ndetse agatorwa nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu gikombe cy’isi.