• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi   |   29 Jun 2026

  • Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba   |   28 Jun 2026

  • Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA   |   28 Jun 2026

  • Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   28 Jun 2026

  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara   |   27 Jun 2026

  • Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe   |   27 Jun 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko Rukuru Rwatangiye Kuburanisha Mu Mizi Urubanza Ruregwamo Diane Rwigara Na Nyina

Urukiko Rukuru Rwatangiye Kuburanisha Mu Mizi Urubanza Ruregwamo Diane Rwigara Na Nyina

Ubwanditsi 25 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Urubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi rwatangiye kuburanishwa mu mizi nyuma y’uko urukiko rwemeje ko abantu 4 bakekwaho ubufatanyacyaha n’abaregwa nabo bashyirwa mu rubanza.

Mu iburanisha ryo ku wa kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018, mu Rukiko Rukuru, Diane Rwigara n’umubyeyi we babanje kwerekwa urutonde rw’ibirego babazwa niba babyemera ariko bombi barabihakana.

Ahawe ijambo, umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa yavuze ko arega Adeline Rwigara ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

Avuga ko ishingiro ry’ibi birego ari amajwi aherekejwe n’amashusho agera kuri 80 ngo yagiye yoherezanya n’abandi bantu bane batari mu Rwanda akoresheje urubuga rwa Whatsapp.

Nko mu butumwa bumwe, ubushinjacyaha burega Adeline Rwigara ko yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda bukoresha Abanyarwanda baturutse mu gihugu cy’u Burundi n’Abagogwe mu bikorwa byo kwica abantu.

Ubushinjacyaha ngo bugasanga iki ari icyaha cyo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi.

Abantu bavugwa yohererezaga ubu butumwa ni Tabita Gwiza, Mukangarambe Saverina, Mushayija Edmond na Jean Paul Ndayishimiye, bose urukiko ruvuga ko bazaburanishwa nk’abadahari.

Ubushinjacyaha busanga kandi imvugo iri muri ubu butumwa igamije kuvangura abantu ku buryo ishobora no gutera imidugararo muri rubanda.

Kuri Diane Rwigara ho, ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho guteza imvururu no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibi ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoze ubwo yashakaga kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye umwaka ushize.

Mu biganiro bitandukanye, ubushinjacyaha buvuga ko Diane yahamagariye abantu kwishyira hamwe ngo barwanye ubutegetsi yashinje ko bugamije kumara abantu.

Ubwo yashakishaga imikono y’abamushyigikiye, ubushinjacyaha buvuga ko Rwigara yiganye imwe mu mikono, ndetse ngo akaba yaranakoresheje indangamuntu z’abantu bapfuye cyangwa abari hanze y’igihugu.

Abunganira abaregwa bo bavuze ko ntacyo bashobora kuvuga kuko basanga hari ibirego bishya batabonye mu nyandiko y’ibirego bashyikirijwe

Ibi ni nk’aho ubushinjacyaha buvuga ko Adeline Rwigara yagiranye inama n’abantu bane bari mu mahanga kandi mu nyandiko ya mbere ivuga ko bohererezanyaga ubutumwa ku buryo bwa WhatsApp.

Aha ariko ubushinjacyaha bwo buvuga ko inama ivuze ibiganiro hagati y’abantu barenze umwe kandi ko itegeko riterekana niba bagomba kuba bicaranye.

Urukiko rwanzuye ko rutanze igihe cy’iminsi 60 kugira ngo abaregwa bashyikirizwe iyi nyandiko y’ibirego, kandi impande ziburana zizabe zashoboye kumvikana ku gisobanuro cyahabwa ubutumwa bwa WhatsApp bwahererekanijwe hagati y’abaregwa batanu.

2018-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Icyoba ni cyose ku mupaka wa Uganda na Congo

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Obed Katurebe mu gihome kubera ibikorwa bye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije na Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2022
Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Ubwanditsi 26 Oct 2020
Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Mugabe Robert yarekuwe by’agateganyo
Mu Rwanda

Umunyamakuru Mugabe Robert yarekuwe by’agateganyo

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC
Mu Rwanda

Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye
Amakuru

Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

RUSHYASHYA 01 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru