• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko Rukuru Rwatangiye Kuburanisha Mu Mizi Urubanza Ruregwamo Diane Rwigara Na Nyina

Urukiko Rukuru Rwatangiye Kuburanisha Mu Mizi Urubanza Ruregwamo Diane Rwigara Na Nyina

Ubwanditsi 25 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Urubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi rwatangiye kuburanishwa mu mizi nyuma y’uko urukiko rwemeje ko abantu 4 bakekwaho ubufatanyacyaha n’abaregwa nabo bashyirwa mu rubanza.

Mu iburanisha ryo ku wa kabiri tariki ya 24 Nyakanga 2018, mu Rukiko Rukuru, Diane Rwigara n’umubyeyi we babanje kwerekwa urutonde rw’ibirego babazwa niba babyemera ariko bombi barabihakana.

Ahawe ijambo, umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa yavuze ko arega Adeline Rwigara ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

Avuga ko ishingiro ry’ibi birego ari amajwi aherekejwe n’amashusho agera kuri 80 ngo yagiye yoherezanya n’abandi bantu bane batari mu Rwanda akoresheje urubuga rwa Whatsapp.

Nko mu butumwa bumwe, ubushinjacyaha burega Adeline Rwigara ko yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda bukoresha Abanyarwanda baturutse mu gihugu cy’u Burundi n’Abagogwe mu bikorwa byo kwica abantu.

Ubushinjacyaha ngo bugasanga iki ari icyaha cyo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi.

Abantu bavugwa yohererezaga ubu butumwa ni Tabita Gwiza, Mukangarambe Saverina, Mushayija Edmond na Jean Paul Ndayishimiye, bose urukiko ruvuga ko bazaburanishwa nk’abadahari.

Ubushinjacyaha busanga kandi imvugo iri muri ubu butumwa igamije kuvangura abantu ku buryo ishobora no gutera imidugararo muri rubanda.

Kuri Diane Rwigara ho, ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho guteza imvururu no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibi ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoze ubwo yashakaga kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye umwaka ushize.

Mu biganiro bitandukanye, ubushinjacyaha buvuga ko Diane yahamagariye abantu kwishyira hamwe ngo barwanye ubutegetsi yashinje ko bugamije kumara abantu.

Ubwo yashakishaga imikono y’abamushyigikiye, ubushinjacyaha buvuga ko Rwigara yiganye imwe mu mikono, ndetse ngo akaba yaranakoresheje indangamuntu z’abantu bapfuye cyangwa abari hanze y’igihugu.

Abunganira abaregwa bo bavuze ko ntacyo bashobora kuvuga kuko basanga hari ibirego bishya batabonye mu nyandiko y’ibirego bashyikirijwe

Ibi ni nk’aho ubushinjacyaha buvuga ko Adeline Rwigara yagiranye inama n’abantu bane bari mu mahanga kandi mu nyandiko ya mbere ivuga ko bohererezanyaga ubutumwa ku buryo bwa WhatsApp.

Aha ariko ubushinjacyaha bwo buvuga ko inama ivuze ibiganiro hagati y’abantu barenze umwe kandi ko itegeko riterekana niba bagomba kuba bicaranye.

Urukiko rwanzuye ko rutanze igihe cy’iminsi 60 kugira ngo abaregwa bashyikirizwe iyi nyandiko y’ibirego, kandi impande ziburana zizabe zashoboye kumvikana ku gisobanuro cyahabwa ubutumwa bwa WhatsApp bwahererekanijwe hagati y’abaregwa batanu.

2018-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hitabajwe Ambasade ya Norvège kubera abana bafatiwe muri Uganda bajyanywe muri RNC

Hitabajwe Ambasade ya Norvège kubera abana bafatiwe muri Uganda bajyanywe muri RNC

Ubwanditsi 26 Jan 2018
#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire  irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi

Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Ubwanditsi 30 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika
ITOHOZA

N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika

Ubwanditsi 28 Sep 2017
ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

Ubwanditsi 01 Aug 2019
Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League
Amakuru

Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

RUSHYASHYA 05 May 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru