• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Ubwanditsi 22 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2019,Col Tom Byabagamba wayoboye Umutwe w’ingabo zirinda Perezida nyuma akaza gutabwa muri yombi ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu, na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara wigeze kuyobora Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Sgt (Rtd) Kabayiza François bageze mu Rukiko rw’Ubujurire nyuma y’ibihano bakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwababuranishije.

Rusagara yunganiwe na Me Buhuru Pierre Célèstin, Byabagamba we yunganiwe na Me Gakunzi Vallerie mu gihe Kabayiza yunganiwe na Me Munyandatwa Milton

Umucamanza yatangiye asoma imyirondoro y’abaregwa n’ibyo bashinjwa. Arangije yavuze ko mbere yo kuburanisha ubujurire mu mizi, uruhande rw’abajuriye ndetse n’uruhande rw’ubushinjacyaha batanze intitizi.

Umushinjacyaha yavuze ko urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare tariki 31 Werurwe 2016, abaregwa bose bari bahari ndetse bashyizeho umukono nkuko biteganywa n’amategeko.

Gusa ngo ntibigeze bagaragaza impamvu yo kujurira kuko kuvuga ngo urajuriye ‘utavuga impamvu y’ubujurire ubwo bujurire ntibuba buriho. Bugomba ubusanzwe gukorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe’.

Yavuze ko niba batari biteguye guhita batanga impamvu z’ubujurire, bagomba kuzitanga mu gihe cy’ukwezi.

Byabagamba yavuze ko kuvunga ngo ‘twagombaga gutanga impamvu z’ubujurire, twarazitanze kuko tutemeranyije n’imyanzuro urukiko rwafashe. Izindi zose zaba zishingiye aho, indi mpamvu yaruta iyo ni iyihe? Ngira ngo ahari umuntu niyo yaba adafite icyo avuga mu rukiko agombaga kuvuga kugira ngo ahakane gusa’.

Gakunzi wunganira Tom Byabagamba yavuze ko bitangaje kubona ubushinjacyaha buvuga ko umukiliya we ubujurire yatanze ari impitagihe, asaba urukiko kudaha agaciro izo mpamvu.

Rusagara yiregura ku nzitizi z’ubushinjacyaha avuga ko yitabye urukiko ashaka ubutabera, ko ‘kwirengagiza ko maze imyaka hafi itanu mfunze ntafite ubutabera, ku myaka yanjye ndabona nta yindi nzitizi ubushinjacyaha bufite atari ukwirengagiza’.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara n’umwunganizi we

Yavuze ko urubanza rwaburanishwa agasobanura n’uburyo afunzwe mu buryo budakurikije amategeko muri gereza.

Me Mundatwa Milton wunganira Sgt (rtd) Kabayiza yavuze ko inzitizi z’ubushinjacyaha zigamije gutinza urubanza kuko butifuza ko umukiliya we arekurwa.

Yavuze ko umukiliya we afite uburwayi butamworoheye kandi ngo n’ubusanzwe yakatiwe igihano cy’imyaka itanu ku buryo hasigaye amezi make ngo kirangire. Asanga ubushinjacyaha ntacyo buhomba ku kuba yakwangirwa kujurira.

Muri Nzeli 2016 abantu bataramenyekana bakwije ibihuha ku mbuga nkoranyambaga  ko Col Tom Byabagamba, Gen Frank Rusagara na Lt Col Rugigana Ngabo batorokeshejwe n’abantu bambaye gisirikare babakuye muri Gereza yo ku Mulindi.

Ayo makuru yacicikanaga hakoreshejwe whatsapp natwe muri  Rushyashya yatugezeho ariko tubanza gukora igenzura n’iperereza ryimbitse mu miryango ndetse no mu nshuti z’abavugwaga ko batorokeshejwe aho ngo bari bafungiye ku “Mulindi”, twabajije umuntu ukorera hafi aho bafungiye ndetse tunabaza n’abantu batandukanye bari mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, abo bose twabajije bose baduhakaniye ndetse batubwira rwose ko nta kintu kidasanzwe kigeze kiba abavugwaho ko batorotse ubu bari muri gereza aho basanzwe bafungiye nk’uko bisanzwe.

2019-05-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Abatazi Tshisekedi baramubarirwa: Noneho yanze kwakira Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ngo atamubwira ibyo gusenya FDLR

Ubwanditsi 11 Oct 2024
Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Menya Uburyo Birindabagabo Jean Paul Yafatanyije N’abasirikare Ba FAR Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi Muri Sake

Ubwanditsi 20 Jan 2022
Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina

Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina

RUSHYASHYA 08 Sep 2026
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

RUSHYASHYA 16 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakajije imikwabu mu gihe iminsi mikuru yegereje

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Igitekerezo cy’umusomyi ku  nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana
ITOHOZA

Igitekerezo cy’umusomyi ku nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Ubwanditsi 18 Aug 2016
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa
Mu Rwanda

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Ubwanditsi 24 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru