• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Ubwanditsi 25 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakwirakwizwa [ ibihuha ] bikorwa cyane cyane n’ abantu  biyita ko barwanya igihugu cy’u Rwanda, baba hanze y’igihugu badafite amakuru ya nyayo yibibera mu Rwanda, banyanyagiza amakuru n’amafoto atariyo, ashyushya imitwe. Hari uwasangije amafoto ngo yibyakozwe ngo na babandi biyita abashaka gufata igihugu  bayobowe n’umutekamutwe Calixte Nsabimana wiyita Sankara.

Zimwe muzo twashoboye kumenya  nizo muri Centre Afrika, bitiriye imirwano muri Nyungwe. Izindi nizo muri Congo n’Impanuka zabereye mu Rwanda.

Abo  n’ingabo za FARDC bareba indege ingabo za Makenga zahanuye, Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zahanuwe n’Ingabo za M23 , byari  kuwa Gatanu mu Ntara ya Rutshuru.

Inzego za gisirikare i Goma zatangaje ko abofisiye babiri bo mu ngabo za FARDC n’Abarusiya batatu bari mu ndege imwe bakomeretse. Aba bose bajyanywe i Goma ngo bitabweho nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibitangaza.

Abandi bagize itsinda ryakurikiranaga indege ya kabiri bo ngo ntibaraboneka ariko ibikorwa byo kubashakisha no kumenya aho izi kajugujugu ziherereye byakomeje kuba urujijo.

Abayobozi b’igihugu cya Congo bamenyesheje ko tariki ya 15 Mutarama 2017, abarwanyi bagera kuri 200 ba M23 binjiye ku butaka bwa Congo bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari barahungiye nyuma yo gutsindwa mu 2013.

Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abarwanyi ba M23 bari mu byiciro 2 mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 bambutse umupaka bavuye muri Uganda bafata agace kitwa Ishasha kari muri territoire ya Rutsuru mu birometero bikabakaba 155 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Lambert Mende yakomeje yibaza ukuntu ngo igihugu cy’abaturanyi nka Uganda cyareka abantu gicumbikiye mu nkambi z’impunzi bagatera igihugu cya Congo. Akomeza avuga ko kandi ubu imirwano yatangiye hagati y’abo bateye n’ingabo za Congo (FARDC) kuko ngo Congo ntabwo yakwemera ko hagira uwinjira ku butaka bwayo yitwaje intwaro nta ruhushya abifitiye.

-5549.jpg

Ingabo za FARDC

Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku we  yemeza ko intambara nshya irimo gutegurirwa muri Uganda n’abahoze muri M23. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.

Impanuka yabereye mu Rwanda

Bus ya RITCO yahiriye mu Kivuruga muri Gakenke Ahagana saa mbili z’iki gitondo imodoka itwara abantu rusange ya kompanyi ya RITCO ifashwe n’inkongi y’umuriro iri mu nzira igeze mu kagari ka Cyintare mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke, yari mu nzira iva i Musanze igana i Kigali itwaye abantu bagera kuri 50. 

Imodoka yafashwe n'inkongi

Imodoka yafashwe n’inkongi

Iyi modoka yo mubwoko bwa HIGER Bus V90 KLQ6109 ifite numero iyiranga RAD 248K yahiye yari yahagurutse muri gare ya Musanze saa 7h40 za mu gitondo.

Imodoka igitangira gushya

Imodoka igitangira gushya

Umushoferi yayishyize ku ruhande asaba abagenzi kuvamo vuba

Umushoferi yayishyize ku ruhande asaba abagenzi kuvamo vuba

Imodoka yahiye bikomeye mbere y'uko ubutabazi buhagera

Imodoka yahiye bikomeye mbere y’uko ubutabazi buhagera

Police yahagaze izimya iyi modoka

Police yahagaze izimya iyi modoka

Police yahageze ibasha kuzimya umuriro

Police yahageze ibasha kuzimya umuriro

Bmaze kuzimya umuriro, imodoka yo ba nyirayo barasigarana ibyuma

Bmaze kuzimya umuriro, imodoka yo ba nyirayo barasigarana ibyuma

Uyu ni Umutwe w’inyeshyamba zo muri Centre Afrika , aya mafoto yakwirakwijwe n’abiyita abanzi b’igihugu ntabwo ari aya MRCD wiyita ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda , ariko  igitangaje  ni uko amaradio mpuzamahanga yiyubashye  nka  BBC na VOA, abeshya  ko avuga ukuri,  yatangaje ko umaze ukwezi urwana n’ingabo z’ u Rwanda muri Nyungwe.

Hano Calixte Sankara yarikumwe na Emile Rutagengwa mu ndirimbo yo kwibuka Karegeya muri Afrika y’Epfo, iyo Uniform  bambaye ntabwo ari iya gisilikare, ahubwo niy’Abahanzi.

Mu minsi ishize igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko hari abagizi banabi bateye uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe baturutse mu Burundi, bakagenda basahuye ibiryo by’Abaturage.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko ari abasahuzi, kandi ko ata muntu n’umwe bakomerekeje cyangwa ngo bice.

Ku cyumweru gishize  niho MRCD wasohoye itangazo umenyesha ko ufite umutwe wa gisirikare wiswe FLN- Forces de Libération Nationale, ariko twaje kumenya ko aba barikumwe n’uwiyita Sankara, bagiye mu Burundi babeshya Perezida Nkurunziza ko bari kumwe na Kayumba Nyamwasa, amaze kubaha aho bakorera Kayumba arabihakana avuga ko batarikumwe, Nkurunziza yashatse kubirukana birananirana batangira kunyanyagira mu ishyamba rya Nyungwe no kujya mu baturage kwiba ibyo kurya.

Inkuru bifitanye isano

Bus ya RITCO yahiriye mu Kivuruga muri Gakenke

https://rushyashya.net/2017/01/28/kajugujugu-ebyiri-zigisirikare-cya-congo-zahanuwe-ningabo-za-m23/

2018-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Menya Amazina y’Abanyapolitike icyenda barwanyije Jenoside yongewe mu rwibutso rwa Rebero

Ubwanditsi 14 Apr 2024
“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

Ubwanditsi 20 Feb 2025
Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 03 Aug 2020
Inama nyirizina ya OIF yatangiye  kuri uyu wa Kane

Inama nyirizina ya OIF yatangiye kuri uyu wa Kane

Ubwanditsi 11 Oct 2018

18 Ibitekerezo

  1. Jean de Dieu Butera
    July 25, 20189:41 am -

    Twese twari tuzi ko ari ibinyoma usibye ba rutwitsi batifuriza ineza u Rwanda rwacu.Ese koko izo nyeshyamba zacahe Izamarere?

    Subiza
  2. Marie- Grace Umurerwa
    July 25, 20189:50 am -

    Yego ntawabuza umuntu kwikirigita ngo aseke, ariko nkurikije icyizere abaturage bafitiye RDF, kandi nkurikije uburyo imyumvire yabo yahindutse kubera ubuyobozi busobanutse, ndetse n’uburyo abaturage bamaze kumenyera umutekano usesuye, ndahamya ko nabo ubwabo batakwemerera ibyo birura kubahungabanya.
    Bazi neza aho intambara y’abacengezi yabageze.
    Ngo ijoro ribara uwariraye.

    Subiza
  3. Mutezintare Jean-Michel
    July 25, 201810:05 am -

    Menyewe ati:Gusakuza kuri za social murabishoboye kandi n’uburenganzira bwanyu.
    Ati :”Hari umurongo ntarengwa,kandi namwe murabizi”No crossing red line,PERIOD.
    Ariko abiyahuzi babaho,injiji zikurikira nka muhurura,ibisambo byihishe inyuma,bose bahuriza hamwe umugambi mubisha wo kongera gucura imiborogo mu gihugu cyacu.Ariko se baje koko ngo barebe uko intama zambarwa?

    Subiza
  4. Teteli Josée
    July 25, 201810:11 am -

    Ese nyine izo mbwa ziramokera ku wuhe mupaka? Kariya ka Sankara kashwanye na Kayumba kubera guheheta umukobwa we arangije arakirukana.Muzarebe muri RNC ariyo Rwandans Nyakabwana Corporation bahora bapfa imisigazwa ya Rujugiro, ubundi bagapfa abagore b’abapfakazi bamwe Kayumba akoresha, ubundi bagapfa imyanya.

    Subiza
    • Sunday
      July 26, 201811:14 am -

      Uzita imbwa? Leta yumuhotozi isigaje igihe kitarenze umwaka abanyarwanda bishyimire mugihugu kyabo. Abanyarwanda mwese mufatanye ningabo za NLF

      Subiza
      • Teteli Josée
        July 26, 20181:48 pm -

        Ndazita imbwa cyane jandi z’imirizo migufi. Leta yoroye abahotozi twarayisheshe wa mbwebwe we. Abanyarwanda turaryama tugasinzira, turishimye cyaaane. Nka wowe uvuga NFL ya baringa, mukunda kogeza imandwa ya Bihehe.Reka bazasunutse twa tuzuru twabo na bya bizuru by’Abateruzi b’ibibindi babahetse maze muzahure n’Iza Rwabugiri zibasubize ibyanyu.

        Subiza
  5. Marius Nkwaya
    July 25, 201810:17 am -

    Jyewe nanga ibyo bigambo bapfa guhuragura kuri za social media. Niba ari abagabo koko baje bagahangana n’ingabo zacu. Ko ntacyumva abateruzi b’ibibindi ba Kayumba? Ese Gerevazi Condo yaburiwe irengero muri za Minembwe?

    Subiza
  6. Rutatira
    July 25, 201812:52 pm -

    Jye narumiwe uwabuze uburere akiri muto koko niwe abanyarwanda batega amatwi ngo barunva ibitekerezo bye sankara jyana ubusankara bwawe ahandi kko wowe nawe ubwawe ntiwiyizi

    Subiza
  7. nkotanyi
    July 25, 201812:59 pm -

    yewe u Rwanda rwaba rwaragowe pee ??!!na RDF yaba iciriritse cyane irwanye na Sankara ukwezi kose??! na Daso ntizarwana nawe zamukubita akanyafu??!! ntazongera rwose kwibeshyera pe ngo yarwaye na RDF??!!! imbwa y’umusivire yiyunze n’umuwoga Marara?! koko barwana na RDF??!! mwitere amajeki sha nababwira iki murebe ko imfashanyo yabageraho y’abazungu

    Subiza
  8. Emmanuel N. Rugina
    July 25, 20181:03 pm -

    Ibi bivugwa na Rushyashya, ntaho bihuriye n’ibisomwa mu zindi mbuga nka therwandan cg se bivugwa na Radio ubumwe!

    Subiza
    • Bandora Charles
      July 25, 20184:43 pm -

      None wowe wiyita rugina wemere ukuri ukuhe? ko ujijishije, tobora uvugese!!! buriya nukwishisha inyuma izina ntabwo uba uri intore yukuri, genda uhinduke noneho ubone kugira ico wasangiza abandi Banyarwanda, turiyizeye kandi Urwanda ruratengamaye , songambere……….

      Subiza
  9. Rugwe
    July 25, 20183:06 pm -

    Jye nta mwanya nabataho, nalinzi ko AKA Sankara aririmba, aliko Munyenshoza Dieudonné aramurusha kure.
    Harya siwe waririmbye Mibilizi?
    Yewe mwaba muziko na Bizimana Nero azi kuririmba? Kandi yali umu kada kariya ka calixte kali akana, nako agaswende.
    Sha mu Rwanda ntautazavuga koko, jye aha ntuye mubuholandi nzi ingabo nyinshi zarwanye zibohora(za) urwanda mbe nabali ba FAR barahuzuye. Duhura tuganira kubitagenda mu Rwanda, tukanatereza uko bya kemuka.
    Naho bamwe mwumva bameze nka ba AKA sankara bafite ikibazo mumitekerereze.
    Mwali muzi icyitwa PTSD? Post trauma stress disorder ? Ngiyo benshi mu ba rwanya igihugu cyabo bafite.

    Buriya rero nuko mutanabizi, hali benshi binywera nakamogi nka HIMBARA DAVID. Ubu Canada rusigaye rwaremewe , buriya narubonera kuli make azatuza.
    Abandi bo ntacyo navuga ni ba alcoholic.

    Nifuza ko mu Rwanda baha akazi abashomeri benshi bahari nzi bize i butare muli psycho-clinic kuko barakenewe cyane. Erega nibyo mutazi, mwe muzi ko umusazi ( ufite ubumuga bwo mumutwe) ali umwe uba ufite umwanda. Reka da , mu Rwanda baruzuye. Ninabo mubona akenshi bahunga bagasebya u Rwanda.
    Kagame ati NDUHUNGIREHE? U Rwanda wa ruhungira he?
    Abatanga agahenge ni bamwe biyise abanyamurenge cg abarundi mulibi bihugu.
    Aliko mujye mumenya ko hali nabasize bahekuye u Rwanda biyise abanyekongo nako aba zairois nka ba Serge Ndayizeye , nibo bavuga amangala bivanze nabitwa aba Combattants banga urunuka u Rwanda. bati Kagame yakoreye genocide abanyekongo nabanyarwanda bahahungiye.
    Narabamenye, mulibo abiyita aba combattants benshi burya nabanyarwanda binterahamwe biyise abacongomani.

    Tubana tubazi, aliko ikizanzaho nzakimena umutwe. nkuko namye nyimena 1997-1998 igihe cyabacengezi…

    Subiza
    • Bandora Charles
      July 25, 20184:50 pm -

      Komera mubandimwe Rugwe, turikumwe, tuzarusheho kurwanya abobishi baduhekuye nanubu aribyo bafitiye inzozi, ariko ndizerako ntamunyarwanda uzongera gutega ijoso cg se kuriha kwicwa byihuse!!!!!!

      Subiza
      • Rugwe
        July 27, 20185:53 pm -

        Bandora we kama jeshi, tutawapiga risasi na mizinga upande wote…….

        Subiza
  10. shelly
    July 26, 20189:56 am -

    Ibyo Rushyashya ivuga nibyo rwose nta ngabo za FLN ziri muri nyungwe ntanubwo izo ngabo zibaho!
    ariko c kdi biteye kwibaza!!!!izi ngabo zirunze Gikongoro ko zitahasanzwe?
    Ni ukwikanga baringa c?
    Zihari zihiga ibyondi c?
    Ahaaaaa yego yewe!
    harakabaho Rushyashya iduha amakuru acukumbuye!
    VIVE RUSHYASHYA!!!!!!!!!!
    VIVE,VIVE!!!!!!!!!
    Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

    Subiza
    • Sunday
      July 26, 201811:22 am -

      Ntabwo ziri murinyungwe gusa ahubwo ni mugihugu kyose. Rushyashya ni ikinyamakuru kya RPF kitabashya kuvuga ukuri. Ariko ni ukuri NLF bari munda mugihugu bategereje command. Ahubwo dufate utwangushe duhunge.

      Subiza
  11. shelly
    July 26, 20182:19 pm -

    Rushyashya ndabashimiye cyane kuba rwose noneho muntambukirije “comment”
    Mukomereze aho,erega ntabwo abantu bose bahuje imitekerereze!mujye rwose mugira “fair play”
    Nahubundi c mwogacwa mwe,ko mbona abantu,amahanga,bose babaye ibipingamizi ndagira nte?
    N’ubugande koko?wenda cya Nkurunziza byo ibyacyo byakumvikana impamvu kitwanga!kuko ni igihutu!!!
    Ariko c nka M7 we buriya koko ninde umuhumanije?
    Ariko ntacyo baribeshya tuzabereka!
    Tanzania yo izibeshye “Itapata cha mtema kuni”
    Rushyashya yacu!!!!
    VIVE RUSHYASHYA!!!!
    VIVE VIVE!!!!!!
    Hhhhhhhhhhhhhhhhhhh

    Subiza
  12. ANGE
    August 1, 201812:48 pm -

    jye nisomeye kuri you tube inkuru ivuga ngo abana ntibakiga mu rwanda kubera intambara!!!nahise numirwa
    kuko ndi mu rwanda, abana banjye bajya kwishuli, buri munsi njya ku kazi kandi turaryama kugasinzira,
    abasohoka barakesha umutekano ni wose rero ibyo bintu ababivuga si abanzi b’abanyarwanda koko??
    uwo ruhotozi muvuga ninde? ko iyo muje ikigali mukareba iterambere rihari muhuma amaso, nabo banzi bacu duturanye ni amashyari, hari uhotora abantu ateza imbere igihugu, yubaka imihanda,akurura ubukererarugendo, aha abantu mitiweli,yubaka amashuli uburezi kuri bose, cyakora mwarasaze nimusabe inkunga nyine babihere
    udufaranga murye nabo bagore mubarongore ubundi mutureke mu rwanda mu myaka iri imbere tuzaba turi kuri shine namwe mwandavura gusa mu mahanga, intambara irasenya ntiyubaka ubwo mwafata igihugu nta maraso amenetse, izo nzirakarengane se muzaba muzihora iki,ko arizo zipfa mbere, GOD BLESS AND PROTECT RWANDA

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi
ITOHOZA

Malawi: Undi munyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Ese koko birakwiyo ko Umugore cyangwa Umugabo baganiriza abana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina?
HIRYA NO HINO

Ese koko birakwiyo ko Umugore cyangwa Umugabo baganiriza abana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina?

Ubwanditsi 08 Mar 2017
APR FC yatsinze  umukino w’ikirarane  wayihuzaga na Kiyovu
IMIKINO

APR FC yatsinze umukino w’ikirarane wayihuzaga na Kiyovu

Ubwanditsi 21 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru