Igitego Lilian Mtuuzo yatsinze ku munota wa 54’ cyishyuwe na Anne Marie Ibangarye ku munota wa 65’ kuri penaliti yinjije nyuma yaho yari amaze gutera umupira ugakora ku ntoki za Namudu Viola ukina inyuma ibumoso muri Uganda Crested Cranes. Nyuma y’iminota icumi gusa (75’) ni bwo Uganda Crested Cranes babonye igitego cya kabiri batsindiwe na Norah Alupo akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye mu ruhande rw’iburyo. Igitego cyahaye inota u Rwanda cyabonetse ku munota wa 87’ gitsinzwe na Mukeshimana Jeannette wari winjiye mu kibuga ku munota wa 69’ asimbuye Nyiramwiza Marthe. Mukeshimana yari amaze iminota 18’ mu kibuga.
Igitego cya Mukeshimana Jeannette ni cyo cyatumye u Rwanda rukomeza kuba mu rugamba rwo gushaka igikombe
Abakinnyi b’u Rwanda bashimira abafana bari bitabiriye ku bwinshi
Abafana b’Amavubi bari bitabiriye kuko u Rwanda na Uganda biba ari amateka
Muri uyu mukino, Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’Amavubi yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga, wabonaga ko afite umugambi wo kwirinda ko yakwinjizwa igitego mu minota yihuse.
Ahereye mu bwugarizi, Kayiranga yari yicaje Mukantaganira Joselyne ukina inyuma iburyo ahita abanzamo Maniraguha Louise usanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi. Izi mpinduka ni zo zatumye Umulisa Edith ukina mu mutima w’ubwugarizi abanza hanze ahubwo Nibagwire Sifa Gloria kapiteni ukina hagati mu kibuga ajya gukina mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Mukamana Clementine.
Hagati mu kibuga naho yakoze impinduka abanzamo Nyiramwiza Marthe mu mwanya wa Mukeshimana Jeannette wari wabanjemo mu mukino wa Ethiopia akaza gusimburwa ku munota wa 47’. Aha hagati mu kibuga hari hajemo Uwamahoro Marie Claire wakinaga inyuma y’abasatira.
Ibangarye Anne Marie 11 agenzura umupira ashaka inzira
Uyu mukino wari uw’ubuzima kuri Uganda kuko iyo bawutsinda bari guhita bagira uburenganzira busesuye ku gikombe kuko yari guhita igwiza amanota icyenda (9) mu mikino ine mu gihe ikipe iri hafi yari kuba ari Ethiopia ifite amanota atandatu (6) mu mikino itatu (3.
Muri uyu mukino, Uganda ifite abakinnyi basatira cyane barimo Mtuuzo Lilian, Nalukenge Juliet na Namuleme Zainah batumaga ubwugarizi bw’u Rwanda butaruhuka kuko bakina umupira urimo tekinike.
Ikipe y’u Rwanda yagiye igorwa no kugera imbere y’izamu mu gice cya mbere ariko bagiye baza mu mukino buhoro buhoro biciye kuri Kalimba Alice wakunze kwihutisha imipira iva hagati igana mu bakinnyi b’u Rwanda bakina imbere barimo; Umwariwase Dudja, Ibangarye Anne Marie na Beatrice Uwamahoro.
Ufitenema Clotilde (2) yaje mu kibuga asimbuye Uwamahoro Beatrice
Mu gukora impinduka, Kayiranga Baptiste yatangiye ku munota wa 26’ akuramo Uwamahoro Marie Claire ashyiramo Umulisa Edith. Ibi byatumye Umulisa Edith ajya mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Mukamana Clementine ako kanya Nibagwire Sifa Gloria asubira hagati mu kibuga.
Ku munota 58’ ni bwo Uwamahoro Beatrice yasimbuwe na Clotilde Ufitinema mbere y’uko Mukeshimana Jeannette asimbura Nyiramwiza Marthe ku munota wa 69’.
Umulisa Edith yaje mu kibuga ku munota wa 26′ asimbuye Uwamahoro Marie Claire
Uwamahoro Marie Claire (10) ku mupira mbere yo gusimburwa
Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’Amavubi y’abakobwa atanga amabwiriza
Faridah Bulega umutoza mukuru wa Uganda yakoze impinduka ebyiri kuko yaje gukuramo Nalukenge Juliet ashyiramo Nabisaalu Bridget ku munota 67’ mu gihe Babirye Winnie yasimbuye Mtuuzo Lilian wagize ikibazo cy’imvune.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:
Rwanda XI: Nyirabashyitsi Ingabire Judith (GK,18), Nibagwire Sifa Gloria (C,17), Maniraguha Louise 19, Nyiransanzabera Miliam 20, Mukamana Clementine 5, Uwamahoro Marie Claire 10, Kalimba Alice 16, Umwariwase Dudja 3, Ibangarye Anne Marie 11, Nyiramwiza Marthe 6 na Beatrice Uwamahoro 8.
Uganda XI: Aturo Ruth (GK, 18), Nankya Shadia 5, Namudu Viola 6, Nakayenze Yudaya 7, Akiror Tracy (C, 8), Nalukenge Juliet 9, Namulemge Zainah 10, Phiona Nabbumba 13, Alupo Norah 15, Aluka Grace 16 na Mtuuzo Lilian 17.
Mukeshimana Jeannette yinjiye mu kibuga asimbuye Nyiramwiza Marthe
Mukamana Clementine umunyarwandakazi ukina muri Tanzania arekura umupira uva inyuma
U Rwanda rwishimira igitego cya mbere
Mtuuzo Lilian (17) amaze kureba mu izamu
Uganda Crested Cranes bishimira igitego cya Lilian Mtuuzo
Nyirabashyitsi Judith Ingabire umunyezamu w’Amavubi amaze kwinjizwa igitego
Abasimbura b’u Rwanda bajya mu rwambariro nyuma y’iminota 45′
Nakayenze Yudaya (7) myugariro wa Uganda agenzura umupira imbere ya Anne Marie Ibangarye
Mbere gato y’uko batera koruneri
Intebe y’abatoza ba Uganda
Abasimbura ba Uganda
Umwariwase Dudja umwe mu bakinnyi bafite tekinike muri iri rushanwa
Mukeshimana Jeannette (hagati) yabanje hanze
Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w’Amavubi y’abakobwa
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n’abakapiteni
11 ba Uganda babanje mu kibuga
11 b’u Rwanda babanje mu kibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda
Nyiramwiza Marthe (6) na Kalimba Alice (16)
Ibangarye Anne Marie (11) na Marie Claire Uwamahoro (10)
Amakipe asohoka mu rwambariro
Uganda bishyushya
Ethiopia bishimira amanota bakuye kuri Kenya mu mukino wabanje
Esse Mbeyu Akida (14) wa Kenya ashaka aho yacisha umupira
Mirkat Feleke Ayele wa Ethiopia ku mupira ashaka inzira
Kenya kuri ubu ifite inota rimwe mu mikino itatu
Dore gahunda y’imikino:
Kuwa Kane tariki 19 Nyakanga 2018
-Kenya 0-1 Uganda: (Mtuuzo Lilian 7′)
-Rwanda 1-0 Tanzania: (Kalimba Alice 34′)
Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018
-Ethiopia 1-2 Uganda: ( Ware Birtukan 30′ (Ethiopia), Aruka Grace68′ & Nakayenze Yudaya 75′)
-Kenya 1-1 Tanzania (Donisia Daniel Minja 12′ (TZ) & Mwanalima Adam Jereko 20′(Ken)
Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018
-Uganda 1-4 Tanzania: ( Asha Saada Rachid 17′ & 45+1′, Donisia Daniel Minja 23′, Shaban Hamza for TZ & Nankya Shadia (UG):90+1′)
-Rwanda 0-3 Ethiopia: ( Meselu Abera Tesfamariam 32′, Alemnesh Geremew Asefa 65′ & Senaf Wakuma Demise 76′).
Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018
-Kenya 0-1 Ethiopia (30’Meselu Abera Tesfamariam)
-Uganda 2-2 Rwanda (Lilian Mtuuzo 54′ & Alupo Norah 75′, Ibangarye 65′ & Mukeshimana Jeannette 87′)
Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018
-Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)
-Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)
Source : Inyarwanda