Umunyamategeko ukomoka mu Bubiligi, Philippe Lardinois, yagaragaje ko Perezida Kagame ari umugabo udacogozwa n’urugamba ahubwo uhangana narwo akarusoza gitwari.
Iri gereranya rishingiye ku gitabo cy’amapaji 144 ‘‘Paul Kagame, un de Gaulle Africain’’, Me Lardinois aheruka gusohora aho avuga ko Perezida Kagame ari intwari ya Afurika nkuko Gen. Charles de Gaulle, yabaye umunyabigwi utazibagirana muri Politiki y’u Bufaransa n’u Burayi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, dukesha iyi nkuru Me Lardinois yagarutse ku Rwanda rushya n’ubuhangange Perezida Kagame asangiye na Gen. Charles de Gaulle, abagabo bahuriye ku kuyobora ibihugu byabo mu bihe by’amage.
Me Lardinois yagereranyije Perezida Kagame, Umunyafurika wo mu kinyejana cya 21 n’Umufaransa Gen. De Gaulle wamamaye mu cya 20, ashingiye ku ihame bahuriyeho ryo kwanga gutsindwa no guharanira agaciro k’igihugu n’umugabane wose.
Igitabo ‘‘Kagame, Un de Gaulle Africain’’ gishingiye ku mwimerere w’aba basirikare bombi babaye abakuru b’igihugu ndetse bakagaragaza umwihariko ku kugena ahazaza habo.
Philippe Lardinois wavukiye i Bujumbura yavuze ko asoma byinshi mu byerekeye De Gaulle, asanisha na Perezida Kagame wubatse u Rwanda rushya.
Yagize ati ‘‘Ubwo nashishikazwaga n’amateka y’u Rwanda rushya, nabonye hashobora kuba hari ihuriro hagati ya Perezida Kagame na Gen. De Gaulle. Natekereje kuri iryo gereranya, nza gutangira kwandika igitabo kuri aba bombi.”
Me Lardinois yagaragaje ko Perezida Kagame na De Gaulle bahuriye ku muhate utuma badatezuka ku rugamba rukomeye.
Ati ‘‘Bombi ni abagabo badacogozwa n’urugamba rukomeye. De Gaulle, afatwa nk’intwari yo ku wa 18 Kamena 1940, ubwo yahakanaga ko u Bufaransa butabwa mu maboko y’ingabo z’Aba-Nazi. Yavuye mu Bufaransa ajya i Londres aho yatangije u Bufaransa bwigenga.’’
Yakomeje ati ‘‘Dufite ibihe bisa kuri Perezida Kagame, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu kuva ku wa 1 Ukwakira 1990, afasha ingabo za RPF zari mu bihe bikomeye.’’
De Gaulle na Kagame mu myaka ine bari bamaze kwigaragaza nk’abayobozi bakwiye mu bihe bigoye, bafata ibyemezo biboneye. Nyuma yo gufata ubutegetsi bagaragaje impano idasanzwe yo kuzahura ibihugu byari mu bihe bigoye.
De Gaulle yagiye ku butegetsi muri Gicurasi 1958, mu gihe u Bufaransa bwari mu kaga kuko Algérie bwakolonizaga yashakaga ubwigenge, yabugumyeho mu myaka icumi kugeza mu 1969 ; yakoze impinduka nyinshi mu bigo, anatangiza Guverinoma nshya (Vème République) bituma afatwa nk’umunyapolitiki uhamye kuko ibigo yashinze bikigenderwaho mu Bufaransa.
Ku rundi ruhande, Kagame wari umusirikare yagaragaje impano y’umunyapolitiki mwiza. Yabaye Visi Perezida na Perezida w’u Rwanda, yabereye intwari akarufasha kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Me Lardinois wasuye u Rwanda bwa mbere mu 2001, yagaragaje ko rwateye imbere, hashingiwe ku ihame ry’imiyoborere myiza. Yanakomoje ku batanyurwa n’iterambere rumaze kugeraho mu myaka 24 ishize.
Yagize ati ‘‘Ni iby’agaciro kwandika igitabo nk’iki ariko ukagaragaza abatemera ukwiyubaka k’u Rwanda; mvugamo na Kenneth Roth uyobora Human Rights Watch. Nizera ko umuntu agomba kubagaragariza ukuri.’’
Yavuze ko u Rwanda runengwa ko rubangamira uburenganzira bwa muntu, ikirego avuga ko kiruharabika kuko hatarebwa ihame rya demokarasi rwubakiyeho mu mfuruka zose by’umwihariko hibandwa ku nyungu rusange z’abaturage.
Philippe Lardinois yunganira abantu mu mategeko kuva mu 1993 muri Barreau de Bruxelles mu Bubiligi. Ni umwarimu muri Université Libre de Bruxelles aho amaze imyaka 21 yigisha. Afite impamyabumenyi y’Ikirenga muri ‘Philosophie’ yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain.