• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Jean Pierre Bemba yageze i Kinshasa agiye guhatana mu matora ya Perezida

RDC: Jean Pierre Bemba yageze i Kinshasa agiye guhatana mu matora ya Perezida

Ubwanditsi 01 Aug 2018 POLITIKI

Jean Pierre Bemba, Umunyapolitiki uherutse kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yasesekaye i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demikarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu, aho agiye gutanga kandidatire mu matora ya Perezida ategerejwe mu mpera z’uyu mwaka.

Bemba w’imyaka 55 uheruka muri iki gihugu mu myaka 11 ishize, yageze ku kibuga cy’indege cya N’djili saa 9h30. Yari yahagurutse mu Bubiligi mu gicuku cyo ku wa 31 Nyakanga.

Akimara kugera i Kinshasa, Bemba yabwiye abanyamakuru ati “Ndishimye cyane kongera kugaruka mu gihugu cyanjye.”

Bemba yageze ku kibuga cy’indege asanga imbaga y’abamushyigikiye baje kumwakira, biganjemo abambaye imyenda, imiringa n’ibindi biriho ibirango n’amafoto ye.

Bemba ufite imvugo zumvikanisha ko akunda igihugu cye, mbere yo gufata indege yanditse ubutumwa kuri twitter ati “Mu nzira yerekeza ku butaka bw’abakurambere, igihugu cyanjye.”

Umwe mu banyamuryango b’ishyaka rye witwa Toussaint Bodongo, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko uyu munsi ari umwe mu yari itegerejwe na benshi.

Ati “Abanye-Congo bamaze igihe bategereje igihe nk’iki… Bemba ashobora kuzazana igisubizo twifuriza Congo.”

Yijejwe umutekano

Umwe mu bakomeye mu ishyaka rya Jean Pierre Bemba, MLC, yatangaje ko Guverinoma ya Kinshasa yijeje ko umutekano we uzaba ucunzwe ku buryo buhambaye, ndetse ko yagenewe abapolisi 10 bo kumurinda kuva akigera ku kibuga cy’indege i Kinshasa.

AFP yo yatangaje ko uretse iryo tsinda ry’abapolisi 10 bamurinda, ku biro by’ishyaka rye aho azaruhukira hoherejwe n’irindi ry’abapolisi benshi bagomba kubungabunga umutekano.

Bemba agiye gutanga kandidatire mu matora ya Perezida agamije gushaka uzasimbura Joseph Kabila, wafashe ubutegetsi mu 2001 ndetse no mu 2006 agatsinda amatora ahigitse Bemba.

Kugeza ubu Perezida Kabila utemerewe n’Itegeko Nshinga kongera kwiyamamaza, nta jambo na rimwe aratangaza ko aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza.

2018-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

USA: Carlson arashinjwa kwitwaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubiba inzangano

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Udushya muri Rwanda Cultural Day :  Ex. Amb. Eugene-Richard Gasana ntiyashoboye kuboneka, Abanyamakuru  Anne Garrison na Jeremy Miller barasohorwa

Udushya muri Rwanda Cultural Day : Ex. Amb. Eugene-Richard Gasana ntiyashoboye kuboneka, Abanyamakuru Anne Garrison na Jeremy Miller barasohorwa

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ubwanditsi 16 Dec 2023
Igikomangoma Mohammed bin Zayed n’abashoramari bakomeye b’i Dubai na Abu Dhabi bategerejwe mu Rwanda

Igikomangoma Mohammed bin Zayed n’abashoramari bakomeye b’i Dubai na Abu Dhabi bategerejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe  cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw
INKURU NYAMUKURU

Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze
Mu Mahanga

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Ubwanditsi 28 Apr 2018
Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6
Amakuru

Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6

Ubwanditsi 02 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru