• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

Ubwanditsi 07 Aug 2018 IKORANABUHANGA

I&M bank, imwe muri banki z’ubucuruzi zikorera mu Rwanda ikomeje gahunda yayo yo kwimakaza ikoranabuhanga, aho kuri ubu yahisemo kwegereza abakiliya bayo n’abandi bose bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda, serivisi zayo zituma batandukana burundu no kugendana amafaranga.

Expo ya 2018 iri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 26 Nyakanga ikazasozwa ku wa 15 Kanama 2018. Yitabiriwe n’abantu b’ingeri zose baba abacuruzi baje kumurika ndetse n’ababa baje kwihahira.

Muri iri iyi Expo, I&M Bank iri gutanga serivisi zirimo kubikuza, kubitsa, kohereza amafaranga, gufungura konti n’izindi zose iyi banki isanzwe itanga.

By’umwihariko iyi banki ikomeje kumurikira abayigana serivisi zayo z’ikoranabuhanga zibarinda kugendana amafaranga mu ntoki, nk’amakarita atandukanye arimo Visa card ushobora gukoresha ugura ibicuruzwa bitandukanye haba ku bacuruzi basanzwe no kuri internet, cyangwa ukaba wakwishyura serivisi runaka.

I&M Bank kandi inafite serivisi yo guhuza konti yawe ya banki na Mobile Money, ku buryo woroherwa no gukura amafaranga hamwe uyashyira ahandi ndetse ukaba ushobora kuyabikuza cyangwa kuyakoresha mu bundi buryo.

Iyi banki kandi iri no kugeza ku bakiliya bayo uburyo buzwi nka ‘E-Banking’, butuma babasha kugenzura ibikorerwa kuri konti zabo aho baba bari hose ku Isi bifashishije Internet.

Abadafite konti muri I&M Bank kandi nabo ntibibagiranye, kuko bakomeje gusobanurirwa no kugezwaho ikoranabuhanga ryitwa ‘SPENN’ rifasha abantu guhererekanya amafaranga no guhaha, bifashishije telefone zigezweho (smartphone) nta mafaranga bakaswe.

Gukoresha iri koranabuhanga si ngombwa ko umuntu abanza gufunguza konti muri I&M Bank, bisaba kuba ufite Internet, ukajya kuri Play Store ukamanura porogaramu ya ‘SPENN’ ukayishyira muri telefone yawe ubundi ukiyandikisha wifashishije umwirondoro uri ku ndangamuntu na nimero ya telefone. Nyuma yo kwiyandikisha ushobora no gutumira abandi.

I&M Bank yashinzwe mu 1963 yitwa Banque Commerciale du Rwanda (BCR), icyo gihe yari iya Leta y’u Rwanda. Mu 2012 yahinduye izina ihabwa iryo ikoresha kugeza ubu, ni nyuma y’uko ishyirahamwe Actis Capital ryari ryaguzemo imigabane ingana na 80% mu 2004 riyigurishije n’ibigo birimo I&M Bank Group yo muri Kenya.

Muri Gashyantare 2017 Leta y’u Rwanda nayo yashyize ku isoko imigabane ihwanye na 19.81% yari ifite muri iyi banki.

I&M bank ikomeje kwimakaza ikoranabuhanga ari nako irushaho gutera imbere, kugeza ku wa 31 Werurwe 2018 ikaba yari ifite umutungo mbumbe wa miliyari 286Frw.

Abakozi ba I&M Bank bafasha abayigana gusobanukirwa n’ikoranabuhanga rya SPENN ridasaba kuba ufite konti muri banki

I&M Bank iri gutanga serivisi zose zisanzwe zitangirwa mu mashami yayo

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zayo z’ikoranabuhanga igamije gutuma umuco wo guhererekanya amafaranga mu ntoki ucika

I&M Bank iri no gusobanurira abantu ubwoko butandukanye bw’amakarita ya Visa abarinda kugendana amafaranga mu mufuka

2018-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Ubwanditsi 16 Jul 2019
Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya  Rayon Sports

Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports

Ubwanditsi 28 Feb 2024
Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp

Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp

Ubwanditsi 17 Dec 2019
Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.
Amakuru

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ubwanditsi 30 May 2021
“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura  ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga
INKURU NYAMUKURU

“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Denise Tshisekedi yashimye ibikorwa bya Jeannette Kagame
POLITIKI

Denise Tshisekedi yashimye ibikorwa bya Jeannette Kagame

Ubwanditsi 10 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru