Umudage Julian Hellmann ukinira Team Embrace The World yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda ka Huye-Musanze kareshya n’ibilometero 199.7, Umunyarwanda Mugisha Samuel uri muri Team Rwanda agumana umwenda w’umuhondo.
Ibirori bya Tour du Rwanda 2018 byerekeje i Musanze, Akarere karimo Ikigo cy’Umukino w’Amagare “Africa Rising Cycling Center” gicumbikira kikanitorezwamo Abanyarwanda bose bakina uyu mukino, aho abasiganwa baza gusesekara aribo bayoboye mu mwenda w’umuhondo ufitwe na Mugisha Samuel.
Ni agace ka gatatu k’iri siganwa rimaze kuba ubukombe ndetse umwaka utaha rizazamurwa mu byiciro rikajya muri abiri ya mbere akomeye muri Afurika. Abasiganwa bari mu makipe 16 akomoka ku migabane itandukanye y’Isi, barahaguruka i Huye saa 08:30” berekeza i Musanze aho biteganyijwe ko uwa mbere ahagera nibura saa 13:52”.
Mu bakinnyi 79 bari batangiye isiganwa ku munsi wa mbere, batatu barimo Behringer Olivier wa Team Novo Nordisk, Bissa Badoja ukinira SNH Velo Club na Jilowa Agoster wa Sampada basezeye ku munsi wa kabiri nyuma yo kunanirwa gusoza intera ya Kigali-Huye ireshya na kilometero 120,5 yakinwe kuri uyu wa Mbere ikanasiga Umunyarwanda Mugisha Samuel yegukanye umwenda w’umuhondo.
Uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikiranye mu gace ka Huye-Musanze
1. HELLMANN Julian
2. LOZANO RIBA David
3. BENEKE Calvin
4. DORING Jonas
5. NDAYISENGA Valens