Umunyamerika Rugg Thimothy ukinira Ikipe ya Team Embrace yo mu Budage yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda kavaga Musanze kerecyeza Karongi ku ntera y’ibilometero 135.8 kakinwe ku wa 8 Kanama 2018, Mugisha Samuel aguma ku isonga.
Rugg yavuye kare mu gikundi cy’abakinnyi 70 batangiye isiganwa azamuka imisozi aminuka amataba, ashyiramo ikinyuranyo cyatumye agera mu Mujyi wa Karongi imbere ya Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque ari imbere.
Uyu mukinnyi w’imyaka 32 yakurikiwe na Hakiruwizeye Samuel; Munyaneza Didier; Lozano Riba David na Uwizeye Jean Claude
Ku nshuro ya mbere abatuye mu Karere ka Rutsiro barebye isiganwa rya Tour du Rwanda mu gace karyo ka kane gahagurukira i Musanze kerekeza i Karongi mu muhanda mushya urimo amakorosi adasanzwe, unyura impande z’Ishyamba kimeza rya Gishwati n’Ikiyaga cya Kivu.
Tour du Rwanda iryohera abayireba bose ndetse bagahora bifuza ko buri mwaka yagana iwabo aho batuye mu turere ariko mu rwego rwo kubigeza kuri benshi, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy) igenda isaranganya mu buryo butandukanye, rimwe na rimwe hagashyirwaho inzira nshya zisimbura izakoreshejwe mu bihe byashize.
Uyu mwaka Akarere ka Rutsiro kabonye amahirwe yo kwakira iri siganwa ku nshuro ya mbere rikaba rigomba kuhanyura kuri uyu wa Gatatu mu gace karyo ka kane gahagurukira i Musanze kerekeza i Karongi, kareshya na kilometero 135,8.
Uyu muhanda mushya uri mu yo Leta y’u Rwanda ikomeje kubaka hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kunoza imigenderanire no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ni umwe mu ishobora guha akazi gakomeye abitabiriye Tour du Rwanda uyu mwaka ahanini bitewe n’amakorosi agoranye arimo, ahamanuka n’ahazamuka cyane ndetse n’umuyaga uva mu Kivu. Kuri iyi nshuro nubwo Mugisha Samuel ataje mu myanya itanu ya mbere, yagumanye umwenda w’umuhondo yambaye ku wa Mbere ubwo yegukanaga agace ka kabiri ka Kigali-Huye.
Rugg Timothy ageze i Karongi ari we uwa mbere, muri aka gace ka Musanze-Karongi akaba yigirije nkana ku bandi bakinnyi kuko hari nk’aho bose yabahaye intera y’iminota 5:20’.
Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace ka kane ka Tour du Rwanda 2018
1. Timothy Rugg
2. Hakiruwizeye Samuel
3. Munyaneza Didier
4. Lozano Riba
5. Uwizeye Jean Claude