Umudage Julian Hellmann ukinira Team Embrace The World yegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda kavuye mu Mujyi wa Karongi gasorezwa mu wa Rubavu ku ntera y’ibilometero 95, kakinwe ku wa 9 Kanama 2018.
Umunyarwanda Mugisha Samuel uri ku isonga ku rutonde rusange yagumanye umwenda w’umuhondo nyuma yo gusoza mu gikundi cyaje gikurikiye Julian Hellmann.
Tour du Rwanda 2018 igeze ahakomeye aho Mugisha Samuel wambaye umwenda w’umuhondo yatangiye kotswa igitutu, irakomeza mu gace ka gatanu gahagukira mu Karere ka Karongi kerekeza i Rubavu ku ntera ya kilometero 95.1, kamwe mu tugufi tuzakinwa uyu mwaka ariko kiganjemo kuzamuka cyane.
Umujyi wa Rubavu uzwi ho kuba iwabo w’abanyabirori baba bavuye hirya no hino mu gihugu, niwo utahiwe kwakira kimwe mu birori bikomeye bibera ku butaka bw’u Rwanda, ‘Tour du Rwanda’, igeze ku munsi wa gatanu mu munani izamara kugira ngo hamenyekanye uwahize abandi.
Mu bakinnyi 79 batangiye iri siganwa hasigayemo 68, mu bavuyemo hakaba harimo Umunyarwanda Tuyishimire Ephrem wakiniraga Les Amis Sportif y’i Rwamagana bivuze ko isigaranye abakinnyi bane.
Biteganyijwe ko abakinnyi bose bahaguruka i Karongi imbere ya Cogebanque, saa 10:00 zuzuye bakagera i Rubavu saa 12:29 mu gihe baba bagendeye ku muvuduko w’ibilometero 39 ku isaha mu gihe bashobora kuhagera saa 12:37 baba bagendeye ku muvuduko wa kilometero 37 ku isaha.
Abakinnyi batanu ba mbere mu gace ka Karongi-Rubavu:
1. Hellmann Julian
2. Julius Jayde
3. David Lozano
4. Munyaneza Didier
5. Uwizeye Jean Claude