• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Bobi Wine n’abambari be bafungiwe ahatazwi nyuma yo kwica umushoferi we

Bobi Wine n’abambari be bafungiwe ahatazwi nyuma yo kwica umushoferi we

Editorial 14 Aug 2018 POLITIKI

Imidugararo yakajije ubukana hagati y’igice gishyigikiye Bobi Wine n’inzego z’umutekano za Perezida Museveni ufatwa nk’umwanzi we karundura kuva yakwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Kawooya Yasin wari umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi[Bobi Wine], yarashwe ku wa 13 Kanama 2018 ahita apfa. Umwe mu bakoresha Facebook ya Bobi Wine yahise yandika ko Kawooya yarashwe n’abasirikare bo mu mutwe wa SFC[Special Force Command] bari bagambiriye kwica uyu mudepite.

Uyu Kawooya akimara kwicwa ni nabwo byatangajwe ko Bobi Wine n’itsinda rye bagiriwe nabi ndetse bagatabwa muri yombi n’abasirikare ba Perezida Museveni. Bobi Wine akimara gufatwa, hasohotse itangazo rivuga ko ‘yakubiswe ndetse akandagazwa’.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kanama 2018, ku rubuga rwa Facebook ya Bobi Wine haciye itangazo ryuzuza ibyaraye bibaye rishimangira ko uyu mudepite na bagenzi be bajyanwe gufungirwa ahatazwi muri Arua.

Uwaryanditse yagize ati “Ubu tuvugana, nta kanunu dufite kuri Bobi Wine kuko telefone ze zitari ku murongo, abashinzwe umutekano ntibatubwira niba bamufunze cyangwa batamufunze.”

“Mu ijoro ryacyeye, abasirikare ba SFC[Special Force Command] na Polisi, bataye muri yombi benshi mu bagenzi barimo Depite Zaake Francis, DEPITE Karuhanga, Nyanzi Fred ndetse na candida-depite Kassiano Wadri. Abenshi mu batawe muri yombi bakubiswe bandi bajyanwa mu bitaro.”

“Abashinzwe umutekano bakoze umukwabu banatambika bariyeri mu mihanda ahantu hose ubundi bajagajaga amahoteli bakekaga ko bagenzi bacu bacumbitsemo. Bangije imodoka zacu banatwara ibintu byose byarimo.”

Uwanditse iri tangazo yakomeje avuga ko “bagifite umurambo wa nyakwigendera. Ntabwo tuzi igihe bawuduhera kugira ngo tumuherekeze mu cyubahiro.”

Uwarashe umushoferi wa Bobi Wine, ngo “yari agambiriye gutwara ubuzima bwa Bobi Wine. Twari mu rugendo mu mahoro, tuvuye mu bikorwa byo kwamamaza dusubira kuri hoteli, nibwo abashinzwe umutekano barekuye umuriro maze isasu rimwe rifata uwari wicaye muri Tundra mu mwanya Bobi asanzwe yicaramo.”

Bobi Wine amaze igihe kinini ahanganye na Perezida Museveni, kuva yakwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yagiye agaragaza guhangana gukomeye n’umukuru w’igihugu ndetse afatwa nk’umwe mu bahezanguni biyunze kuri Kizza Besigye Kifefe, umwanzi wa Museveni w’ibihe byose.

2018-08-14
Editorial

IZINDI NKURU

Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Editorial 13 Apr 2025
Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Editorial 27 Jan 2017
Buyoya yavuze ko mu Burundi hashobora kwaduka amacakubiri ashingiye ku moko

Buyoya yavuze ko mu Burundi hashobora kwaduka amacakubiri ashingiye ku moko

Editorial 03 Dec 2018
Sudani y’Epfo yanze kwitabira ibiganiro byo kugarura amahoro

Sudani y’Epfo yanze kwitabira ibiganiro byo kugarura amahoro

Editorial 07 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana
POLITIKI

Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana

Editorial 13 Feb 2016
Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Karekezi Olivier yaba yamaze kwegura muri Rayon Sports
IMIKINO

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Karekezi Olivier yaba yamaze kwegura muri Rayon Sports

Editorial 27 Feb 2018
Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Editorial 28 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru