• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Angola: Abakuru B’ibihugu Bitabiriye Inama Y’akarere Bongeye Gusaba Guhagurukira Imitwe Ya ADF Na FDLR

Angola: Abakuru B’ibihugu Bitabiriye Inama Y’akarere Bongeye Gusaba Guhagurukira Imitwe Ya ADF Na FDLR

Editorial 15 Aug 2018 ITOHOZA

Abakuru b’ibihugu bitatu bya Afurika bitabiriye inama y’akarere ku mahoro n’umutekano muri Afurika, yabereye I Luanda muri Angola kuri uyu wa Kabiri baratangaza ko banyuzwe n’uko umutekano ugenda uba neza mu karere ka Afurika yo hagati n’uburasirazuba no mu Biyaga Bigari, ariko bongera gusaba kurimbura imitwe y’inyeshyamba nka ADF na FDLR.

Iyi nama yahuriyemo ba perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo na bagenzi be, João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola na Ali Bongo Ondimba wa Gabon. Iyi nama ikaba yari inategerejwemo Perezida Kagame, Edgar Lungu wa Zambia, Yoweri Museveni wa Uganda ndetse na Perezida Joseph Kabila ariko ntibabashije kuyitabira.

Aba bakuru b’ibihugu batabashije kwitabira iyi nama bari bahagarariwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ndetse uw’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yayitabiriye aherekejwe na minisitiri w’ingabo, James kabarebe nk’uko bitangazwa na RFI.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Les Echos cyo muri Congo-Brazza kiravuga ko aba bayobozi bashimye amasezerano y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono n’impande zitavuga rumwe muri Sudani y’Epfo agamije kuzana amahoro muri iki gihugu, bashima inzira y’ibiganiro ikomeje mu Burundi, n’uruhare rw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni n’urwa Monusco mu kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’amatora ateganyijwe muri iki gihugu.

Nyuma yogusesengura uko umwuka wa politiki wifashe kuri ubu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Denis Sassou Nguesso na bagenzi be bijeje ubushake bwabo mu gukomeza gushyigikira abaturage ba Congo muri iki gikorwa cy’amatora bategereje kwinjiramo.

Ku kijyanye na Congo kandi, abakuru b’ibihugu bongeye kugaragaza impungenge bafitiye imitwe y’inyeshyamba ya ADF na FDLR ikorera mu burasirazuba bwa Congo, basaba ubufatanye bw’akarere mu kurwanya imitwe yose yitwara gisirikare ikorera muri iki gihugu nubwo atari ubwa mbere bivuzwe.

A propos de la RDC toujours, ils se disent également préoccupés par la présence continue des ADF et des FDLR dans l’est du pays. Il appellent à une à une « action régionale » contre ces groupes armés, rappelant que cette recommandation a déjà été régulièrement formulée dans le passé.

Naho ku bibazo bikomeje kugaragara muri Centrafrica, aba bakuru b’ibihugu bafashe icyemezo cyo gukomeza gushaka uko amahoro n’umutekano byagaruka, bashyigikira ubwiyunge bw’abanyagihugu no kugarura ububasha bwa leta.

2018-08-15
Editorial

IZINDI NKURU

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Editorial 27 Dec 2016
Uko Umunyapolitiki TWAGIRAMUNGU Faustin, Ndagijimana JMV, Dr.Marara Christian  bahindutse abanzi b’igihugu n’impamvu zabyo

Uko Umunyapolitiki TWAGIRAMUNGU Faustin, Ndagijimana JMV, Dr.Marara Christian bahindutse abanzi b’igihugu n’impamvu zabyo

Editorial 04 Apr 2016
Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Editorial 13 Jul 2017
Dr. Rudasingwa asigaye avumwa n’umuhisi n’umugenzi ndetse ngo ahuje imyumvire n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga

Dr. Rudasingwa asigaye avumwa n’umuhisi n’umugenzi ndetse ngo ahuje imyumvire n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga

Editorial 19 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zambia: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Inama ya COMESA iheruka kwamburwa u Burundi
HIRYA NO HINO

Zambia: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Inama ya COMESA iheruka kwamburwa u Burundi

Editorial 18 Jul 2018
Nyagatare:Akarere kaza ku isonga muri ruswa, imiyoborere mibi, akarengane,.. Min. Kaboneka icyo yatangaje
Mu Mahanga

Nyagatare:Akarere kaza ku isonga muri ruswa, imiyoborere mibi, akarengane,.. Min. Kaboneka icyo yatangaje

Editorial 23 Feb 2017
CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.
Amakuru

CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.

Editorial 28 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru