Abakuru b’ibihugu bitatu bya Afurika bitabiriye inama y’akarere ku mahoro n’umutekano muri Afurika, yabereye I Luanda muri Angola kuri uyu wa Kabiri baratangaza ko banyuzwe n’uko umutekano ugenda uba neza mu karere ka Afurika yo hagati n’uburasirazuba no mu Biyaga Bigari, ariko bongera gusaba kurimbura imitwe y’inyeshyamba nka ADF na FDLR.
Iyi nama yahuriyemo ba perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo na bagenzi be, João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola na Ali Bongo Ondimba wa Gabon. Iyi nama ikaba yari inategerejwemo Perezida Kagame, Edgar Lungu wa Zambia, Yoweri Museveni wa Uganda ndetse na Perezida Joseph Kabila ariko ntibabashije kuyitabira.
Aba bakuru b’ibihugu batabashije kwitabira iyi nama bari bahagarariwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ndetse uw’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yayitabiriye aherekejwe na minisitiri w’ingabo, James kabarebe nk’uko bitangazwa na RFI.
Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Les Echos cyo muri Congo-Brazza kiravuga ko aba bayobozi bashimye amasezerano y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono n’impande zitavuga rumwe muri Sudani y’Epfo agamije kuzana amahoro muri iki gihugu, bashima inzira y’ibiganiro ikomeje mu Burundi, n’uruhare rw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni n’urwa Monusco mu kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’amatora ateganyijwe muri iki gihugu.
Nyuma yogusesengura uko umwuka wa politiki wifashe kuri ubu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Denis Sassou Nguesso na bagenzi be bijeje ubushake bwabo mu gukomeza gushyigikira abaturage ba Congo muri iki gikorwa cy’amatora bategereje kwinjiramo.
Ku kijyanye na Congo kandi, abakuru b’ibihugu bongeye kugaragaza impungenge bafitiye imitwe y’inyeshyamba ya ADF na FDLR ikorera mu burasirazuba bwa Congo, basaba ubufatanye bw’akarere mu kurwanya imitwe yose yitwara gisirikare ikorera muri iki gihugu nubwo atari ubwa mbere bivuzwe.
A propos de la RDC toujours, ils se disent également préoccupés par la présence continue des ADF et des FDLR dans l’est du pays. Il appellent à une à une « action régionale » contre ces groupes armés, rappelant que cette recommandation a déjà été régulièrement formulée dans le passé.
Naho ku bibazo bikomeje kugaragara muri Centrafrica, aba bakuru b’ibihugu bafashe icyemezo cyo gukomeza gushaka uko amahoro n’umutekano byagaruka, bashyigikira ubwiyunge bw’abanyagihugu no kugarura ububasha bwa leta.