• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

Ubwanditsi 23 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame Chairman w’Umuryango wa RPF – Inkotanyi ari mu karere ka Gisagara aho ubwe yagiye kwamamaza Abakandida-Depite b’ishyaka rye, yavuze ko abaturanye neza bahahirana, ariko aha gasopo ‘udukoko duto dukinisha Intare isinziriye’ itagira uwo yanduranyaho.

Muduhe amahirwe dukosore ibitaragenze neza

Ijambo “kuduha amahirwe” risa n’iriyoboye andi Perezida Paul Kagame yavugiye mu karere ka Gisagara.

Ati “Muduhe amahirwe yo gukomeza kubakorera, muduhe amahirwe yo gukosora ibyaba bitaragenze neza, igisigaye ni ubufatanye n’abaturage kugira ngo tugere kuri iyo ntego.”

Kagame yavuze ko muri ayo mahirwe asaba abaturage, nibayamuha azasaba Abadepite kumanuka bakegera abaturage ntibabe bamwe baheruka batorwa gusa bakigumira i Kigali. Ibyo ngo azanabisaba abandi bayobozi na ba Minisitiri, ngo nubwo badatorwa bashyirwaho n’abatowe n’abaturage bityo ngo bagomba kugaruka kubumva.

Ati “Muduhe amahirwe tubikosore. Ndumva mvanye aha ngaha ikizere ko inama ari ya yindi, akazi tuzagakore rwose tukanoze, tugakore duteze imbere iyi Gisagara yacu, duteze imbere u Rwanda rwacu.”

Kagame yavuze ko FPR ariyo azi yemera ko hari ibitameze neza. Ati “Sinajya hariya ngo mvuge ko ibintu byose byera ngo de, niyo mpamvu mvuga ngo muduhe amahirwe biriya tubikosore.”

Perezida Kagame yabwiye abatuye Gisagara ko ubushize yabasezeranyije kubaha umuhanda wa kaburimbo. Ku bw’ibyo ngo mbere y’uko uyu mwaka urangira ibikorwa byo kubaka uwo muhanda bizaba byatangiye kuko hamaze gukusanywa ibyangombwa byose. 

Perezida Kagame yavuze  ku bambuka ‘imipaka bajya aharutwa n’aho bavuye’ n’Intare iba ku kirango cya FPR 

Ati “Hakurya y’imipaka ntituhashinzwe, dutunganye iby’iwacu dutere imbere, tureke gutega amatwi ibyo birirwa bavuga, turebe ibyacu. Si ukubikora no kubiteza imbere gusa, twitegure no kubirinda igihe bibaye ngombwa.”

Kagame yabajije abari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-Depite ba FPR-Inkotanyi ati “FPR ku kirangantego cyayo hariho iki?” Bati “Hariho intare”.

Kagame ati “Ariko burya iyo Intare yibereye mu ishyamba hari n’izindi nyamaswa ziba zikinira iruhande rwayo, akanshi iba isa n’isinziriye, hakaba n’udukoko tuza kuyikiniraho twibwira ngo irasinziriye, ikajya yirigatira iminwa, ariko iba izi ko aho ibishakira iri bubwiyunyuguze.

Intare ntikunda kwanduranya, si ngombwa, ntabwo twanduranya ariko si ngombwa ko abantu batwanduranyaho. Imbaraga tuzishyire mu kwiyubaka no kurinda ibyo twubaka.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko abaturanyi biba byiza iyo babanye neza kuko bungukira mu guhahirana.

Ati “Ndetse uwatubera mwiza twakorana, twahahirana, kandi ubigiramo inyungu iyo uturanye n’umuntu mugakorana, ntabwo inyungu ari uguturana n’abantu mukanduranya.”

Muri Gisagara ngo hari ibyo abaturage baheraho bagirira ikizere FPR-Inkotanyi harimo ko babonye impinduka mu buzima bwabo.

Umuturage witwa Thacianna watanze ubuhamya bw’uko yari akennye cyane ariko nyuma y’aho iwabo haje gahunda yo kuzamura abaturage ya VUP yavuze ko yiteje imbere.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, iherutse kuza inyuma mu mihigo ya 2017/18 yavuze ko hari imigambi myinshi FPR Inkotanyi ibafitiye hatibagiranye n’ibyo yabagejejeho.

Mu byo Guverineri Mureshyankwano Marie Rose avuga byagezweho harimo uruganda rwenga inzoga z’ibitoki mu buryo bugezweho, aha ariko Perezida Paul Kagame yavuze ko harebwa uko rwanakwenga imitobe.

Nibura mu karere ka Gisagara ibihumbi 32 by’abaturage bafite amashanyarazi mu mirenge yose, ngo utugari 56 kuri 59 dufite amashanyarazi.

Amazi ngo niyo ataraboneka ku rugero rushimishije, ariko ngo umuyoboro w’amazi uzagera mu mirenge ya Higiro, Kigembe, na Mukindo, ndetse ngo azagera no mu murenge wa Muganza aho Perezida Paul Kagame yari ari kuri uyu wa kane.

Yavuze ko FPR izongera imihanda n’amavuriro, ikubaka TVET ya Mugomba ndetse ikavugurura Ikigo Nderabuzima cya Mukindo muri Mugombwa.

2018-08-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Ubwanditsi 25 Jan 2024
Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Ubwanditsi 04 Aug 2025
U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Byagenze bite ngo Rutabana wakiriwe muri Uganda nka VIP aze gushimutwa? Umuryango we uwobarega niwe baregera

Byagenze bite ngo Rutabana wakiriwe muri Uganda nka VIP aze gushimutwa? Umuryango we uwobarega niwe baregera

Ubwanditsi 05 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Imbonerakure N’Interahamwe Nyinshi Zambaye Gisilikare Zashyizwe Ku Mipaka Y’u Burundi N’u Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Burundi : Imbonerakure N’Interahamwe Nyinshi Zambaye Gisilikare Zashyizwe Ku Mipaka Y’u Burundi N’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo
POLITIKI

Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 29 May 2017
Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi

Ubwanditsi 22 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru