Kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame Chairman w’Umuryango wa RPF – Inkotanyi ari mu karere ka Gisagara aho ubwe yagiye kwamamaza Abakandida-Depite b’ishyaka rye, yavuze ko abaturanye neza bahahirana, ariko aha gasopo ‘udukoko duto dukinisha Intare isinziriye’ itagira uwo yanduranyaho.
Muduhe amahirwe dukosore ibitaragenze neza
Ijambo “kuduha amahirwe” risa n’iriyoboye andi Perezida Paul Kagame yavugiye mu karere ka Gisagara.
Ati “Muduhe amahirwe yo gukomeza kubakorera, muduhe amahirwe yo gukosora ibyaba bitaragenze neza, igisigaye ni ubufatanye n’abaturage kugira ngo tugere kuri iyo ntego.”
Kagame yavuze ko muri ayo mahirwe asaba abaturage, nibayamuha azasaba Abadepite kumanuka bakegera abaturage ntibabe bamwe baheruka batorwa gusa bakigumira i Kigali. Ibyo ngo azanabisaba abandi bayobozi na ba Minisitiri, ngo nubwo badatorwa bashyirwaho n’abatowe n’abaturage bityo ngo bagomba kugaruka kubumva.
Ati “Muduhe amahirwe tubikosore. Ndumva mvanye aha ngaha ikizere ko inama ari ya yindi, akazi tuzagakore rwose tukanoze, tugakore duteze imbere iyi Gisagara yacu, duteze imbere u Rwanda rwacu.”
Kagame yavuze ko FPR ariyo azi yemera ko hari ibitameze neza. Ati “Sinajya hariya ngo mvuge ko ibintu byose byera ngo de, niyo mpamvu mvuga ngo muduhe amahirwe biriya tubikosore.”
Perezida Kagame yabwiye abatuye Gisagara ko ubushize yabasezeranyije kubaha umuhanda wa kaburimbo. Ku bw’ibyo ngo mbere y’uko uyu mwaka urangira ibikorwa byo kubaka uwo muhanda bizaba byatangiye kuko hamaze gukusanywa ibyangombwa byose.
Perezida Kagame yavuze ku bambuka ‘imipaka bajya aharutwa n’aho bavuye’ n’Intare iba ku kirango cya FPR
Ati “Hakurya y’imipaka ntituhashinzwe, dutunganye iby’iwacu dutere imbere, tureke gutega amatwi ibyo birirwa bavuga, turebe ibyacu. Si ukubikora no kubiteza imbere gusa, twitegure no kubirinda igihe bibaye ngombwa.”
Kagame yabajije abari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-Depite ba FPR-Inkotanyi ati “FPR ku kirangantego cyayo hariho iki?” Bati “Hariho intare”.
Kagame ati “Ariko burya iyo Intare yibereye mu ishyamba hari n’izindi nyamaswa ziba zikinira iruhande rwayo, akanshi iba isa n’isinziriye, hakaba n’udukoko tuza kuyikiniraho twibwira ngo irasinziriye, ikajya yirigatira iminwa, ariko iba izi ko aho ibishakira iri bubwiyunyuguze.
Intare ntikunda kwanduranya, si ngombwa, ntabwo twanduranya ariko si ngombwa ko abantu batwanduranyaho. Imbaraga tuzishyire mu kwiyubaka no kurinda ibyo twubaka.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko abaturanyi biba byiza iyo babanye neza kuko bungukira mu guhahirana.
Ati “Ndetse uwatubera mwiza twakorana, twahahirana, kandi ubigiramo inyungu iyo uturanye n’umuntu mugakorana, ntabwo inyungu ari uguturana n’abantu mukanduranya.”
Muri Gisagara ngo hari ibyo abaturage baheraho bagirira ikizere FPR-Inkotanyi harimo ko babonye impinduka mu buzima bwabo.
Umuturage witwa Thacianna watanze ubuhamya bw’uko yari akennye cyane ariko nyuma y’aho iwabo haje gahunda yo kuzamura abaturage ya VUP yavuze ko yiteje imbere.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, iherutse kuza inyuma mu mihigo ya 2017/18 yavuze ko hari imigambi myinshi FPR Inkotanyi ibafitiye hatibagiranye n’ibyo yabagejejeho.
Mu byo Guverineri Mureshyankwano Marie Rose avuga byagezweho harimo uruganda rwenga inzoga z’ibitoki mu buryo bugezweho, aha ariko Perezida Paul Kagame yavuze ko harebwa uko rwanakwenga imitobe.
Nibura mu karere ka Gisagara ibihumbi 32 by’abaturage bafite amashanyarazi mu mirenge yose, ngo utugari 56 kuri 59 dufite amashanyarazi.
Amazi ngo niyo ataraboneka ku rugero rushimishije, ariko ngo umuyoboro w’amazi uzagera mu mirenge ya Higiro, Kigembe, na Mukindo, ndetse ngo azagera no mu murenge wa Muganza aho Perezida Paul Kagame yari ari kuri uyu wa kane.
Yavuze ko FPR izongera imihanda n’amavuriro, ikubaka TVET ya Mugomba ndetse ikavugurura Ikigo Nderabuzima cya Mukindo muri Mugombwa.