Perezida wa Zimbabwe, Emmerrson Mnangagwa, kuri iki Cyumweru, itariki 26 kanama yarahiriye manda ye ya mbere nyuma y’umwaka yari amaze ari perezida w’inzibacyuho, aho yarahiriye kutazahemukira igihugu, kubaha no kurinda itegeko nshinga n’andi mategeko ya Zimbabwe kandi ko azarinda akanateza imbere uburenganzira bw’abaturage b’iki gihugu.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Joseph Kabila wa Congo, Edgar Lungu wa Zambia n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo abigeze kuba abakuru b’ibihugu nka Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania na Joachim Chissano wayoboye Mozambique.
Ibihumbi by’abaturage ba Zimbabwe bikaba byakubise byuzuye kuri Stade Nkuru y’Igihugu bitabiriye irahira ry’umukuru w’igihugu wa mbere utari Robert Mugabe ugiye ku butegetsi kuva mu 1981, Emerson Mnangagwa, watsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo kuwa 30 Nyakanga 2018.
Umukobwa wa Robert Mugabe, Bona Mugabe, kandi ni umwe mu bantu batunguranye muri ibi birori aho nawe yifatanyije n’abandi baturage ba Zimbabwe gukurikirana irahira rya perezida Mnangagwa, aho yari ari kumwe n’umugabo we, Simba Chikore.
Andi mafoto: