Abatuye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, basabye abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi n’amashyaka bifatanyije, gukomeza kubakorera ubuvugizi bw’amazi meza.
Aba bakandida bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu basaba abaturage kuzabatora mu matora y’Abadepite ateganyijwe kuwa 2 no kuwa 3 Nzeri 2018. Kuri uyu wa Gatanu biyamamarije mu Murenge wa Mageragere.
Abaturage babasabye ko nibabatora bazakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo uyu murenge ugezwemo amazi meza hose, bityo bice burundu ikibazo cyakunze kuhagaragara cy’abavoma mu mugezi wa Nyabarongo rimwe na rimwe bakaribwa n’ingona.
Byukusenge Albert wo mu Kagari ka Nyarufunzo yavuze ko bifuza ko na bo bagezwaho amazi meza kugira ngo bakire ingona zo muri Nyabarongo n’izindi ngaruka zo gukoresha amazi mabi.
Yagize ati “Turifuza ko bazatuvugira natwe tukabona amazi nk’abandi kuko mu kagari kacu hari abakivoma muri Nyabarongo.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mageragere, buvuga ko muri aka Kagari nta mazi meza ahari ariko mu minsi ya vuba bagiye kuyahabwa kuko ahandi hose barayafite.
Umukandida Depite Barikana Eugène, avuga ko bazakomeza gukorera abuvugizi aba baturage nk’uko bari basanzwe babikora.
Ati “Tuzakomeza tubakorere ubuvugizi nk’uko twabikoraga kuko hari ibibazo birimo iby’amazi n’iby’umuhanda.”
Umukandida Depite Gafaranga Brigitte, yongeyeho ko icyo bizeza abaturage ari amategeko azatuma habaho umuryango utekanye, azatekereza buri wese ugize umuryango kugira ngo bose bazafatanyiriza hamwe mu kubaka igihugu.
Yemeza ko kuba mu 2019, muri aka gace hazaba huzuye Kaminuza y’ubumenyingiro ubu yatangiye gukorerwa inyigo, bizatuma hagera ibikorwa byinshi by’iterambere birimo nk’umuhanda wa kaburimo, amazi n’ibindi.
Mageragere ni umurenge uherereye mu Karere ka Nyarugenge ugizwe n’utugari turindwi, utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 27,3. Uhana imbibi n’Umurenge wa Kigali n’uwa Nyamirambo ku gice cy’Umujyi wa Kigali, ukanagabana n’Akarere ka Kamonyi hakurya ya Nyabarongo.