Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga w’u Burundi yatangaje ko ibibazo u Burundi bufitanye n’ ibindi bihugu nk’ u Rwanda n’u Bubirigi byaba bigiye gucyemuka ndetse we ntabwo abifata nk’ ibibazo ahubwo ngo ni “utubazo.”
Hashize igihe kinini i Burundi hari umutekano mucye, kuva Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora iki gihugu mu mwaka wa 2015. Abaturage b’ iki gihugu ntibishimiye iki cyemezo kuko ngo cyari kinyuranye n’itegekosnhinga ry’u Burundi ndetse n’amasezerano ya Arusha. Ibi byateje imvururu nyinshi mu Burundi zirimo kudeta yageragejwe ariko igapfuba, Leta yica abaturage benshi batari bashyigikiye ko Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu, abasaga 391,377bahunga ubwo bwicanyi.
Abakuwe mu byabo n’ubwicanyi bwabakorerwaga bahungiye mu bihugu by’ibituranyi aho 232,716 bahungiye muri Tanzaniya; 46,502 bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; 68,306 bahungira mu Rwanda naho abasaga1,197 bahungira muri Zambiya n’ ibindi bihugu bitandukanye ndetse bakaba batarahunguka kuko ngo nta mutekano uraboneka mu Burundi.
N’ ubwo izo mvururu zaturutse kuri manda ya gatatu Perezida Kurunziza Pierre yashakaga kwiyamamariza kandi ngo inyuranye n’itegekonshinga ry’icyo gihugu n’amasezerano ya Arusha, u Burundi ntibwahwemye gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ izo mvururu n’umutekano mucye mu Burundi ndetse Leta y’u Burundi yigisha abaturage kwanga abaturanyi babo, bakaririmba ko bazomesa u Rwanda.
Ariko ibi bikaba bizwi neza ko ari ikinyoma cyahimbwe mu Rwego rwo gushaka uwo bagerekaho ibibazo biteye. Ubu noneho ariko ngo “utwo tubazo tugiye gucyemuka.”
Ibi Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga w’ u Burundi, Nibigira Ezechiel, yabitangaje kuri uyu wa 24 Kanama 2018 ubwo yari mu nama n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi.
Yagize ati “utubazo twagiye tubaho hagati y’ ibihugu nk’u Rwanda n’ Uburiligi, ni nk’ indwara yateye ariko iriko irakira.” Akomeza agira ati “uko yari imeze hagati y’ u Burundi n’ ibihugu bimwe na bimwe mu 2015, hariko harakorwa byinshi ngo bihinduke.”
Ibibazo u Burundi bwiteye byagize ingaruka mu karehe hose ndetse iki gihugu kinanirwa kubisohoka mo kuko no muri iki gihe hari abagikomeje guhunga bavuga ko nta mutekano bafite mu Burundi. Ibyo Minisitiri Nibigira yatangaje rero bigaragaza ko noneho Leta yemera mu ruhame ko ari yo Nyirabayazana w’ibibazo byabo byanagize ingaruka ku karere.
Iyi nama yari igamije kugaragariza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi uko iki gihugu gihagaze, Minisitiri Nibigira akaba yanamenyesheje abitabiriye inama ko u Burundi bwitegura amatora ya Perezida mu mwaka wa 2020.
Abakurikiranira hafi porotike y’ u Burundi bemeza ko uyu muyobozi yabeshye amahanga agamije kureba uko yasaba amafaranga yo kwirira ndetse n’inkunga yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye harimo no gutegura amatora dore ko iki gihugu cyazahajwe n’ ubukene bwaturutse ku mvururu zihamaze igihe kitari gito.
Bakabishingira ko yavuze ko utwo yise utubazo tumeze nk’indwara turiho ducyemuka kandi amakuru amaze iminsi mu bitangazamakuru avuga ko u Burundi bufatanyije n’imitwe irwanya leta y’ u Rwanda mu gucura umugambi wo guhungabanya umutekeno w’ iki gihugu cy’ igituranyi, gusa bakemeza ko uyu mugambi uzabapfubana.
Ku rundi ruhande ariko, ngo birashoboka ko u Burundi bwaba bubonye Kabila abusize mu nzira badashoje umugambi bacuranye wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakaba bahisemo kubivamo nabo. Harya ko Umushikiranganji Nibigira Ezechiel avuga ko utwo yise utubazo hagati y’ u Burundi n’ ibindi bihugu tugiye gucyemuka, utubazo hagati y’u Burundi n’abaturage babwo two tuzacyemu ryari?
twubakane
Akagabo gahimba akandi kataraza. Ubwo rero iyo ngo ni Politiki. Bazazura abacu? Ababo?. Oya Ntushoborra guhemuka ku bushake ngo ufite icyayenge cyo kuzisubiraho nyuma( nabwo ku bushake). Ibi byakorwaga na drc abandi nabo bati twatanzwe reka tubigane!. Imana izabaza benshi byinshi.
Btwenge
Ariko bariya Burundi baririmbaga
Ngo kagame Paul tuzokumesa
Babitekerje bate? None rushyashya
Nayo iduhaye indi. Nkuru ngo
Abarundi bavuze yuko bazomesa
Urwanda ? ryari? bate???Nonese
Bazabanza kumesa Paul kagame?cg
Bazabanza kumesa Urwanda cg bazabamesera bombi hamwe???
IZO N I N Z O Z I
RUGENDO
rushyashya mwaba muzi urwanda igisobanuro cyarwo??(ijambo URWANDA)
mwaba muzi abanyarwanda igisobanuro cyabo??(ijambo abanyarwanda)
IBINTU BYANYU MWANDIKA BIPFUYE MWABIRETSE!!!
ABO BARUNDI BAVUGA KO BAZOMESA UBUTAKA BWU RWANDA
BAVUGA KO BAZOMESA ABANYARWANDA ??
ABO BARUNDI BAVUGA KO BAZOMESA PRESIDENT WU RWANDA???
ABARUNDI BAVUGA KO BAZOMESA ABANTU BOSE BATUYE MURWANDA??
RUSHYASHYA NIBA MWANDIKA IBI NGO PRESIDENT ABASHIME BIRABABAJE!!!
NTAMUNYARWANYA MUZIMA YAKWEMERA AMATESHWA MWANDIKA!!
sinzi niba acisha amaso muri aya matiku mwandika!!
Bugingo Nathan
Nibakomeze bavuge sha twibera ibihangange nibajya kugaruka bazasanga urwanda ruyoboye isi mwana
MAOMBI jOHN
IKINYOMA!!!