• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Ubwanditsi 29 Aug 2018 POLITIKI

Mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Intara y’Amajyepfo niyo yasorejweho icyumweru cya kabiri, uturere twose twayo tumaze kugerwamo n’Abakandida Depite bayo.

Huye na Nyamagabe nitwo turere twasorejweho ibikorwa bya Green party byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo, hari kuwa 26/08/2018. Iterambere rirambye niryo zingiro ry’imigabo n’imigambi y’iri shyaka.

INSHAMAKE YO KWIYAMAMAZA KWA GREEN PARTY MU MAJYEPFO

Kuwa 13/08/2018, nibwo Green Party yatangiye kwamamaza abakandida depite bayo, ihera mu mirenge ibiri, Mushishiro na Nyamabuye yombi yo mu Karere ka Muhanga. Ubutumwa nyamukuru bwahatangiwe, Dr Frank Habineza yagize ati: “Turashaka guteza imbere ubuhinzi, aho buri wese azajya ahinga akeza, buri muryango ukagira umutekano mu mirire”

Green Party yiyamamarije mu Karere ka Muhanga
Kuwa 18/08/2018, Green Party yiyamamarije i Gihara mu Karere ka Kamonyi. Ubuyobozi bw’iri shyaka bwijeje abaturage kuzakora ubuvugizi n’amategeko bishyiraho Banki y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibaguriza ngo bazamure ibikorwa byabo, kandi bakishyura badashyizeho inyungu.
Green Party yiyamamarije mu Karere ka Kamonyi

Kuwa 23/08/2018, Green Party yageze mu Rwanza, mu Karere ka Gisagara, ibikorwa byo kuhiyamamariza bitambamirwa no kuba abaturage bari bakusanyirijwe kujya mu bindi bikorwa.

Green Party mu Karere ka Gisagara
Uwo munsi kandi ibikorwa byo kwiyamamaza bya DGPR byakomereje mu Karere ka Nyanza aho ubuyobozi bw’iri shyaka bwagarutse ku kuzakora amategeko yorohereza abacuruzi, ntibakore bahomba kubw’imisoro ihanitse.
Green Party yiyamamarije mu Karere ka Nyanza
Kuwa 24/08/2018, kwiyamamaza kwa Green Party kwakomereje mu Karere ka Nyaruguru,i Muganza. Dr Frank Habineza yababwiye ko kimwe mu byo bazashyira imbere mu buryo budasubirwaho, ari umutekano w’igihugu, kandi ugacungwa mu buryo bujyanye n’iterambere rihanitse.
Green Party yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru
Ku gicamunsi cyo kuwa 24/08/2018, Green Party yiyamamarije mu Karere ka Ruhango, abakandida depite ba Green Party basezeranya abaturage kuzavanaho umusoro w’ubutaka, kandi abahinzi bakazajya bahinga bakurikije amahitamo yabo.
Green Party yiyamamarije mu Ruhango
Kuwa 26/08/2018, Green Party yakomereje igikorwa cyo kwiyamamaza i Gasaka mu Karere ka Nyamagabe. Bijeje ababyeyi ko abana bakivuka bazajya bitabwaho kandi bakavurirwa ubuntu mu mezi 12 ya mbere.
Green Party yiyamamarije mu Karere ka Nyamagabe
Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Green Party mu Ntara y’Amajyepfo byasorejwe i Rango mu Karere ka Huye, aho Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyaka, Kandida-Depite Jean Claude Ntezimana yavuze ko bazakora ubuvugizi caguwa ikagaruka. Perezida wa Green Party Dr Frank Habineza yavuze ko Huye izatezwa imbere ikongera kuba umujyi wa Kabiri kuri Kigali, kandi Hakazaharanirwa ko Kaminuza y’u Rwanda isubizwa mu gicumbi cyayo.

2018-08-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma

Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

RUSHYASHYA 23 Mar 2026
Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

RUSHYASHYA 24 Nov 2025
Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Ubwanditsi 16 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns FC 0-0
IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns FC 0-0

Ubwanditsi 07 Mar 2018
‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu
Mu Mahanga

‘Kiliziya Gatolika igiye gusabwa indishyi’ -Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Ubwanditsi 21 Nov 2016
Umusore wabeshye umukunzi we ko yakoze impanuka ikomeye akamwambika impeta aje kumureba
SHOWBIZ

Umusore wabeshye umukunzi we ko yakoze impanuka ikomeye akamwambika impeta aje kumureba

Ubwanditsi 04 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru