• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Editorial 03 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batoreye mu Bushinwa abadepite bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2018, ku Banyarwanda baba mu mahanga.

Perezida Kagame ari mu Mujyi wa Beijing aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’ iteganyijwe ku wa 3-4 Nzeri 2018.

Muri iki gitondo, Perezida Kagame na Madamu bazindukiye mu gikorwa cy’amatora kimwe n’abandi Banyarwanda baba hanze. Mu mahanga hari site z’itora 115.

Abatoreye ku biro bimwe na Perezida Kagame bagaragaje akanyamuneza ndetse banafata ifoto y’urwibutso.

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande ni bo batoye mbere ahagana saa tatu z’igitondo (hari saa tanu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu mu Rwanda).

Biteganyijwe ko ku wa 3 Nzeri 2018, ari bwo Abanyarwanda baba imbere mu gihugu bazindukira mu matora, azatangira ahagana saa moya z’igitondo.

Abanyarwanda bari ku ilisiti ntakuka y’abemerewe gutora Abadepite ni miliyoni 7.1, barimo abagera ku bihumbi 47 batorera muri diaspora, ubariyemo abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino.

Abanyarwanda baba mu Bushinwa bari bafite akanyamuneza nyuma yo gutorero ku biro bimwe na Perezida Kagame

Perezida Kagame yabanje gusuhuza Abanyarwanda baba mu Bushinwa, bamwakiranye ubwuzu

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye amatora y’Abadepite bari i Beijing mu Bushinwa

Perezida Kagame ashyirwaho ikimenyetso kigaragaza ko yatoye Abadepite

Perezida Kagame asobanurirwa uko itorwa rikorwa mbere yo guhitamo

Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’

Abanyarwanda baba mu Bushinwa bazindukiye mu matora y’Abadepite

Abanyarwanda bujuje imyaka yo gutora baba mu mahanga bazindukiye mu matora y’Abadepite

Yari afite akanyamuneza nyuma yo gutora

Abitabiriye amatora ku biro Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batoreyeho bafashe ifoto y’urwibutso

Amafoto: Village Urugwiro

2018-09-03
Editorial

IZINDI NKURU

Bidatunguranye, abayoboke b’umutwe w’iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni.

Bidatunguranye, abayoboke b’umutwe w’iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni.

Editorial 15 Jan 2021
Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Administrator 29 Oct 2025
Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun

Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun

Editorial 10 Jun 2024
Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora

Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora

Editorial 27 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Editorial 03 Dec 2018
Ese koko birakwiyo ko Umugore cyangwa Umugabo baganiriza abana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina?
HIRYA NO HINO

Ese koko birakwiyo ko Umugore cyangwa Umugabo baganiriza abana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina?

Editorial 08 Mar 2017
Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO
IMIKINO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO

Editorial 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru