Graca Machel, wahoze ari umufasha wa Nelson Mandela yagereranyije intego n’ibikorwa bya Perezida Kagame n’ibya Mandela wayoboye Afurika y’Epfo.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo we na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, batangaga ikiganiro ku banyeshuri batoranyijwe kwiga muri Kaminuza Nyafurika yigisha imiyoborere (African Leadership University), ishami ry’u Rwanda.
Muri iki kiganiro imbere y’abanyeshuri 100 batoranyijwe kurihirwa muri iyi kaminuza mu kwizihiza isabukuru y’imyaka ijana ya Mandela, Grace Machel washinze iyi Kaminuza yavuze ko Mandela na Kagame bahuriye ku ntego zo kubaka igihugu ndetse n’ubumwe bw’abagituye.
Yagize ati “Madiba na Perezida Kagame bahuje kurazwa ishinga no kubaka igihugu n’ubumwe bw’igihugu. Bahuriye ku kugira intego zagutse nubwo uburyo butandukanye n’ibihe (babayeho) bikaba bitandukanye.”
African Leadership University yafunguye imiryango bwa mbere mu mwaka wa 2015 mu birwa bya Maurice. Muri Nzeli 2017 nibwo yafunguye irindi shami mu Rwanda.
Graca Machel yavuze ko impamvu bayizanye mu Rwanda ari uko ari ‘urugero rw’uburyo Afurika yahindurwa bundi bushya”.
Ati “Abantu babona u Rwanda mu iterambere gusa ariko kuba rwaranyuze muri Jenoside, hari umusingi w’ubwiyunge washyizweho na Perezida Kagame.”
Bamwe mu banyeshuri babajije Minisitiri w’Intebe Ngirente uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko byose byatewe n’imiyoborere ya Perezida Kagame.
Yagize ati “Perezida Kagame ni umuyobozi wicisha bugufi, usura abaturage mu turere twose tw’igihugu.”
African Leadership University ni Kaminuza ifite intego yo gusohora urubyiruko rwa Afurika miliyoni eshatu rw’intiti mu miyoborere, mu gihe cy’imyaka 30 iri imbere.
Ishami ry’iyi Kaminuza i Kigali rifatanyije n’ikigega Graca Machel Trust Fund n’Ikigo Mandela institute of Development Studies (MINDS) batangije gahunda “Mandela Centennial Scholarship Programme”.
Igamije gukomeza umurage wa Mandela w’uburezi, baha amahirwe yo kwiga muri iyi Kaminuza urubyiruko ijana rutishoboye rwo hirya no hino muri Afurika.
Imibare igaragaza ko kugira ngo Afurika igere ku burezi nibura nk’ubw’u Buhinde, ikeneye kubaka kaminuza 125 ku rwego rw’iya Harvard buri mwaka, mu myaka 15 iri imbere.
Uburyo busanzwe bw’imyigire muri Afurika, inzobere zigaragaza ko budahagije ngo habeho impinduka, ahubwo hakenewe ubushya bwahanzwe n’Abanyafurika, bugenewe Afurika kandi bugamije guhangana n’imbogamizi z’Abanyafurika.