• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye ko ishoramari mu bukerarugendo ryongerwa

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye ko ishoramari mu bukerarugendo ryongerwa

Editorial 07 Sep 2018 UBUKERARUGENDO

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashishikarije abashoramari kurushaho gushora imari yabo mu bikorwa bifitanye isano n’iterambere ry’ubukerarugendo.

Ibi yabisabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23, wabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze.

Minisitiri w’Intebe, yavuze ko kwita izina ingagi bishimangira intego Guverinoma y’u Rwanda, yihaye yo kurushaho guha agaciro ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye.

Ati “Izi ngagi nk’uko mwese mubizi, ku Isi yose, zisigaye gusa mu Rwanda no muri Pariki ziri mu bihugu bihana imbibi na Pariki y’Ibirunga. Ni umutungo w’agaciro kanini tugomba kwitwaho twese.”

Yakomeje agaragaza ko ingagi zigira uruhare runini mu kongera umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo, kandi inyungu ikaba igera ku baturiye za pariki bahabwa 10% anyuzwa mu gutera inkunga imishinga ibateza imbere.

Minisitiri w’Intebe yashimiye abakomeza gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo kandi yasabye abashoramari kongera imari bashyiramo, bakabyaza umusaruro andi mahirwe y’ishoramari ahari aho yatanze urugero rw’agace gaherereye ku kiyaga cya kivu kazwi nka Kivu Belt.

Ati “Ibi bizatuma abasura u Rwanda bagira ibintu byinshi bareba, byongere umwanya bamaraga mu gihugu bityo n’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo urusheho kwiyongera“.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje ko kwita izina bidafite igisobanuro ku ngagi, ahubwo bifite n’igisobanuro ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage bikomeza guhinduka kubera gufata neza ibidukikije.

Ati “Iyo ubukerarugendo buteye imbere mu gihugu bitanga amahirwe y’akazi ku bantu benshi. uyu munsi dufite abantu barenga 9000 bakora mu bukeragendo, tubasha kwishyura imisoro ivuye mu bukerarugendo”.

Umusaruro u Rwanda rukura mu bikorwa by’ubukerarugendo wageze kuri miliyoni 438 z’amadolari mu 2017, ukaba wiyongereyeho miliyoni 34 z’amadolari ugereranyije n’uwa 2016. Intego nuko ugera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), igaragaza ko abantu 94 000 basuye pariki z’igihugu, bakinjiza miliyoni 18.7 z’amadolari mu musaruro wose w’ubukerarugendo.

Pariki y’Ibirunga yihariye ibirenga 90% by’umusaruro wose winjijwe na pariki yasuwe n’abantu 36 000. Mu 2017 inyungu u Rwanda rwakuye mu kugurisha amatike yo kujya gusura ingagi ziyongereyeho 14.1%, mu gihe ayagurishijwe yiyongereyeho 3.5%.

U Rwanda rwakira ba mukerarugendo baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bangana na 25%, u Burayi ni 22%, naho ahandi hasigaye muri Afurika bakangana na 21%.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente avuga ko ishoramari mu bukerarugendo rikwiye kwiyongera

Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kwinjiza miliyoni 800 z’amadolari mu 20244

Abaturage ba Musanze bitabiriye umuhango wo kwita ingagi amazina ari benshi

2018-09-07
Editorial

IZINDI NKURU

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Editorial 22 May 2018
COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

Editorial 21 Mar 2020
RwandAir igiye kwerekeza muri Israel

RwandAir igiye kwerekeza muri Israel

Editorial 31 Oct 2018
Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Editorial 27 Aug 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru