• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye

Kamonyi: Perezida wa Njyanama n’Umwungirije beguye

Ubwanditsi 12 Sep 2018 Mu Rwanda

Karuranga Emmanuel wayoboraga Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi na Nyirinyange Odette wari Umwungirije beguye ku mpamvu bise izabo bwite.

Nyuma y’imyaka umunani bayoboye Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Karuranga Emmanuel wari Perezida w’Inama Njyanama na Nyirinyange Odette bandikiye inama njyanama bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.

Ibaruwa yanditswe na Karuranga yagize ati “Mbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w’umujyanama uhagarariye Umurenge wa Nyamiyaga mu nama njyanama y’Akarere ka Kamonyi no ku mwanya w’ubuyobozi bw’Inama njyanama y’Akarere ka Kamonyi ku mpamvu zanjye bwite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yabwiye Itangazamakuru ko aba bayobozi bakoranaga neza n’Inama Nyobozi.

Yagize ati “Bari bamaze imyaka umunani muri njyanama, nabonye ibaruwa yabo nimugoroba bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite. Nta kibazo cy’imikoranire cyari kiri hagati ya njyanama na nyobozi.”

Yakomeje avuga ko kuri uyu wa gatatu, Inama Njyanama iri buterane igasuzuma ubwegure bwabo.

Inkundura yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi b’uturere n’ababungirije ndetse n’abayobozi b’inama njyanama, ikomeje kumvikana mu turere hirya no hino kuva amatora y’Abayobozi b’Uturere yaba muri Gashyantare 2016 kugeza ubu.

Muri 30 bari batorewe manda y’imyaka itanu, icyenda muri bo ntibakiri mu kazi. Mu myaka ibiri gusa bamwe baregujwe abandi baregura.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, RALGA, Ngendahimana Ladislas, aherutse gutangariza IGIHE ko nta wahatira abayobozi kuguma mu kazi igihe bumva ko bashaka gusezera.

2018-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘ Wihutaza umunyantege nke, na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ‘  – Polisi y’u Rwanda

‘ Wihutaza umunyantege nke, na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ‘ – Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 23 May 2017
Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we

Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri

Ubwanditsi 10 Jan 2022
Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 12 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye
POLITIKI

Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye

Ubwanditsi 09 Apr 2016
Icyenda bafatanywe ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye muri Burera na Gakenke
Mu Mahanga

Icyenda bafatanywe ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye muri Burera na Gakenke

Ubwanditsi 21 Nov 2016
Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe yashyikirijwe ubushinjacyaha
Mu Rwanda

Dosiye y’Umunyamakuru Robert Mugabe yashyikirijwe ubushinjacyaha

Ubwanditsi 18 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru