Karuranga Emmanuel wayoboraga Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi na Nyirinyange Odette wari Umwungirije beguye ku mpamvu bise izabo bwite.
Nyuma y’imyaka umunani bayoboye Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Karuranga Emmanuel wari Perezida w’Inama Njyanama na Nyirinyange Odette bandikiye inama njyanama bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Ibaruwa yanditswe na Karuranga yagize ati “Mbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w’umujyanama uhagarariye Umurenge wa Nyamiyaga mu nama njyanama y’Akarere ka Kamonyi no ku mwanya w’ubuyobozi bw’Inama njyanama y’Akarere ka Kamonyi ku mpamvu zanjye bwite.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yabwiye Itangazamakuru ko aba bayobozi bakoranaga neza n’Inama Nyobozi.
Yagize ati “Bari bamaze imyaka umunani muri njyanama, nabonye ibaruwa yabo nimugoroba bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite. Nta kibazo cy’imikoranire cyari kiri hagati ya njyanama na nyobozi.”
Yakomeje avuga ko kuri uyu wa gatatu, Inama Njyanama iri buterane igasuzuma ubwegure bwabo.
Inkundura yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi b’uturere n’ababungirije ndetse n’abayobozi b’inama njyanama, ikomeje kumvikana mu turere hirya no hino kuva amatora y’Abayobozi b’Uturere yaba muri Gashyantare 2016 kugeza ubu.
Muri 30 bari batorewe manda y’imyaka itanu, icyenda muri bo ntibakiri mu kazi. Mu myaka ibiri gusa bamwe baregujwe abandi baregura.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, RALGA, Ngendahimana Ladislas, aherutse gutangariza IGIHE ko nta wahatira abayobozi kuguma mu kazi igihe bumva ko bashaka gusezera.