Abakuru b’ibihugu, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres n’imbaga y’abaturage ba Ghana basezeyeho bwa nyuma Kofi Annan wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Loni, kuri uyu wa Kane.
Kofi Annan, umwirabura rukumbi wayoboye Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana ku wa 18 Kanama 2018 ku myaka 80 y’amavuko, mu gihugu cy’u Busuwisi.
Umurambo we wagejejwe mu gihugu cye cy’amavuko ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Yashyinguwe mu cyubahiro gikomeye, hari abakuru b’ibihugu barimo Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe; Nana Akufo-Addo wa Ghana; George Weah wa Liberia, Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire; Hage Geingob wa Namibia; Mahamadou Issoufou wa Niger n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres.
Hari kandi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi banyacyubahiro benshi.
Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu cyubahiro nk’icy’umukuru w’igihugu wabereye mu murwa mukuru, Accra, muri Accra Conference Centre. Warimo imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi bine, abandi bakurikirira hanze kuri za televiziyo nini.
Yavugiwe isengesho n’abasenyeri bo mu Itorero ry’Angilikani muri Ghana.
Umugore we, Nane Maria Annan, yavuze ko yishimiraga uburyo yakundaga kugaruka mu gihugu cye, ashimira Ghana yakomotsemo umuntu ukomeye nkawe ku Isi.
Ati “Umurage we uzahoraho binyuze mu muryango yashinze no muri twe twese.”
Mu 2007 nibwo yashinze Kofi Annan Foundation ugamije guharanira amahoro n’umutekano ku Isi n’iterambere rirambye.
Antonio Guterres, yavuze ko Annan yari umuntu mwiza, “afite ijwi rituje ryashimishaga abantu, bakumva ari nk’indirimbo ariko amagambo yabaga akomeye kandi yuje ubuhanga.”
Yakomeje avuga ko yanavugishaga ukuri abwira ubutegetsi.
Nyuma y’iyo mihango yasoje iminsi itatu yo kumusezeraho mu gihugu cye, yajyanwe gushyingurwa mu irimbi rikuru rya Accra, mu muhango wihariye w’umuryango we.
Kofi Annan wayoboye Loni kuva 1997 kugeza mu 2006, yahawe Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2001.