• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Burundi – Uganda: Mafia no kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza, Umusaraba K’umutekano W’Africa Muri Rusange

Burundi – Uganda: Mafia no kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza, Umusaraba K’umutekano W’Africa Muri Rusange

Ubwanditsi 18 Sep 2018 ITOHOZA, POLITIKI

Kuva CNDD-FDD yagera k’ubutegetsi 2005, abasesenguzi bagaragazako President Museveni na General Salim Saleh [Umuvandimwe wa President Museveni bahuje nyina], aba aribo bagize uruhare runini cyane mu kugeza CNDD-FDD k’ubutegetsi.

Impuguke n’abasesenguzi ba politique batandukanye mu biyaga bigari na Africa y’iburasirazuba bagaragaje ko President Museveni na Salim Saleh batitaye k’umutekano w’abaturage ba Uganda n’ibihugu baturanye ahubwo bashishikajwe n’ubucuruzi bwa magendu bubinjiriza amafranga menshi kabone niyo hapfa imbaga y’Abaganda cyangwa Abanyafurika benshi.

CNDD-FDD ikimara gufata ubutegetsi, nibwo President Museveni na Nkurunziza batangiye guca amarenga y’ubushuti bafitanye n’inyungu zikomeye bahuriyeho m’ubucuruzi bwa magendu no kunyereza amafranga ya Leta. Zimwe mu ingero zigaragaza Mafia ya Museveni na Nkurunziza nizi zikurikira;

Nyuma gato CNDD-FDD ikigera k’ubutegetsi muri 2006, Museveni na Nkurunziza bemejeko ideni Uganda yari ifitiye u Burundi kuva 1986 ringana na 15.000.000 USD rivuyeho kuko Uganda yatanze inkunga y’ibitabo mu mashuri afite agaciro kiryo deni. Aha mugufasha abasomyi batazi uko Uganda yafashe umwenda ungana na 15.000.000 USD ku Burundi, nuko mu 1986 President Bagaza yafashije Museveni gufata ubutegetsi kugeza naho amufatira umwenda w’intwaro za gisirikare zikomeye Museveni yakoresheje afata umujyi wa Kampala, kuva 1986 Museveni ntiyigeze yishyura ideni yarafitiye u Burundi.

Nyuma y’imyaka 20 mu 2006 nibwo Museveni na Nkurunziza batangarije inteko z’abadepite ko ideni Uganda yarimaranye imyaka 20 ringana na 15.000.000 USD ryishyuwe ku nkunga y’ibitabo. Ibi byateje impaka cyane mu badepite mu ibihugu byombi kuko basabye kugaragarizwa ingurane y’ibitabo byaguzwe na n’ubu ntibarabona ibisobanuro.

Icyo aha wakwibaza ni kuki Uganda itishyuye u Burundi hakiriho President Bagaza wabafashije? Nanone wakwibaza ngo nyuma y’imyaka 20 u Burundi bwayobowe naba president bagera 8, ni kuki Museveni yahisemo kwishyura ideni k’ubuyobozi bwa Nkurunziza? Nuruhe rukundo amufitiye kurusha abamufashije kugera k’ubutegetsi yambuye? Igisubizo n’uko batamwemereye kunyereza umutungo wa Leta, igisubizo n’uko banze kubeshya inteko n’abaturage bayobora, igisubizo n’uko banze ubujura na Mafia ya Museveni afatanije n’umuryango we.

Ambassade y’u Burundi i New York , urugero rundi rugaragaza Mafia ya Museveni na Nkurunziza n’uko u Burundi bukodesha muri Leta zunze ubumwe z’amerika ibiro bya Ambassade mu inzu ya Uganda, ari naho ibihugu byombi bifitemo ibiro bya ambassade zabyo, amakuru yizewe n’uko Burundi bwishyura amafranga menshi atazwi ibyo biro nyamara kurundi ruhande Uganda ikavuga ko u Burundi bwayiheraniye amafranga y’ ubukode batagaragaza umubare, ibi ngo bikaba bigaragaza ko amafranga y’ubukode ku ruhande rumwe asohoka, naho kurundi ruhande ntihaboneke aho ajya.

Somalia n’ Ingabo za AMISOM, aha niho Museveni,  Nkurunziza na  Salim Saleh bagaragariza Mafia yo mu rwego rwo hejuru, abasesenguzi bavugako Somalia n’ibiyaga bigari  batazigera bagira umutekano na rimwe kubera Mafia ihabera harimo n’ibikorwa n’aba bagabo. Uko abasesenguzi bagaragaza ikibazo cya Somalia gikomeye cyane n’ubucuruzi bw’Intwaro bwa Museveni, Nkurunziza na Salim Saleh akaba ndetse ari n’ikibazo kuri Africa muri rusange;

Hashize imyaka 11 kuva 2007, Africa yunze ubumwe (AU) yohereje ingabo 22000 kugarura umutekano muri Somalia, ibihugu bitandatu bikaba aribyo byohereje ingabo; Uganda, Burundi, Djibuti, Ethiopia, Sierra Leonne na Kenya. Uganda nu Burundi akaba aribyo bihugu bifite umubare munini w’Ingabo kuko bifite abarenga  kimwe cya kabiri  bangana 11600, aho Uganda ifite ingabo 6200, Burundi ikagira ingabo 5400, ibindi bihugu bine bigasaranganya ingabo 10.400 zitagera no ku cyakabiri cy’ingabo zose.

Iyi mibare igaragazako amafranga arenga kimwe cya kabiri ya AMISOM ajya muri ibi bihugu bibiri bya Uganda n’u Burundi, aha niho ubushuti na Mafia bya Nkurunziza, Museveni na Salim Saleh byubakiye, akaba ari nabyo byago bya Africa nu Rwanda k’ubwumwihariko. Zimwe mungero zifatika za Mafia zigaragazwa na bamwe ba hafi mu bayobozi muri ibi bihugu nizi zikurikira;

Salim Saleh, Umuvandimwe wa Museveni

Ingabo z’abarundi ziri muri Somalia nta gikoresho na kimwe cy’Intambara bitwaje kandi Leta yishyurwa miliyoni nyinshi z’amadorari kubikoresho bya gisirikare (Imbunda, imodoka z’intabara, indege…) muri make u Burundi bwohereje ingabo gusa ntabikoresho bafite.

Amakuru yizewe ava mu bayobozi bingabo muri ibi bihugu avugako miliyoni zitabarika z’amadorali buri mwaka zisaranganywa na Museveni, Nkurunziza  na bamwe mu ngabo nkuru bakorana nabo barimo General Salim Saleh, General Alain Guillame Bunyoni, General Prime n’abandi. Bivugwako ibikoresho byose ingabo z’abarundi zikoresha ari umutungo bwite wa Museveni na Salim Saleh, bikoreshwa mw’izina ry’Abarundi kandi nta gikoresho na kimwe bajyanye Somalia.

Ubucuruzi bw’intwaro za magendu hagati ya Museveni na Nkurunziza bwafashe intera nini kugeza naho biba Indege cyangwa barigisa Indege z’intambara kandi ziri mu bikorwa bibinjiriza amafranga menshi, urugero n’Indege 3 nshya z’Intambara za Uganda nk’uko Africa News yo kuwa 12/08/12 yabitangaje ko igisirikare cya Uganda UPDF cyaburiye irengero indege eshatu ubwo zajyaga mu butumwa muri Samalia. Amakuru atugeraho n’uko izo ndege zikoreshwa Somalia mu mazina y’u Burundi kandi amafranga zishyurwa ajya mu mifuka ya Museveni na Nkurunziza.

Ingabo z’Abaganda n’Abarundi ntibahembwa kandi imishahara yabo itangwa kugihe na EU, niyo bayabonye bagahabwa atagera no kuri kimwe cya kane cy’umushahara wabo, ingero n’imishahara y’Abapolisi n’Abasirikare b’Abarundi bari mu butumwa Centre Africa na Somalia batabonye imishahara yabo kuva Nzeri 2014 kugeza m’Ukuboza 2015, bikavugwako imishahara y’Ingabo z’Abarundi n’Abagande abanza gucuruzwa na Gen. Salim Saleh nyuma agashyikiriza ba President bombi imigabane yabo, arinabo bagena ayo bazahemba abasirikare babo.

Abasesenguzi bagaragazako u Burundi budashabora kubaho muriki gihe bahagarikiwe inkunga n’amahanga, banagaragaza neza ko ntama Devise babona ahagijje mu Burundi, imwe munzira zo kubona ama devise n’uko baguma muri Somalia ndetse bagakomeza ubucuruzi bw’Intwaro za magendu no gukata imishahara y’ingabo.

Kuva habayeho imvururu ya manda ya gatatu ya Nkurunziza i Burundi, imiryango mpuzamahanga yasabye kenshi ko ingabo zu Burundi zasimbuzwa ibindi bihugu zikava mu butumwa bwa AU ariko Uganda ikomeza kunangira kugeza n’aho ivugako abarundi nibataha Uganda nayo izakura ingabo zayo muri Somalia nk’uko byatangajwe kuwa 05/05/16 kuri Radio BBC n’uwari umuvugizi w’ingabo za Uganda Col Paddy Ankunda, ibi byagize inkurikizi mbi kuko byabaye ngombwa ko Abarundi baguma mu butuma kubera iterabwoba ry’Abaganda kugeza magingo aya.

Abakurikiranira hafi Politique ya Museveni na Nkurunziza bemeza ko ntarundi rukundo cyangwa ubushuti budasanzwe, bakavugako bahujwe n’ubu Bucuruzi bwa magendu, kandi bakanzura bavugako Abarundi batazagira amahoro igihe cyose Museveni na Nkurunziza bagikorana ubucuruzi bwabo ari nako banyereza ibya rubanda.

Abandi basesenguzi bemezako Africa n’Ibihugu byo mu karere by’umwihariko, bidateze kuzabona amahoro arambye igihe cyose Museveni, Nkurunziza na Salim Saleh bagikorana ubucuruzi bwa magendu, aha batanga urugero rwa Somalia bamazemo imyaka 11 ntacyo bakora ngo bafashe abaturage,  ahubwo bagaragara mu bikorwa by’Ubujura n’Ubucuruzi n’Imitwe y’Inyeshyamba n’Iterabwoba nkuko Raport nyinshi zibigaragaza harimo n’ibirego byinshi bashinja Ingabo za Uganda n’Uburundi. Urugero : n’aho kuwa 16/08/16, muri Somalia igisirikare cya Uganda cyakatiye abasirikare bakuru icyenda imyaka ibiri y’igifungo, Brig General Dick Olum wari uyoboye Inteko iburana yoherejwe na Gen.Salim Saleh muri Somalia ngo abe ariho abakoze ibyaha baburanira kuko yangaga ko bamena amabanga k’Ubucuruzi bwabo.

Twabibutsa nanone ko RNC na FDLR bamaze iminsi bakorana na Leta za Uganda n’u Burundi, ibi nabyo abasesengura Politique bavugako bifitanye isano n’ubwo bucuruzi kuko babaha intwaro abandi bagatanga ingurane y’Amabuye y’agaciro bacukura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho bashingiwe ibirindiro.

Cyiza Davidson

2018-09-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda wabaga muri Canada yaguye muri Turikiya agana i Kigali

Umunyarwanda wabaga muri Canada yaguye muri Turikiya agana i Kigali

Ubwanditsi 17 Oct 2018
Perezida Ouattara yeretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Ouattara yeretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Perezida Kagame yakomoje ku bufatanye bwagejeje u Rwanda ku kwakira impunzi zizava muri Libya

Perezida Kagame yakomoje ku bufatanye bwagejeje u Rwanda ku kwakira impunzi zizava muri Libya

Ubwanditsi 25 Sep 2019
Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha

Ghana yakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha

Ubwanditsi 27 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi
ITOHOZA

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Ubwanditsi 15 Sep 2017
Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo
Amakuru

Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo

Ubwanditsi 20 Mar 2023
Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri
Amakuru

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Ubwanditsi 13 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru