Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyatangije poromosiyo cyise “Izihirwe” irimo ibihembo bitandukanye nk’inka, ihene, moto, televiziyo, amafaranga n’ibindi, mu rwego rwo kwifatanya n’abakiriya bayo mu kwizihiza imyaka 20 imaze ikorera mu Rwanda.
Iyi poromosiyo “Izihirwe”yatangijwe kuri uyu wa Kabiri. Kugira ngo umuntu abe mu begukana ibihembo, ntacyo bimusaba uretse kuguma ku murongo wa MTN.
Asabwa kwandika 20 ahagenewe ubutumwa bugufi akabwohereza kuri 2018 cyangwa agakanda *140*6# ubundi agahamagara.
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Ruhinguka Désiré, yavuze ko buri cyumeru bazajya batanga inka ebyiri na moto imwe.
Yagize ati “ Izihirwe na MTN ni gahunda igamije kugira ngo dufatanye n’abakiriya bacu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 tumaze dukorera mu Rwanda, ni gahunda yihariye kuko nta kiguzi gisabwa umukiliya kugira ngo ayinjiremo ahubwo icyo asabwa ni uguhora ku murongo.”
Yakomeje avuga ko muri iyi poromosiyo harimo ibihembo byinshi, aboneraho gusaba abakiriya ba MTN kutava ku murongo kugira ngo bazabashe kuba mu banyamahirwe babyegukana.
Umuturage witwa Benihirwe Faustin, yavuze ko bishimiye cyane iyi poromosiyo kuko ibagaragariza ko MTN Rwanda ihora ibazirikana.
Yagize ati “Ibi byatunejeje cyane kubona badutegurira poromosiyo nk’iyi idasaba ikiguzi kugira ngo gusa twishimane kuko byatweretse ko MTN ihora izirikana abakiriya bayo.”
Biteganyijwe ko iyi Poromosiyo ya Isanzure na MTN izamara amezi atatu ndetse ikazagera mu bice byose by’Igihugu.
Muri ayo mezi atatu abakiliya batoranyijwe bazajya bahabwa guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bugufi ku buntu cyangwa bahabwe internet, ku murongo wa mbere mu Rwanda mu itumanaho.
Ibihembo bikomeye bizajya bitsindirwa buri cyumweru na buri kwezi, birimo amafaranga, televiziyo, ihene, radio, telefoni, amatike ya resitora na sinema.
Ku banyamahirwe kandi hazatangwa inka, ihene, moto nshya 13 n’ibindi.
MTN Rwanda inavuga ko abatsinze bazajya bahamagarwa na telefoni yayo imaze kumenyerwa ya 0784000000, kujya mu batsindira ibihembo bikaba nta kiguzi kandi uwatsinzwe ntagire icyo asabwa kubanza gutanga.