• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

Ubwanditsi 20 Sep 2018 POLITIKI

Ishyaka PS Imberakuri riyobowe na Depite Mukabunani Chrisitine, ryatangaje ko rishobora kujyana Me Ntaganda Bernard kubera ibikorwa arimo kwitirira iri shyaka kandi atakiribarizwamo.

Ni nyuma y’itangazo ryasohowe na Me Ntaganda Bernard mu izina ry’ishyaka PS Imberakuri, rivuga ko Ingabire Victoire uheruka kurekurwa ashyirwaho iterabwoba.

Ntaganda ni umwe mu bantu ba hafi ba Ingabire Victoire, kuko ari n’umwe mu bagiye kumwakira iwe mu rugo, akirekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Depite Mukabunani yabwiye itangazamakuru  ko mu izina ry’Ishyaka PS Imberakuri bitandunyije n’itangazo rya Ntaganda.

Yagize ati “Twitandukanyije n’iryo tangazo kuko uwaryanditse akanarisinya yabikoze ku giti cye, si umuyoboboke wa PS Imberakuri si n’umuvugizi wayo kuko ifite umuvugizi uzwi. Nta wamutumye rero.”

Yakomeje agira ati “Twiteguye kwitabaza ubutabera, ibyo ashaka gukora byose ntakwiye kubikora mu izina ry’ishyaka atabereye umuyoboke.”

Me Ntaganda Bernard afatwa nk’uwashinze ishyaka PS Imberakuri, ariko muri Werurwe 2010 nyuma gato y’uko ryari rimaze kwemererwa gukorera mu Rwanda, ryacitsemo ibice bibiri.

Ibi byabaye ubwo abanyamuryango bakoraga inama y’inteko rusange, bagakura Me Bernard Ntaganda ku buyobozi bw’ishyaka, agasimburwa na Mukabunani Christine wari umuyobozi wungirije w’iri shyaka.

Mukabunani yasobanuye ko Ntaganda akuweho kubera ko anyuranya n’amahame y’ishyaka ndetse akorana n’abagamije guteza umutekano mucye mu gihugu.

Si ubwa mbere Ntaganda Bernard asohora itangazo mu izina rya PS Imberakuri akamaganirwa kure n’ubuyobozi bwaryo bwemewe n’amategeko.

Ku wa 12 Mutarama 2014 uruhande rwa Ntaganda Bernard ryasohoye itangazo rivuga ko iri shyaka ryifatanije n’umutwe wa FDLR ku mugaragaro.

Muri ubu bufatanye havugwagamo kandi andi mashyaka nka RDI Rwanda Nziza iyobowe na Twagiramungu Faustin na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Mukabunani uyobora PS Imberakuri yafashe iya mbere yamagana abakomeje gukoresha iri zina mu bikorwa bibi, avuga ko PS Imberakuri idashobora gukorana n’umutwe w’iterabwoba.

2018-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

Ubwanditsi 15 Feb 2018
KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Ubwanditsi 01 Jul 2025
Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Ubwanditsi 18 May 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    September 20, 20183:59 pm -

    Ese Ntaganda siwe washinze ishyaka PS Imberakuri? Nonese uwarimwibye niwe uzi ibyalyo kumurusha? Nkeka Mukabunani yivugira gusa atajya mu nkiko kwiregako yibye. Gusa rero yaba aduteye ibibazo yuko atsinzwe twasubira mu matora dushakisha uwafata iriya myanya ibiri yahawe! Uretse ibyo ariko kuki atakwihimbira ilye akariha izina yatekerejeho? Nyamara acecetse akirira ibyo bamuvunguriyeho, yagira amahoro!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya Uefa Suer Cup nyuma yo gutsinda FC Sevilla 3:2
IMIKINO

Ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya Uefa Suer Cup nyuma yo gutsinda FC Sevilla 3:2

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026
Amakuru

Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026

RUSHYASHYA 02 Aug 2026
Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Ubwanditsi 06 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru