• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NBA mu guteza imbere impano z’Abanyafurika

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NBA mu guteza imbere impano z’Abanyafurika

Editorial 24 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama yateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (NBA), ashimira uruhare rw’iri shyirahamwe n’urw’abanyafurika bakinnye Basketball, mu kuyiteza imbere muri Afurika.

Iyi nama yabereye i New York kuri iki cyumweru, yanitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, komiseri wa NBA Adam Silver, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya NBA, Larry Tanenbaum n’abandi.

Perezida Kagame yashimiye abo muri NBA uko bakomeje kwita cyane ku kuvumbura impano ziri muri Afurika, avuga ko hari Abanyafurika babaye ibihangange mu mukino wa Basketball kandi hari n’abandi bashobora kuba byo.

Ati “Muri NBA hari abanyafurika benshi ariko hari n’abandi benshi bashobora kuhaba. Atari mu gukina Basketball gusa, ahubwo bakanabona andi mahirwe menshi arimo kwiga n’ibindi”.

Yashimiye abakinnyi n’abagize NBA bagaruka muri Afurika aho baturutse bakajya gufasha n’abandi kugira ngo bazagere ikirenge mu cyabo.

Ati“Baturutse muri Afurika, babona aya mahirwe none ubu barasubira inyuma bakajya aho baturutse bakavuga ngo aho twaturutse hari abandi benshi”.

Iyi nama yanitabiriwe n’Umuyobozi w’icyubahiro wa Toronto Raptors ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), Masai Ujuri, uvuka muri Nigeria, akaba yaratangije umuryango Giants of Africa.

Uyu muryango ugamije gufasha abana bakiri bato bo ku mugabane wa Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball. Binyuze muri uyu mushinga, mu Rwanda buri mwaka abana 50 bakora mwiherero w’iminsi itatu ugamije kubafasha kuzavamo ibihangange mu mukino wa Basketball.

Umuryango Giants of Africa washinzwe mu 2003 ufasha abana bakiri bato bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo n’u Rwanda, aho Masai n’abo bafatanya babahuriza hamwe bakabakundisha gukina, bakabagira inama z’ubuzima n’inzira banyuramo ngo biteze imbere.

Perezida Kagame yashimiye umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya NBA, Larry Tanenbaum, ku mbaraga, igihe n’ishoramari ashyira muri iyi gahunda, avuga ko ikwiye kugera muri Afurika yose bukaba ubufatanye bwo guteza Afurika indi ntambwe mu iterambere.

Perezida Kagame kandi i New York yanahuye n’umuherwe Jack Ma, washinze akaba n’umuyobozi wa Alibaba Group, ikora ubucuruzi bwo kuri internet.

Perezida Kagame yavuze ko hari abanyafurika benshi bashobora gukina muri NBA

Masai Ujuri washinze Giants of Africa igamije guteza imbere impano z’abanyafurika muri Basketball

2018-09-24
Editorial

IZINDI NKURU

Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Editorial 01 Apr 2022
Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Editorial 09 Jan 2020
Hatahuwe uko FDLR ikorera ubworozi bw’inka mu ishyamba rya Virunga

Hatahuwe uko FDLR ikorera ubworozi bw’inka mu ishyamba rya Virunga

Editorial 12 Apr 2019
Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Editorial 08 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibintu byakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore utazagutera kwicuza
SHOWBIZ

Ibintu byakwereka ko umukobwa mukundana azavamo umugore utazagutera kwicuza

Editorial 26 Nov 2017
Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.
Amakuru

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Editorial 19 Apr 2021
Umunyarwanda ushinjwa ibyaha bya Jenoside yafatiwe muri Cameroun
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda ushinjwa ibyaha bya Jenoside yafatiwe muri Cameroun

Editorial 06 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru