Perezida Museveni amaze iyi minsi mu bitangamakuru yiyerurutsa cyane cyane k’umutekano muke urangwa mu gihugu cye.
Taliki 15 Nzeli 2018, ubwo yaganirizaga itangazamakuru k’umutekano wa Uganda yavuze ko nta mpungenge afite k’umutekano wa Uganda, ibi kandi yakomeje kubigaragaza biciye muri leta ye bagenda bandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko Uganda nta kibazo cy’umutekano ifite.
Ibi byose bitera kwibaza niba uburyo leta ya Uganda yashyize ingufu mu kwisobanura ku kibazo cy’umutekano atari ikibazo ubwabyo, binagaragaza impungenge abaturage ba Uganda bafite kuri leta yabo.
Abahanga mw’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga bavuga uburyo bunogeye bwo kugarurira icyizere abaturage ari ukugaragaza uruhare rwa leta mu bibazo bihari ariko iki kiri gukomeza kubera ingutu Museveni udakozwa kugaragaza intege nke cyangwa uruhare rwa leta mu bibazo byugarije Uganda muri iyi minsi.
Abazi neza Museveni bavuga ko ari umuntu utarigeze narimwe wirengera ingaruka z’ibyo yakoze cyangwa akora arika agafata iya mbere mu kwiyitirira ibyakozwe n’abandi.
Ibi rero biri muri bimwe bimutera gushakira impamvu mu ‘baturanyi’ yakwegekera ibibazo bya leta ya Uganda bikagera naho kubita ‘amavunja’ nkaho ari hazaboneka igisubizo ku bibazo bimwugarije.
Hari igihe abaturage ba Uganda bagwaga mu mutego we wo gutwerera ibibazo ‘abaturanyi’ariko muri iyi minsi siko bikiri kuko amayeri ye yaravumbuwe amenyekana wese ntaho yihishe. Abaturage benshi ba Uganda ntibacyemera ko ibibazo bya Uganda biterwa n’abaturanyi cyangwa undi muntu wese uretse leta yabo yananiwe.
Abenegihugu ubu barafungutse amaso basigaye bamusaba kugaragaza ibimenyetso kubyo ashinja abaturanyi be. Benshi bamaze kurambirwa bakivugira mu rurimi rwabo ngo “Abantu bakoowu! Kiki ekilala ekitawulilizika?” bivuze ngo “abantu barambiwe! N’iki gishya kitunvikana?
Abagande birirwa biruka mu mihanda barasaba ko haba impinduka bagahandura “amavunja” ndetse ngo bagatera imiti yica udusimba twamunze leta yabo twirirwa tunyunyuza amaraso y’abanya Uganda.
Abagande barishwe ndetse abandi bakorerwa iyica rubozo bashaka guhindura amatwara mu gihugu cyabo. Abagande ubu baravuga ko bageze k’urwego rwo kubwira leta yabo ko ibibazo bya Uganda bidaturuka hanze ahubwo bituruka imbere muri leta yabo.
Ikindi gikomeye nuko abagande benshi batagishidikanya ko leta ya Museveni itagifite ubwoba bwo kwica cyangwa kugirira nabi abayirwanya haba mu mahoro cyangwa mu myigaragambyo isigaye yarabaye akarande muri Uganda.
Abagande ubu barakubitwa nk’inka, ibintu ngo batigeze banakorerwa n’abakoloni cyangwa abakurambere, ariko bamwe mu bategetsi muri Uganda nka Gen Tumwine, Ministiri w’umutekano mu gihugu bashyigikira ibyo bikorwa byo gutoteza abaturage bakanabishakira ‘ubusobanuro’.
AIGP Andrew Kaweesi na depite Ibrahim Abiriga bo bamaze kwibagirana. Kirumira na Yasin Kawuma nabo leta yarabivuganye ariko noneho ikigezweho n’ugukurikirana Robert Kyagulanyi Bobi Wine’s bakamutesha ngo aceceke, ariko ikigaragara nuko leta izagorwa kuko uyu mugabo (Bobi Wine) akunzwe n’abagande benshi cyane cyane urubyiruko.
Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ahretutse kubwira Perezida Museveni ko atagomba kumuhutaza kubera badahuje ibitekerezo, anenga n’inzego zishinwe umutekano zikorera iyicarubozo abasivili badafite intwaro.
Yabajije Museveni icyo yatekerezaga ku bantu bakorewe iyicarubozo, abandi bakicwa mu byumweru bishize ubwo hari umwuka mubi wa politiki cyane mu bice bya Arua, Gulu Mityana. Ati “Wumva bitemeze bite iyo ukorera abantu bawe ibintu nk’ibi Perezida? Biba bimeze gute iyo ukandagije inkweto zawe ku majosi y’abaturage bawe?” Avuga ku buryo Museveni ajya yita abaturage abuzukuru be, yahise anamubwira ko atari ko basekuru b’abantu bitwara.
Impungenge Museveni asigaranye nuko abona ko yamaze kugaragara atagishoboye kujijisha abagande abahuma amaso ku mabi ari gukorerwa muri Uganda.