Imodoka yari itwaye abakinnyi basiganwa ku magare b’u Rwanda, Bourkina Faso na Côte d’Ivoire, yakoze impanuka mu gihugu cya Cameroon ubwo yarengaga umuhanda, abagera kuri 17 barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018 ubwo aba bakinnyi bitabiraga irushanwa ryitiriwe Chantal Biya, ahagana 10h 30 ku isaha yo muri icyo gihugu.
Ni mu gihe biteguraga agace ka kane ‘Grand Prix Chantal Biya 2018’, ubwo imodoka yari ibatwaye yakoraga impanuka, Bonaventure Uwizeyimana na Jean Bosco Nsengimana bagakomereka ndetse bigatuma gusiganwa ako gace bisubikwa.
Muri iri rushanwa Team Rwanda iyobowe n’Umutoza Sempoma Felix n’abakinnyi Nsengimana Jean Bosco na Uwiyeyimana Bonaventure bakinira Benediction Club y’i Rubavu; Rugamba Janvier; Manizabayo Eric na Uwiduhaye.
Ni imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yarenze umuhanda abantu 17 bahita bakomereka, bajya kuvurirwa mu bitaro by’akarere ka Mbalmayo.
Nk’uko abaganga babitangaje, abasiganwa bakomeretse ni 15, komiseri umwe n’umushoferi.
Iyi mpanuka yasubikishije isiganwa mu gace ka kane karyo, kari guhaguruka mu gace ka Ngolbang kagasorezwa mu mujyi wa Meyomessala ku ntera ya 134km.
Gusa ubuyobozi bw’iri rushanwa bwatangaje ko rigomba gukomeza.