Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yemeje ko igihugu cye gishyigikiye umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).
Ubwo yabonanaga na Perezida w’U Rwanda, Paul Kagame I New York , Perezida Macron yongeye gushimnagira ko u Bufaransa buzakomeza gushyigikira minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu matora biteganyijwe ko azabera I Yerevan muri Armenia kuwa 11-12 Ukwakira ahazaba hateraniye inama ya OIF.
Gushyigikira Louise Mushikiwabo kwa Perezida w’u Bufaransa rero ngo bikaba bifite icyo bivuze kuko kenshi umukandida ushyigikiwe n’u Bufaransa ari we ukunze kwegukana uyu mwanya w’Ubuyobozi bwa OIF nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga.
Icyiyongereyeho, umukandida w’U Rwanda agiye kuzitabira aya matora ashyigikiwe cyane na Afurika Yunze Ubumwe, aho kugeza aha gusa bimuha amajwi 29 kuri 58.
Mu banyamuryango 84 ba OIF, 58 gusa nibo bemerewe gutora mu gihe abandi 26 baba muri uyu muryango nk’indorerezi gusa. Minisitiri Mushikiwabo akaba yaragaragarijwe gushyigikirwa na Afurika Yunze Ubumwe ifite abanyamuryango (ibihugu) 29 muri OIF bemerewe gutora. Minisitiri Mushikiwabo kandi akaba yarageze no ku yindi migabane ashakisha abazamushyigikira.
Muri aya matora Minisitiri Louise Mushikiwabo azaba ahanganye n’Umunyakanadakazi Michelle Jean wari usanzwe ayobora uyu muryango kuva mu myaka 4 ishize.