Umugabo w’imyaka 28 Muzamir yatangarije inzego z’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI) uburyo Uwari Umuyobozi wa polisi mu gace ka Buyende,ASP Muhammad Kirumira yishwe.
Abantu bahafi bo muri CMI batangarije Spyreports dukesha iyi nkuru ko muzamir wari umaze iminsi yihishe mu Karere ka Yumbe yavuze iby’urupfu rwa Kirumira.
Aba batangaje ko Muzamir yatawe muri yombi nyuma yo kubona ko ari mu bantu bavuganye na Kirumira kuri telefoni mu gihe cy’iminota 20 gusa ngo nyuma telephone ye ikazajya iboneka ku murongo hato na hato.
Yagize ati” Twagiye tugerageza guhamagara nimero ye gusa ikavaho bya hato na hato bitewe n’ikibazo cy’ihuzanzira tugeze ubwo tumureka”
CMI ivuga ko bakurikiranye abo Muzamir yagiye avugana nabo bagasanga hari aho bihuriye n’umupolisi, ASP Senono kuri ubu wamaze gutwabwa muri yombi ashinjwa uruhare mu rupfu rwa Kirumira.
Uru rwego rw’umutekano ruvuga ko Muzamir yafatiwe muri Wakiso nyuma yaho GPS yerekanye ko ari mu Karere ka Wakiso.
Muzamir yemera icyaha ndetse agasobanura umubare w’amasasu yarashwe Kirumira.
Nyuma y’ibi Umuyobozi wa CIID mu mujyi wa Kampala, Johnson Olal n’abandi bo muri CMI basanze koko ibyo Muzamir yavugaga ari ukuri kwambaye ubusa.
Umukozi wa CID mu gace ka Natete ati “ Uyu mugabo yagize uruhare muri ubu bwicanyi kuko yatujyanye aho Kirumira yiciwe ndetse atwereka aho yari ahagaze ubwo yaraswaga. Uyu mugabo niwe wahamagaye abishe Kirumira nyuma yo kumubwira aho aherereye”
Abarimo gukora iperereza bavuga ko uyu mugabo yafashwe aje gufata amafaranga mu mujyi wa Kampala.
ASP Kirumira utararyaga ururimi mu kunenga bagenzi be yavugaga ko bamunzwe na ruswa yishwe kuwa 8 Nzeri 2018 mu gace k’ubucuruzi ka Bulenga hafi n’iwe mu rugo.