Mu 2016 ikigo kitwa Citizen Lab cyo muri Kaminuza ya Toronto muri Canada cyatangaje ko ‘software’ yitwa Pegasus yakozwe na NSO Group yo muri Israel ikoreshwa mu gufata amakuru yose ya Ahmed Mansoor uzwi cyane ku isi nk’ impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri United Arab Emirates(UAE), Citizen Lab yahise itangira ubushakashatsi ku ikoreshwa rya Pegasus mu gutwara amakuru ari muri Telephone y’umuntu atabizi, mu bihugu 45 babonye igomba kuba‘ikoreshwamo’ ku isi n’u Rwanda rurimo.
NSO Group Companies izwi cyane mu bijyanye n’ubutasi mu ikoranabuhanga ikaba ariyo yakoze Pegasus.
Citizen Lab mu kwezi gushize yatangaje ibyo yabonye mu bushakashatsi bwayo hagati y’ukwa munani 2016 n’ukwa munani 2018.
Ikoresheje ubuhanga bugezweho muri ‘Internet scanning’ yasanze hari ibihugu 45 Pegasus igomba kuba ikoreshwayo.
Bavuga ko babonye ibikoresho (computers, telephones, iPads..) 1 091 bikoresha interineti (IP Adresses) bihura neza n’uburyo bakoresheje bugaragaza ibikoresho bifite software ya Pegasus muri byo. Pegasus ngo yabaga ikoreshwa n’ibigo (operators) bitandukanye.
Citizen Lab kandi yakoze ubushakashatsi ku isi mu byitwa Domain Name Servers (DNS) ngo irebe ibihugu iyi Pegasus iri gukoreshwamo, ubuhanga bwabo bugaragaza ko hari ibihugu 45 birimo ibigo bigomba kuba bikoresha Pegasus.
Mu gukurikirana ushakwa, ikigo (operator) gikoresha Pegasus kigomba gukora ibishoboka uwo muntu agakanda kuri linkbamuhaye, yayikandaho ntihagire icyo imuha kidasanzwe ahubwo bigaha cya kigo ubushobozi bwo kwinjiza (install) muri telephone ye Pegasus atabizi atanabitangiye uburenganzira.
Iyo bigezweho telephone irimo Pegasus itangira guha ububiko (Command&Control server) bw’ikigo kiyikoresha amakuru yose ya nyiri telephone nka Passwords, urutonde rwa contacts ze, gahunda ziri kuri kalindari ye, SMS yandika n’izo yakira, amajwi yo guhamagarana ndetse n’ubutumwa bwo ku mbuga z’ihererekanyabutumwa.
Abakoresha Pegasus baba banashobora kwatsa camera na microphone ya telephone bagafata ibiri hafi aho bakeneye.
Pegasus ikoresha links zisa cyane n’iz’ibigo bitanga serivisi kuri Internet, za banki, kaminuza, ibigo bya leta mu kugira ngo umuntu bashaka ayikandeho maze iyi software ijye muri telephone ye.
Citizen Lab yabonye ko Pegasus ikoreshwa n’ibigo 36 babonye mu bihugu 45 bya; Algeria, Bahrain, Bangladesh, Brazil, Canada, Cote d’Ivoire, Egypt, France, Greece, India, Iraq, Israel, Jordan, Kazakhstan, Kenya, Kuwait, Kyrgyzstan, Latvia, Lebanon, Libya, Mexico, Morocco, the Netherlands, Oman, Pakistan, Palestine, Poland, Qatar, Rwanda, Saudi Arabia, Singapore, South Africa, Switzerland, Tajikistan, Thailand, Togo, Tunisia, Turkey, the UAE, Uganda, the United Kingdom, the United States, Uzbekistan, Yemen, na Zambia.
Ubushakashatsi bwabo bwashingiye kuri DNS servers ibindi bice bya Internet nka Virtual Private Network (VPN) na Internet ikoresheje ibyogajuru nabwo ngo byashoboka ko uku kwiba amakuru y’abantu byakorwaho.
Abo babonye bayikoresha muri Africa:
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye, Rugarama
Ahaaa Umva Tele4ne Nuko Umuntu Atayireka Naho Ubundi Nigisasu Twiziritseho,