Abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere ikomeye kandi inamaze igihe kinini muri Uganda, bakomeje kwiyahura, aho uheruka ari umusore witwa Joshua Ajuna, wiyahuye ku wa 16 Nzeri 2018.
Uyu musore wapfuye afite imyaka 25 y’amavuko, yari ageze mu mwaka wa kane wa kaminuza mu bijyanye n’amashyamba, iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko yiyahuye akoresheje uburozi ndetse iruhande rwe hakaba hari ubutumwa yasize yanditse mbere yo kwiyahura. Yavugaga ko yabitewe n’impamvu ze bwite.
Urupfu rwe rwiyongeye ku rutonde rw’abandi benshi biyahura muri kaminuza ya Makerere buri mwaka.
Muri Mata 2011, uwitwa Francis Kigenyi w’imyaka 23, yiyahuye asimbutse mu igorofa rya gatanu rya hoteli Baskon. Mbere y’urupfu rwe, umuvandimwe we, Emmanuel Kisadha yari yabwiye abashyitsi ku isabukuru ye ko ubuzima bwe nta gaciro bufite ko yigereranya nk’umuzimu.
The Observer dukesha iyi nkuru yavuze ko muri 2012, umunyeshuri witwaga Josua Nuwasasira, wigaga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza ya Makerere mu ishami ry’Ubucuruzi riri i Mbarara nawe yiyahuye nyuma yo kunywera amafaranga yagombaga kwishyura.
Uyu yasanzwe yimanitse mu nzu yakodeshaga mu gace ka Nkokonjeru mu Mujyi wa Mbarara yimanitse.
Mu 2011 kandi Emmanuel Kagina, yiyahuye asimbutse mu igorofa rya gatanu ry’imwe mu nyubako ya Kaminuza ya Makerere. Inshuti ze za hafi zaketse ko byatewe n’ukutumvikana n’umukobwa bakundanaga.
Ibi kandi byanabaye kuri Hassan Muganzi wiyahuye asimbutse ku igorofa rya Kane rya Kaminuza ya Makerere kuko umukobwa w’inshuti ye yamwanze.
Umwarimu mu ishami ryigisha ibijyanye n’imitekerereze ya muntu muri kaminuza ya Makerere, Dr Caroline Birungi, avuga ko aba bose n’abandi benshi biyahura babiterwa n’impamvu nyinshi zirimo, agahinda, impamvu zabo bwite, kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga, kubura uburere, kwandura agakoko gatera Sida, ubukene n’ibindi.
Dr. Birungi avuga ko Abanya-Uganda benshi babuze ababyeyi babo kubera intambara, abandi bakicwa na virusi itera Sida, bikabasiga batagira ababarera.
Yakomeje agira ati “Ubundi abanyeshuri bakura batitabwaho n’ababyeyi, bigenga cyane, bibeshaho no kuba batazi uko bakwitwara no kwiyitaho, iyo bahuye n’ibiyobyabwenge, inzoga n’indwara nka virusi itera Sida, ntabwo babasha kubyakira byoroshye.”
Yavuze kandi ko iyo aba banyeshuri bageze muri kaminuza batangira gukoresha ibiyobyabwenge byinshi, bakabaho bigenzura, bishora mu bikorwa by’ubusambanyi bakanduriramo virusi itera Sida. Iyo badafite umuntu ubagira inama ngo birangira biyahuye.
Dr. Birungi kandi avuga ko kutumvikana mu rukundo, gufata ibiyobyabwenge, ingaruka zo gukoresha amafaranga y’ishuri no kwangirwa gukora ibizamini bituma abanyeshuri biyahura.
Avuga ko kwiyahura ari kimwe mu bibazo bikomereye Kaminuza ya Makerere, aho nibura buri kwezi abanyeshuri biga mu mashami atandukanye biyahura.
Dr Birungi yibutsa ko hari imfu zitabarwa muri izi zirimo iz’abafata ibiyobyabwenge byinshi cyangwa ibinini bagasinzira ntibakanguke, bikavugwa ko bishwe n’umutima.
Lille
Uruvuga undi wweeee,ariko ibya Uganda mubishakaho iki? Mwagiye muvuga ibyanyu ko nabyo bihari daaaaa