Umusirikare wa Congo/Kinshasa, yishe abana be babiri mbere y’uko nawe yiyahura, aya mahano akaba yabaye ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, muri karitiye ya Kanzulinzuli iri muri Komini Bungulu, Teritwari ya Beni (Nord-Kivu).
Hari mu masaha ya saa tatu z’ijoro, Adjudant- Chef Kapunga Kande René wari umusirikare wa Congo by’umwihariko wanavuraga bagenzi be, yarashe abana be babiri [bari impanga] bafite imyaka ibiri n’igice, arangije na we yitunga imbunda arirasa.
Radiyo Okapi itangaza ko ubuyobozi bw’ingabo mu gace ka Beni-Butembo, butangaza ko uyu musirikare yari yarangije akazi ke neza mu masaha y’umugore, babona nta kibazo afite kirebana no kuba mu mutwe we atari shyashya.
Abaturanyi be batangaza ko ubwo yageraga mu rugo, yikingiranye n’abo bana be mu nzu, ngo nyuma bumva urusaku rwinshi mu nzu, avuga ngo “ntabwo nagenda njyenyine weeee, nsize abana be”, urwo rusaku ngo rwakurikiwe no kumva urusaku rw’amasasu yarangije ubuzima bwabo.
Imirambo yabo uko ari batatu, yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Beni, hategerejwe gahunda yo kuyishyingura.