• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Etincelles, APR FC yakire Amagaju

Rayon Sports izatangira shampiyona icakirana na Etincelles, APR FC yakire Amagaju

Ubwanditsi 05 Oct 2018 IMIKINO

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryashyize ahagaragara ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘Azam Rwanda Premier League 2018/2019’, aho ikipe ya Rayon Sports izatangira isura Etincelles FC kuri Stade Umuganda naho APR FC ikakira Amagaju FC.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira kuwa 19 Ukwakira 2018, izakinwa n’amakipe 14. Umunsi wa mbere uzakinwa ku matariki ya 19, 20 na 21 Ukwakira 2018.

Kuwa 19 Ukwakira APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka izakina n’Amagaju FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Kuwa 20 Ukwakira, Rayon Sports yerekeze mu Karere ka Rubavu aho izacakirana na Etincelles kuri stade Umuganda, naho Gicumbi FC yakire Espoir FC i Gicumbi.

Mukura VS izakira Sunrise i Huye, Kirehe FC yakire Kiyovu Sports naho AS Muhanga yakire Police FC i Muhanga.

Tariki 21 Ukwakira umunsi wa mbere wa shampiyona uzakomeza, AS Kigali yakira Musanze FC, usozwe Marines FC yakira Bugesera FC.

Ku munsi wa kabiri wa Shampiyona Rayon Sports izakina na Mukura VS yayitwaye igikombe cy’Amahoro iyitsinze kuri penaliti. Ku munsi wa Gatandatu nibwo Kiyovu Sports izakira Rayon Sports naho APR FC ikine na Mukura VS.

Ku munsi wa karindwi Rayon Sports izakina na AS Kigali, ku munsi wa munani tariki 12 Ukuboza ikine na mukeba wayo ukomeye APR FC kuri stade ya Kigali saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ku munsi wa 10 Rayon Sports izakina na Police FC mu gihe APR FC izakina na Kiyovu Sports ku Mumena.

Uko ingengabihe ya Shampiyona 2018/2019 iteye

APR FC izatangira shampiyona yakira Amagaju FC

Rayon Sports izatangira shampiyona ijya gusura Etincelles

2018-10-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe kubera Koronavirusi.

Ubwanditsi 17 Jun 2021
Tour du Rwanda 2019: Alessandro Fedeli yatwaye agace ka mbere

Tour du Rwanda 2019: Alessandro Fedeli yatwaye agace ka mbere

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Ndayisenga Valens yahize abaterengeje imyaka 23 bo muri Afurika

Ndayisenga Valens yahize abaterengeje imyaka 23 bo muri Afurika

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”

Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”

Ubwanditsi 01 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball
Amakuru

Hatangajwe amatsinda y’uko amakipe azahura mu mikino y’irushanwa ritegura shampiyona y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket ball

Ubwanditsi 18 Apr 2021
Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15
INKURU NYAMUKURU

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Ubwanditsi 27 Dec 2019
RDF yasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro
Mu Rwanda

RDF yasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro

Ubwanditsi 24 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru