Amasasu atari make yumvikanye muri zone ya Bwiza mu mujyi rwagati wa Bujumbura, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, mu gipolisi cy’u Burundi baravuga ko ari umujura wari usanzwe warayogoje iyo karitie warashwe mu gihe ariko abanyagihugu bo bavuga ko uwarashwe ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegtsi bwa Petero Nkurunziza.
Pierre Nkurikiye umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yavuze ko ayo masasu yumvikanye ari ayarashwe n’umupolisi wari ukurikiranye uwo mujura. Mu gipolisi kandi bavuga ko uwo mujura yari amaze iminsi yiba mu muma modoka, ubu akaba yafatanywe amafaranga menshi yari yibye, telephone zigendanwa, impeta n’ibindi…
Bivigwa ko uwo warashwe yaherukaga gufungurwa muri gereza nkuru ya Bujumbura mu Mpimba, ubu akaba arimo kuvurirwa mubitaro bya MSF biri muri karitie ya Kigobe. Ubwicanyi mu Burundi bukomeje kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Imvururu zo mu Burundi zatangiye mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga umugambi we wo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu, icyemezo cyafatwaga nk’ikinyuranye n’Itegeko Nshinga.
Zabyaye amakimbirane hagati y’abashinzwe umutekano n’abaturage yaguyemo benshi, abarenga ibihumbi 500 bahunga igihugu.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko hagati ya 2017 na 2018, mu Burundi hagaragaye ibyaha byinshi byibasiye inyokomuntu, byatijwe umurindi n’amagambo y’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Nkurunziza Pierre ubwe.
U Burundi ngo bwabanje guca intege ibikorwa bya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizweho n’Ihuriro riharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Loni mu 2016, ndetse bwanga gukorana na yo.
Reuters ivuga ko mu mwaka ushize iyi Komisiyo yatangaje ko abayobozi bo mu nzego zo hejuru bari mu bagize uruhare mu byaha byibasiye abatari bake.
Muri raporo yashyize ahagaragara, iyo komisiyo ivuga ko “Komisiyo ifite ibintu bikomeye bituma yemeza ko ibyaha byibasiye inyokomuntu bikomeje gukorwa mu Burundi.”
Ikomeza iti “Ibi byaha birimo ubwicanyi, ifungwa no kwimwa uburenganzira bwo kwisanzura, iyicarubozo, gufata ku ngufu n’irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku myemerere ya politiki.”