Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko hakwiye ubufatanye kugira ngo imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zihagarare.
Perezida Kagame yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’Akanama Nyobozi k’Umuryango witiriwe Mo Ibrahim, yaberaga i Londre mu Bwongereza.
Ni inama yitabiriwe kandi n’abahoze ari abakuru b’ibihugu na za Leta hamwe n’abikorera kugira ngo baganire ku bijyanye n’iterambere rya Afurika. Avuga ku mvururu zigaragara hirya no hino ku Isi, zaba izishingiye kuri politiki n’izindi, Perezida Kagame yabatangarije ko ubufatanye aribwo bukenewe ku isonga kugira ngo zikemuke.
Perezida Kagame arakomeza agira ati “Ibi bikomeza kutwibutsako dukeneye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukora neza mu gihe cya vuba”.
Avuga ku kibazo cy’abimukira, yagize ati “Iki kibazo ntabwo cyakemurwa n’igihugu kimwe cyonyine, tugomba gushyiraho uburyo buhamye kandi buhoraho. Icya mbere ni ukwirinda icyagirira nabi abimukira. Kubabuza kuza binyuze mu rupfu ni politiki idashingiye ku bumuntu kandi ntibibabuza kuza”.
Akomeza avuga ko ibyo bizagerwaho, mu gihe imyumvire izaba yarenze iyo gukenera ubufasha bw’amahanga, ahubwo ko ukwishyira hamwe mbere na mbere ariyo nzira ya Afurika yo guhangana n’ibyo bibazo byose.
Ati “Igikenewe ni ukurenga imyumvire y’ubufasha, ahubwo umubano wacu ugashingira ku kugeza iterambere rishingiye ku nganda muri Afurika. Kuki ari u Burayi, Afurika n’u Bushinwa tutakorana aho kugira ngo buri wese ahore ahangayikishijwe n’uburyo undi abana na Afurika”.
Perezida Kagame avuga ko nta mafaranga agipfa ubusa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agashimangira ko Ingengo y’imari umwaka utaha yagabanutseho 12% ndetse ko n’ibihugu bikomeje kongera umusanzu wabyo muri uyu Muryango. Ati “Turakora ibyo dushoboye kandi ibihugu biragenda byumva inshingano zabyo”.
Perezida Paul Kagame na Mo Ibrahim