• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuki Himbara akomeje gusebya Louise Mushikiwabo

Kuki Himbara akomeje gusebya Louise Mushikiwabo

Editorial 09 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mugihe imyiteguro irimbanije muri  Arménie ahazabera amatora  yo ku wa 11-12 Ukwakira 2018, mu mujyi wa  i Erevan, hazabera inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda barakataje  mu gusebya umukandida w’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga  Louise Mushikiwabo  aho azahatana  n’Umunya-Canada Michaëlle Jean.

David Himbara usanzwe uba mu ishyaka RNC  ritavuga rumwe n’ubuyobozi buriho mu Rwanda, akaba yarabaye n’umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu, akomeje gusebya Louise Mushikiwabo mu bitangazamakuru mpuzamahanga aho avuga ko ari umunyagitugu akaba  na opportuniste ngo  kumutora ninko gutora Kagame, Himbara avuga ko igihe Col. Karegeya yapfaga ngo Louise Mushikiwabo  yavuze ko ariko imbwa zipfa. Abazi Himbara bavuga ko ntakindi yavuga kirenze ibyo  kuko ibyo akunze kwandika byose bisebya u Rwanda usanga bidafite epfo na ruguru.

Ese uyu David Himbara ni muntu ki ?

Himbara, izina rye nyaryo ni Murunganywa, yavukiye mu Rwanda, ariko akurira I Gashonjwa ka Nakivale muri Ankole, mu gihugu cy’Ubugande. Mu bwana yabayeho yigunze kubera ingorane yavutsemo.

Ni umuhungu wa nyakwigendera Muzehe Byabagamba, wamubyaranye na muka se (umugore wa nyuma w’umubyeyi w’uyu musaza Byabagamba). Ibi mu mico y’abanyafrika bose ntibiteye ubwoba gusa ahubwo ni ishyano rikabije. Himbara yakuze ari umwana wanzwe, ari nabyo byahungabanyije ubuzima bwe.

Abakuranye nawe bemeza yuko yakuze ari ingunge idasabana n’urungano, ariko ngo yari azi guhamiriza kuko se yari umutoza w’intore. Himbara yarwanye n’ubuzima bw’impunzi kimwe n’abandi banyaranda, arwara amavunja kimwe n’abandi bakene bose b’impunzi. Nk’ingimbi ntiyabashije gutera imbere mu mashuri, ubuzima bwari umutwaro uremereye.

-2885.jpg

Mu myaka y’1970, uwari Perezida wa Uganda Idi Amin, yibasiye abanyarwanda maze biviramo benshi muri bo guhunga. Bamwe bagiye muri Tanzania, Himbara wari mu kigero cy’imyaka 20 icyo gihe, akaba mu bahungiye muri Kenya.

Ubuzima bwaramuriye cyane I Nairobi, maze yisanga mu mihanda, cyane cyane ahakundaga guhurira abakerarugendo.

Amayeri yari yisanganiwe yatumye areshya umugore w’umunyamerika, baba barafatanye, maze bidatinze, nyamugore amushakira impapuro z’inzira, bucya berekeza I Toronto muri Canada.

“Babanye nk’inshoreke, maze basezerana nyuma y’imyaka itatu,” nk’uko bivugwa n’uwo babanye muri Canada. Yongeraho ko nyuma “Himbara akimara kubona ubwene-gihugu bwa Canada yahise akwepa nyamugore birangirira aho kuko yataye umugore maze arabura”.

Himbara yakomeje kurwana n’ubuzima biza kumenyekana ko asigaye afite undi mugore wo mu birwa bya West Indies hafi ya Caraibes. Ubu Himbara abana n’umugore w’umunya Eritrea, ari nako agundagurana n’imanza z’uwambere ndetse n’iz’Imisoro yanyereje. Kuvuga ubuzima bwa Himbara biragoye ariko biranatangaje. Yari undi muntu umeze nk’uwunyugujwe mu mutwe.

Abanyarwanda banywa itabi risanzwe, Himbara yanyweye marijuana n’ibindi biyobyabwenge bitagira ingano. Imyitwarire ye yari yarahindutse cyane, ariko akomeza ingeso ze z’amahane, guhubuka n’ubwibone.

-2884.jpg

Kuri iyo Foto  hari mu myaka y’1980. Imyiteguro y’intambara yo gucyura impunzi yari irimbanyije, ndetse abanyarwanda bo hirya no hino ku isi harimo na kure nko muri Canada, begeranyaga inkunga zitandukanye zo gushyigikira umuryango, Rwanda Patriotic Front (RPF)-Inkotanyi.

Himbara ntiyasabanaga n’abanyarwanda bo muri Canada, nta n’icyo yakoze ngo atere inkunga urugamba.

Icyo gihe inyungu ze zari muri Afrika y’epfo aho yari yarimukiye ava muri Canada mu ntangiririo za 90.

Aho yahashinze ishyirahamwe ryitwa “Solidarity”. Mu gihe Inkotanyi zaharaniraga guhamagara urubyiruko rwo muri Canada kwitabira urugamba, Himbara we yari ahugiye gushaka urubyiruko rufasha ANC kurwanya ingoma y aba gashabuhake. Ibi ntabwo yabigezeho na gato kandi byagaragaje amafuti ye n’inda nini.

Nyakwigera Claude Dusaidi wari Inkotanyi ikomeye muri Canada, yari nka rukuruzi ku rubyiruko rwaho.

Nyuma yo gutsindwa kwaba gashabuhake n’ihagarikwa rya Jenoside (RPF yarafashe ubutegetsi), Himbara noneho yimukiye muri Africa y’epfo ku buryo busesuye aba ajugunye wa mugore wa kabiri ahita arongo uwa gatatu (umuhindekazi w’umunyafrika y’epfo).

Muri icyo gihugu yaje kuhahurira na Dusaidi bari basanzwe baziranye kandi basangiye igihugu maze bahana aderessi.

Icyo gihe ubwo Dusaidi yari umujyanama wa V/Prezida Paul Kagame, yubashywe kandi anakunzwe kubera umurava yahoranaga. Himbara yari abayeho nabi muri Africa y’epfo, ibintu byari bikaze. Afata inzira aza mu Rwanda anyuze iy’I Bugande. Nguko uko Himbara yaje kuba umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu.

2018-10-09
Editorial

IZINDI NKURU

“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila

“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila

Editorial 22 Jan 2019
Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Editorial 30 Apr 2019
Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Editorial 29 Jan 2022
USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!

USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!

Editorial 02 Dec 2017

prev
next

9 Ibitekerezo

  1. Peres
    October 9, 20188:05 am -

    Harimo kw ivuguruza kwinshi kuri Himbara…rimwe ngo bamusanze mu nkambi abazungu, ubundi ibinduiiiiiii
    UWAVUGA iby INZUKI ntawarya UBUKI!! Ubu se koko buri w se aho yavuye nuko yabayeho bivugwe??

    Subiza
  2. Titi
    October 9, 20183:56 pm -

    Aya mafuti arenze ay’ingurube nizi nenge numvise zose byabaye mbere yakazi ko kujya inama cga ni nyuma? Biramutse ari mbere byaba bibabaje niba aya makuru mwari muyazi ntimuyatange mukaba muyatanze impitagihe aho atanakenewe muri abagambanyi nkawe. Byinshi tutageraho ubwo ntizaba ari inama mbi ze zikidukurikirana? Namwe mwabyanditse muri abafatanyacyaha

    Subiza
  3. Ernest Barahira
    October 10, 20185:00 am -

    Ese icyo kigoryi gihora gitumura ibibabi byo muri Jamaica kiracyavuga?

    Subiza
  4. Teteli Josée
    October 10, 20185:04 am -

    Mwambwira uwo Himbara ni muntu ki?
    Mbega umugabo wabayeho muri za rupigapiga akabitindaho wee!! None arikoma umugore uhagarariye igihugu kizira umuze kandi naho azayobora ntaho ahuriye nuwo mukene mu bitekerezo?

    Subiza
  5. Marius Nkwaya
    October 10, 20185:07 am -

    Jye nanga no kumva amahomvu y’umunyarumogi
    Ubwo se afite irihe jambo yavuga ngo bamwumve? Itabi niryo ryivugira hahaha!!!

    Subiza
  6. Mutezintare Jean- Michel
    October 10, 20185:10 am -

    Hahaha!! Rushyashya ndabakunda. Muti: Himbara ahora mu manza z’urudaca kubera kwiba imisoro. None se urumogi ntiruhenda ?

    Subiza
  7. Marie- Grace Umurerwa
    October 10, 20185:15 am -

    Amateka ya Himbara ko atoroshye ra?
    Ese ko naherutse yikoma President P. Kagame , ubu ateruye ate Min. L.M ? Mwabonye umuntu uvugiririza mu muyaga?

    Subiza
  8. Manzi Norbert
    October 10, 20185:22 am -

    Himbara ntawamutaho umwanya. Yazengurutse Canada yose asebya ubutegetsi bw’u Rwanda.
    None yisutse muri Quebec asebya Hon. L.M kandi atazi n’impamvu OIF iriho. Guhubuka kwe nikwo kwatumye asezererwa mu rugwiro, uretse ko akazi kari kamunaniye kubera inzogs no gutumura akari ku mugongo w’ingona.

    Subiza
  9. Mohamed Shukran
    October 10, 20185:33 am -

    Mu myaka ishize, I believe mbere y’amatora ya Président muri 2017, Himbara arakugiriye ahamagaza aba youth. ba Brampton hafi ya Toronto aho atuye ngo arashaka kuganira nabo.
    Abo bahungu n’abakobwa bari batumiwe bajya kumwitaba.Ibyo yababwiye byatumye bihanukira baraseka cyaaane, bamuha urw’amenyo. Muzi se icyo yababwiraga? Ngo ntibajye bitabira kujya mu ngando, n’ibindi byinshi byo guharabika igihugu.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru