Mugihe imyiteguro irimbanije muri Arménie ahazabera amatora yo ku wa 11-12 Ukwakira 2018, mu mujyi wa i Erevan, hazabera inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda barakataje mu gusebya umukandida w’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo aho azahatana n’Umunya-Canada Michaëlle Jean.
David Himbara usanzwe uba mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubuyobozi buriho mu Rwanda, akaba yarabaye n’umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu, akomeje gusebya Louise Mushikiwabo mu bitangazamakuru mpuzamahanga aho avuga ko ari umunyagitugu akaba na opportuniste ngo kumutora ninko gutora Kagame, Himbara avuga ko igihe Col. Karegeya yapfaga ngo Louise Mushikiwabo yavuze ko ariko imbwa zipfa. Abazi Himbara bavuga ko ntakindi yavuga kirenze ibyo kuko ibyo akunze kwandika byose bisebya u Rwanda usanga bidafite epfo na ruguru.
Ese uyu David Himbara ni muntu ki ?
Himbara, izina rye nyaryo ni Murunganywa, yavukiye mu Rwanda, ariko akurira I Gashonjwa ka Nakivale muri Ankole, mu gihugu cy’Ubugande. Mu bwana yabayeho yigunze kubera ingorane yavutsemo.
Ni umuhungu wa nyakwigendera Muzehe Byabagamba, wamubyaranye na muka se (umugore wa nyuma w’umubyeyi w’uyu musaza Byabagamba). Ibi mu mico y’abanyafrika bose ntibiteye ubwoba gusa ahubwo ni ishyano rikabije. Himbara yakuze ari umwana wanzwe, ari nabyo byahungabanyije ubuzima bwe.
Abakuranye nawe bemeza yuko yakuze ari ingunge idasabana n’urungano, ariko ngo yari azi guhamiriza kuko se yari umutoza w’intore. Himbara yarwanye n’ubuzima bw’impunzi kimwe n’abandi banyaranda, arwara amavunja kimwe n’abandi bakene bose b’impunzi. Nk’ingimbi ntiyabashije gutera imbere mu mashuri, ubuzima bwari umutwaro uremereye.
Mu myaka y’1970, uwari Perezida wa Uganda Idi Amin, yibasiye abanyarwanda maze biviramo benshi muri bo guhunga. Bamwe bagiye muri Tanzania, Himbara wari mu kigero cy’imyaka 20 icyo gihe, akaba mu bahungiye muri Kenya.
Ubuzima bwaramuriye cyane I Nairobi, maze yisanga mu mihanda, cyane cyane ahakundaga guhurira abakerarugendo.
Amayeri yari yisanganiwe yatumye areshya umugore w’umunyamerika, baba barafatanye, maze bidatinze, nyamugore amushakira impapuro z’inzira, bucya berekeza I Toronto muri Canada.
“Babanye nk’inshoreke, maze basezerana nyuma y’imyaka itatu,” nk’uko bivugwa n’uwo babanye muri Canada. Yongeraho ko nyuma “Himbara akimara kubona ubwene-gihugu bwa Canada yahise akwepa nyamugore birangirira aho kuko yataye umugore maze arabura”.
Himbara yakomeje kurwana n’ubuzima biza kumenyekana ko asigaye afite undi mugore wo mu birwa bya West Indies hafi ya Caraibes. Ubu Himbara abana n’umugore w’umunya Eritrea, ari nako agundagurana n’imanza z’uwambere ndetse n’iz’Imisoro yanyereje. Kuvuga ubuzima bwa Himbara biragoye ariko biranatangaje. Yari undi muntu umeze nk’uwunyugujwe mu mutwe.
Abanyarwanda banywa itabi risanzwe, Himbara yanyweye marijuana n’ibindi biyobyabwenge bitagira ingano. Imyitwarire ye yari yarahindutse cyane, ariko akomeza ingeso ze z’amahane, guhubuka n’ubwibone.
Kuri iyo Foto hari mu myaka y’1980. Imyiteguro y’intambara yo gucyura impunzi yari irimbanyije, ndetse abanyarwanda bo hirya no hino ku isi harimo na kure nko muri Canada, begeranyaga inkunga zitandukanye zo gushyigikira umuryango, Rwanda Patriotic Front (RPF)-Inkotanyi.
Himbara ntiyasabanaga n’abanyarwanda bo muri Canada, nta n’icyo yakoze ngo atere inkunga urugamba.
Icyo gihe inyungu ze zari muri Afrika y’epfo aho yari yarimukiye ava muri Canada mu ntangiririo za 90.
Aho yahashinze ishyirahamwe ryitwa “Solidarity”. Mu gihe Inkotanyi zaharaniraga guhamagara urubyiruko rwo muri Canada kwitabira urugamba, Himbara we yari ahugiye gushaka urubyiruko rufasha ANC kurwanya ingoma y aba gashabuhake. Ibi ntabwo yabigezeho na gato kandi byagaragaje amafuti ye n’inda nini.
Nyakwigera Claude Dusaidi wari Inkotanyi ikomeye muri Canada, yari nka rukuruzi ku rubyiruko rwaho.
Nyuma yo gutsindwa kwaba gashabuhake n’ihagarikwa rya Jenoside (RPF yarafashe ubutegetsi), Himbara noneho yimukiye muri Africa y’epfo ku buryo busesuye aba ajugunye wa mugore wa kabiri ahita arongo uwa gatatu (umuhindekazi w’umunyafrika y’epfo).
Muri icyo gihugu yaje kuhahurira na Dusaidi bari basanzwe baziranye kandi basangiye igihugu maze bahana aderessi.
Icyo gihe ubwo Dusaidi yari umujyanama wa V/Prezida Paul Kagame, yubashywe kandi anakunzwe kubera umurava yahoranaga. Himbara yari abayeho nabi muri Africa y’epfo, ibintu byari bikaze. Afata inzira aza mu Rwanda anyuze iy’I Bugande. Nguko uko Himbara yaje kuba umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu.
Peres
Harimo kw ivuguruza kwinshi kuri Himbara…rimwe ngo bamusanze mu nkambi abazungu, ubundi ibinduiiiiiii
UWAVUGA iby INZUKI ntawarya UBUKI!! Ubu se koko buri w se aho yavuye nuko yabayeho bivugwe??
Titi
Aya mafuti arenze ay’ingurube nizi nenge numvise zose byabaye mbere yakazi ko kujya inama cga ni nyuma? Biramutse ari mbere byaba bibabaje niba aya makuru mwari muyazi ntimuyatange mukaba muyatanze impitagihe aho atanakenewe muri abagambanyi nkawe. Byinshi tutageraho ubwo ntizaba ari inama mbi ze zikidukurikirana? Namwe mwabyanditse muri abafatanyacyaha
Ernest Barahira
Ese icyo kigoryi gihora gitumura ibibabi byo muri Jamaica kiracyavuga?
Teteli Josée
Mwambwira uwo Himbara ni muntu ki?
Mbega umugabo wabayeho muri za rupigapiga akabitindaho wee!! None arikoma umugore uhagarariye igihugu kizira umuze kandi naho azayobora ntaho ahuriye nuwo mukene mu bitekerezo?
Marius Nkwaya
Jye nanga no kumva amahomvu y’umunyarumogi
Ubwo se afite irihe jambo yavuga ngo bamwumve? Itabi niryo ryivugira hahaha!!!
Mutezintare Jean- Michel
Hahaha!! Rushyashya ndabakunda. Muti: Himbara ahora mu manza z’urudaca kubera kwiba imisoro. None se urumogi ntiruhenda ?
Marie- Grace Umurerwa
Amateka ya Himbara ko atoroshye ra?
Ese ko naherutse yikoma President P. Kagame , ubu ateruye ate Min. L.M ? Mwabonye umuntu uvugiririza mu muyaga?
Manzi Norbert
Himbara ntawamutaho umwanya. Yazengurutse Canada yose asebya ubutegetsi bw’u Rwanda.
None yisutse muri Quebec asebya Hon. L.M kandi atazi n’impamvu OIF iriho. Guhubuka kwe nikwo kwatumye asezererwa mu rugwiro, uretse ko akazi kari kamunaniye kubera inzogs no gutumura akari ku mugongo w’ingona.
Mohamed Shukran
Mu myaka ishize, I believe mbere y’amatora ya Président muri 2017, Himbara arakugiriye ahamagaza aba youth. ba Brampton hafi ya Toronto aho atuye ngo arashaka kuganira nabo.
Abo bahungu n’abakobwa bari batumiwe bajya kumwitaba.Ibyo yababwiye byatumye bihanukira baraseka cyaaane, bamuha urw’amenyo. Muzi se icyo yababwiraga? Ngo ntibajye bitabira kujya mu ngando, n’ibindi byinshi byo guharabika igihugu.