• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuki Himbara akomeje gusebya Louise Mushikiwabo

Kuki Himbara akomeje gusebya Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 09 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mugihe imyiteguro irimbanije muri  Arménie ahazabera amatora  yo ku wa 11-12 Ukwakira 2018, mu mujyi wa  i Erevan, hazabera inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda barakataje  mu gusebya umukandida w’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga  Louise Mushikiwabo  aho azahatana  n’Umunya-Canada Michaëlle Jean.

David Himbara usanzwe uba mu ishyaka RNC  ritavuga rumwe n’ubuyobozi buriho mu Rwanda, akaba yarabaye n’umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu, akomeje gusebya Louise Mushikiwabo mu bitangazamakuru mpuzamahanga aho avuga ko ari umunyagitugu akaba  na opportuniste ngo  kumutora ninko gutora Kagame, Himbara avuga ko igihe Col. Karegeya yapfaga ngo Louise Mushikiwabo  yavuze ko ariko imbwa zipfa. Abazi Himbara bavuga ko ntakindi yavuga kirenze ibyo  kuko ibyo akunze kwandika byose bisebya u Rwanda usanga bidafite epfo na ruguru.

Ese uyu David Himbara ni muntu ki ?

Himbara, izina rye nyaryo ni Murunganywa, yavukiye mu Rwanda, ariko akurira I Gashonjwa ka Nakivale muri Ankole, mu gihugu cy’Ubugande. Mu bwana yabayeho yigunze kubera ingorane yavutsemo.

Ni umuhungu wa nyakwigendera Muzehe Byabagamba, wamubyaranye na muka se (umugore wa nyuma w’umubyeyi w’uyu musaza Byabagamba). Ibi mu mico y’abanyafrika bose ntibiteye ubwoba gusa ahubwo ni ishyano rikabije. Himbara yakuze ari umwana wanzwe, ari nabyo byahungabanyije ubuzima bwe.

Abakuranye nawe bemeza yuko yakuze ari ingunge idasabana n’urungano, ariko ngo yari azi guhamiriza kuko se yari umutoza w’intore. Himbara yarwanye n’ubuzima bw’impunzi kimwe n’abandi banyaranda, arwara amavunja kimwe n’abandi bakene bose b’impunzi. Nk’ingimbi ntiyabashije gutera imbere mu mashuri, ubuzima bwari umutwaro uremereye.

-2885.jpg

Mu myaka y’1970, uwari Perezida wa Uganda Idi Amin, yibasiye abanyarwanda maze biviramo benshi muri bo guhunga. Bamwe bagiye muri Tanzania, Himbara wari mu kigero cy’imyaka 20 icyo gihe, akaba mu bahungiye muri Kenya.

Ubuzima bwaramuriye cyane I Nairobi, maze yisanga mu mihanda, cyane cyane ahakundaga guhurira abakerarugendo.

Amayeri yari yisanganiwe yatumye areshya umugore w’umunyamerika, baba barafatanye, maze bidatinze, nyamugore amushakira impapuro z’inzira, bucya berekeza I Toronto muri Canada.

“Babanye nk’inshoreke, maze basezerana nyuma y’imyaka itatu,” nk’uko bivugwa n’uwo babanye muri Canada. Yongeraho ko nyuma “Himbara akimara kubona ubwene-gihugu bwa Canada yahise akwepa nyamugore birangirira aho kuko yataye umugore maze arabura”.

Himbara yakomeje kurwana n’ubuzima biza kumenyekana ko asigaye afite undi mugore wo mu birwa bya West Indies hafi ya Caraibes. Ubu Himbara abana n’umugore w’umunya Eritrea, ari nako agundagurana n’imanza z’uwambere ndetse n’iz’Imisoro yanyereje. Kuvuga ubuzima bwa Himbara biragoye ariko biranatangaje. Yari undi muntu umeze nk’uwunyugujwe mu mutwe.

Abanyarwanda banywa itabi risanzwe, Himbara yanyweye marijuana n’ibindi biyobyabwenge bitagira ingano. Imyitwarire ye yari yarahindutse cyane, ariko akomeza ingeso ze z’amahane, guhubuka n’ubwibone.

-2884.jpg

Kuri iyo Foto  hari mu myaka y’1980. Imyiteguro y’intambara yo gucyura impunzi yari irimbanyije, ndetse abanyarwanda bo hirya no hino ku isi harimo na kure nko muri Canada, begeranyaga inkunga zitandukanye zo gushyigikira umuryango, Rwanda Patriotic Front (RPF)-Inkotanyi.

Himbara ntiyasabanaga n’abanyarwanda bo muri Canada, nta n’icyo yakoze ngo atere inkunga urugamba.

Icyo gihe inyungu ze zari muri Afrika y’epfo aho yari yarimukiye ava muri Canada mu ntangiririo za 90.

Aho yahashinze ishyirahamwe ryitwa “Solidarity”. Mu gihe Inkotanyi zaharaniraga guhamagara urubyiruko rwo muri Canada kwitabira urugamba, Himbara we yari ahugiye gushaka urubyiruko rufasha ANC kurwanya ingoma y aba gashabuhake. Ibi ntabwo yabigezeho na gato kandi byagaragaje amafuti ye n’inda nini.

Nyakwigera Claude Dusaidi wari Inkotanyi ikomeye muri Canada, yari nka rukuruzi ku rubyiruko rwaho.

Nyuma yo gutsindwa kwaba gashabuhake n’ihagarikwa rya Jenoside (RPF yarafashe ubutegetsi), Himbara noneho yimukiye muri Africa y’epfo ku buryo busesuye aba ajugunye wa mugore wa kabiri ahita arongo uwa gatatu (umuhindekazi w’umunyafrika y’epfo).

Muri icyo gihugu yaje kuhahurira na Dusaidi bari basanzwe baziranye kandi basangiye igihugu maze bahana aderessi.

Icyo gihe ubwo Dusaidi yari umujyanama wa V/Prezida Paul Kagame, yubashywe kandi anakunzwe kubera umurava yahoranaga. Himbara yari abayeho nabi muri Africa y’epfo, ibintu byari bikaze. Afata inzira aza mu Rwanda anyuze iy’I Bugande. Nguko uko Himbara yaje kuba umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu.

 

2018-10-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Gukabya kw’Akazu ka Museveni biragaragaza itutumba rigamije guhirika ingoma ye

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Impamvu Dr. Kayumba akeneye ubufasha- Shyaka Kanuma

Impamvu Dr. Kayumba akeneye ubufasha- Shyaka Kanuma

Ubwanditsi 03 Oct 2018
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Ubwanditsi 15 Sep 2023

9 Ibitekerezo

  1. Peres
    October 9, 20188:05 am -

    Harimo kw ivuguruza kwinshi kuri Himbara…rimwe ngo bamusanze mu nkambi abazungu, ubundi ibinduiiiiiii
    UWAVUGA iby INZUKI ntawarya UBUKI!! Ubu se koko buri w se aho yavuye nuko yabayeho bivugwe??

    Subiza
  2. Titi
    October 9, 20183:56 pm -

    Aya mafuti arenze ay’ingurube nizi nenge numvise zose byabaye mbere yakazi ko kujya inama cga ni nyuma? Biramutse ari mbere byaba bibabaje niba aya makuru mwari muyazi ntimuyatange mukaba muyatanze impitagihe aho atanakenewe muri abagambanyi nkawe. Byinshi tutageraho ubwo ntizaba ari inama mbi ze zikidukurikirana? Namwe mwabyanditse muri abafatanyacyaha

    Subiza
  3. Ernest Barahira
    October 10, 20185:00 am -

    Ese icyo kigoryi gihora gitumura ibibabi byo muri Jamaica kiracyavuga?

    Subiza
  4. Teteli Josée
    October 10, 20185:04 am -

    Mwambwira uwo Himbara ni muntu ki?
    Mbega umugabo wabayeho muri za rupigapiga akabitindaho wee!! None arikoma umugore uhagarariye igihugu kizira umuze kandi naho azayobora ntaho ahuriye nuwo mukene mu bitekerezo?

    Subiza
  5. Marius Nkwaya
    October 10, 20185:07 am -

    Jye nanga no kumva amahomvu y’umunyarumogi
    Ubwo se afite irihe jambo yavuga ngo bamwumve? Itabi niryo ryivugira hahaha!!!

    Subiza
  6. Mutezintare Jean- Michel
    October 10, 20185:10 am -

    Hahaha!! Rushyashya ndabakunda. Muti: Himbara ahora mu manza z’urudaca kubera kwiba imisoro. None se urumogi ntiruhenda ?

    Subiza
  7. Marie- Grace Umurerwa
    October 10, 20185:15 am -

    Amateka ya Himbara ko atoroshye ra?
    Ese ko naherutse yikoma President P. Kagame , ubu ateruye ate Min. L.M ? Mwabonye umuntu uvugiririza mu muyaga?

    Subiza
  8. Manzi Norbert
    October 10, 20185:22 am -

    Himbara ntawamutaho umwanya. Yazengurutse Canada yose asebya ubutegetsi bw’u Rwanda.
    None yisutse muri Quebec asebya Hon. L.M kandi atazi n’impamvu OIF iriho. Guhubuka kwe nikwo kwatumye asezererwa mu rugwiro, uretse ko akazi kari kamunaniye kubera inzogs no gutumura akari ku mugongo w’ingona.

    Subiza
  9. Mohamed Shukran
    October 10, 20185:33 am -

    Mu myaka ishize, I believe mbere y’amatora ya Président muri 2017, Himbara arakugiriye ahamagaza aba youth. ba Brampton hafi ya Toronto aho atuye ngo arashaka kuganira nabo.
    Abo bahungu n’abakobwa bari batumiwe bajya kumwitaba.Ibyo yababwiye byatumye bihanukira baraseka cyaaane, bamuha urw’amenyo. Muzi se icyo yababwiraga? Ngo ntibajye bitabira kujya mu ngando, n’ibindi byinshi byo guharabika igihugu.

    Subiza

Leave a Reply to Marie- Grace Umurerwa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe
UBUKUNGU

Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe

Ubwanditsi 20 Jul 2018
Abanyarwanda 500 bagiye guhugurwa gukora ‘software’ banahabwe akazi mu bigo bikomeye
IKORANABUHANGA

Abanyarwanda 500 bagiye guhugurwa gukora ‘software’ banahabwe akazi mu bigo bikomeye

Ubwanditsi 25 Jul 2018
Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Ubwanditsi 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru