• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe

Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe

Editorial 09 Oct 2018 ITOHOZA

Ingabire Victoire yemereye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ko hari amagambo yakoreshaga atari ngombwa bitewe no kudasobanukirwa neza amategeko y’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Ingabire yitabye RIB kugira ngo baganire ku magambo aherutse gutangaza cyangwa se yamwitiriwe abusanya n’ibikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ibiganiro byagarutse ku kuba guhamywa ibyaha kwa Ingabire bifatwa nk’ibishingiye ku mpamvu za ‘Politiki’ no kugaragaza abandi ‘nk’imfungwa za politiki’.

Iri tangazo rigira riti “By’umwihariko yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Ubwo Diane Rwigara n’umubyeyi we bafungurwaga, Ingabire yabwiye abanyamakuru ko mu Rwanda ‘hari abanyapolitiki bafunzwe […] nta mpamvu n’imwe igihugu cyacu cyakomeza kwambikwa icyasha cy’uko dufite imfungwa za politiki’.

Mu bisobanuro bya Ingabire, RIB yagize iti “Yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi.”

“Yanemeye ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko. Yabwiye RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite.”

RIB yavuze ko ibi biganiro byabaye mu mwuka w’ubwumvikane busesuye, bikarangira Ingabire yemeye ko yiteguye gutanga umusanzu we mu mahoro mu iterambere ry’igihugu.

Yanavuze ko hari gutegurwa uburyo abana be baza kumusura mu Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Ngwino Urebe, ujye kubwira abandi’ [Come and See, Go and Tell”].

2018-10-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Editorial 29 May 2023
Padiri Alphonse Kabera yishwe anigishijwe isume yicazwa mu ntebe iwe

Padiri Alphonse Kabera yishwe anigishijwe isume yicazwa mu ntebe iwe

Editorial 26 Sep 2017
Kayumba Nyamwasa yapfushije se atinya kuza gushyingura ngo adatabwa muri yombi

Kayumba Nyamwasa yapfushije se atinya kuza gushyingura ngo adatabwa muri yombi

Editorial 06 Apr 2018
Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Editorial 29 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi

Editorial 18 Jan 2016
Kigali : Kwa Nyiragasazi (LA COMETE) havumbuwe imbunda eshanu zari zihishe
Mu Mahanga

Kigali : Kwa Nyiragasazi (LA COMETE) havumbuwe imbunda eshanu zari zihishe

Editorial 05 Apr 2016
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado
Amakuru

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Editorial 01 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru