• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Tanzania: Depite Tundu Lisu yarasiwe iwe bikekwa ko yaba yazize kumena ibanga

Tanzania: Depite Tundu Lisu yarasiwe iwe bikekwa ko yaba yazize kumena ibanga

Ubwanditsi 08 Sep 2017 ITOHOZA

Depite Tundu Lisu wo mu ishyaka rya CHADEMA muri Tanzania yarashwe n’umuntu utaramenyekana, ahita ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Dodoma.

Umuyobozi mukuru wa CHADEMA Freeman Mbowe aravuga ko Depite Tundu Lisu yarasiwe iwe mu rugo kuri uyu wa kane, akaba arembye.

Amakuru tukirimo gutohoza aravuga ko Depite Tundu Lisu bikekwa ko yaba yazize kumena ibanga no kutavuga rumwe n’ubutegetsi ku kibazo cy’imyitozo ya gisilikare ikomeje gukorerwa mu nkambi z’Abarundi igamije guteza umutekano muke muri kano karere.

Ayo makuru agitohozwa kandi avuga ko bamwe mu biyita impunzi z’abarundi mu nkambi muri Tanzania bahawe imyitozo ya gisilikare.

Ibi ngo biri mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibitero by’abarwanya ubutegetsi bwa Petero nkurunziza bibumbiye muri FOREBU ya Gen. Godefoid Niyombare.

Ishyaka rya CHADEMA ryasohoye itangazo ryamagana iraswa ry’umunyamuryango waryo, risaba polisi gukora iperereza, nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Swahili Times.

-7935.jpg


Aho Tundu Lissu aryamye mu bitaro, ni mu cyumba cy’abarwayi bagomba kubagwa, nk’uko bitangazwa na Mwananchi.

Abanyepolitiki batandukanye bamaze kumugeraho mu bitaro, kimwe n’inshuti n’abavandimwe, bamwe barira.

Perezida John Magufuli yavuze ko yababajwe bikomeye n’iraswa ry’uyu mugabo, avuga ko aza kumusengera agakira.

-7937.jpg

Depite Tundu Lisu aganira n’abanyamakuru mu minsi ishize

Muri ubwo butumwa yacishije kuri Twitter, Magufuli yasabye inzego z’umutekano gushakisha abarashe Tundu.

Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko akomoka mu Ntara ya Singida.

Umukuru w’igihugu w’Uburundi Petero NKURUNZIZA hamwe na John Pombe MAGUFULI wa Tanzaniya baheruka kubonanira bwa mbere amaso mu yandi mu kwezi kwa karindwi 2017 mu mubonano wabereye mu karere ka Ngara mu ntara ya Kagera, mu gihugu cya Tanzaniya.

Umukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA yageze muri Tanzania avuye i Bujumbura mu ndege bikekwa ko ari iy’Umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert, bari kumwe akaba yari mu butumwa bwa RNC, Ishyaka rye na Kayumba Nyamwasa, mu gutaha Petero Nkurunziza, yafashe urugendo n’imodoka, akaba yaraciye ku rubibe Uburundi buhana na Tanzaniya, i Kobero mu ntara ya Muyinga.

Muri urwo rugendo, Umukuru w’igihugu, Petero NKURUNZIZA yaherekejwe n’abaminisitiri batatu ba Leta y’Uburundi aribo Alain Guillaume BUNYONI ushinzwe Umutekano, Alain Aimé NYAMITWE Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Isabelle NDAHAYO ushinzwe ’Uburundi muri Afrika y’uburasirazuba, Domitien NDIHOKUBWAYO w’ikigega cya Leta, hamwe na Emmanuel NTAHOMVUKIYE ushinzwe kwivuna abanzi.

Umukuru w’Igihugu wa Tanzaniya niwe wagiye kumwakira, mw’ijambo rye yabwiye abaturage bari ku kibuga cy’umupira w’amaguru i Ngara, John MAGUFULI yababwiye ko yabazaniye umukuru w’Igihugu Petero NKURUNZIZA, ababwira ko yaje kuganira nawe bari bonyine, nyuma ku mugoroba agirana ibiganiro n’abandi bamuherekeje.

-7934.jpg

Perezida Nkurunziza na Perezida Magufuri i Ngara muri Tanzania

2017-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burera: Habonetse umurambo w’umusore wishwe ateraguwe ibyuma

Burera: Habonetse umurambo w’umusore wishwe ateraguwe ibyuma

Ubwanditsi 21 Aug 2017
General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

Ubwanditsi 07 Mar 2024
Suwede: Umunyarwanda agiye kwitaba urukiko kubera ibyaha bya Jenoside

Suwede: Umunyarwanda agiye kwitaba urukiko kubera ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 06 Sep 2017
Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ikinyoma gitindi Kirasama: Tshisekedi ashobora kwisanga mu rusobe rw’ibibazo nyuma yo kubeshya abarwanya u Rwanda ko azabafasha gukuraho Leta.

Ubwanditsi 22 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro
Amakuru

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 06 Dec 2021
Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom
INKURU NYAMUKURU

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Ubwanditsi 20 Sep 2018
CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!
Amakuru

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Ubwanditsi 22 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru