• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»OIF: Min. Mushikiwabo uhanganye na Michaëlle Jean ni bantu ki?

OIF: Min. Mushikiwabo uhanganye na Michaëlle Jean ni bantu ki?

Ubwanditsi 12 Oct 2018 ITOHOZA

Mu gihugu cya Armenia hitezwe ibidasanzwe mu mateka y’u Rwanda aho umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ashobora kwegukana intsinzi y’ubunyamabanga bw’umuryango wa OIF mu nteko rusange   y’umuryango w’abakoresha Igifaransa [ Francophonie].

Igifaransa ntabwo ari ururimi rukoreshwa muri Armenia, ariko Ubufaransa bucumbikiye Abanyarmenia benshi, harimo n’umuririmbyi aheruka kwitaba Imana, Charles Aznavour.

Michaëlle Jean na Louise Mushikiwabo

Abitabiriye iyo nama bagomba gutora umuyobizi mukuru w’umuryango, kuri uyu wa gatanu, iyi nama ihuriwemo n’abantu barenga miriyoni magana abiri na mirongo irindwi bavuga urimi rw’igifaransa.

Uwusanzwe uyoboye uwo muryango, yahoze ari guverineri mukuru wa Canada, Michaëlle Jean,  nawe ushakisha manda ya kabiri ariko Prezida Macron ashyigikiye Louise Mushikiwabo, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Ese Michaëlle Jean ni munti ki?

Michaëlle Jean yavutse mu mwaka wa 1957, avukira i Port-au-Prince mu murwa mukuru wa Haïti.

Yageze muri Canada nk’impunzi mu mwaka wa 1968, akurira mu mujyi wa Thetford Mines wo mu ntara ya Québec, nyuma aza guhabwa ubwenegihugu bwa Canada.

Yahoze ari umunyamakuru w’ikigo cy’itangazamakuru cya leta ya Canada, aba Guverineri mukuru wa Canada, kuri ubu akaba ari we munyamabanga mukuru wa Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi ry’Igifaransa , umwanya ariho kuva mu mwaka wa 2014.

Michaëlle Jean asuhuzanya na Perezida w’u Bufaransa, Macron

Yize indimi n’ubuvanganzo, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza  kuri kaminuza zitandukanye zirimo izo muri Canada no mu Butaliyani, nka Kaminuza ya Montréal na Kaminuza ya Florence.

Nkuko bigaragara mu makuru ajyanye n’ubuzima bwe ari ku rubuga rwa interineti, Madamu Jean avuga adategwa indimi eshanu ari zo Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani, Icyespanyole, Igikreole, akaba azi no gusoma ururimi rw’Igiportugali.

Ubwo manda ye nka Guverineri mukuru wa Canada yarangiraga mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2010, yahise agirwa intumwa idasanzwe y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO.

Yari ashinzwe gufasha mu kuzahura igihugu avukamo cya Haïti cyari kimaze gushegeshwa n’umutingito w’isi wahitanye abarenga ibihumbi 200 ukanangiza byinshi mu bikorwa-remezo.

Bamwe mu bamunenga bamushinja gusesagura umutungo wa Francophonie, ikirego ahakana.

Yashakanye na Jean-Daniel Lafond, Umunya-canada wavukiye mu Bufaransa akaba utegura filime ndetse akaba yarahoze ari umwarimu w’isomo rya filozofiya. Babyaranye umwana umwe w’umukobwa, Marie-Éden Lafond.

Umunyarwandakazi, Louise Mushikiwabo:

Mushikiwabo yavukiye i Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahahoze ari Komini Rutongo. Yavutse tariki 22 Gicurasi 1961. Avuka mu muryango w’abatsobe, se umubyara akaba yari umuhinzi wa Kawa.

Louise Mushikiwabo ubu uyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva 2009 (ari nawe uyitinzemo kurusha abandi kuva mu 1994)akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, ni umunyandimi (polyglotte). Yagiye muri iyi minisiteri avuye ku y’Itangazamakuru, inaheruka ubwo.

Min. Mushikiwabo arahabwa amahirwe yo kuyobora OIF

Bidashidikanywaho, ni Mushiki wa Ndasingwa Landouard uzwi nka Lando (Hotel Chez Lando) wari mu bashinze ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL, akaba yarishwe muri Jenoside.

Amashuri abanza yayigiye mu mujyi wa Kigali, ayisumbuye ayiga ku Nyundo mu karere ka Rubavu, mu ishuri Notre Dame d’Afrique. Yize indimi n’ubuvanganzo.

Mu 1981, yagiye muri Kaminuza y’u Rwanda I Nyakinama (ubu ni mu karere ka Musanze) yiga indimi, ariko mu gashami k’Icyongereza.

Mu 1984 arangije I Nyakinama, yabaye umwarimu w’Icyongereza muri Lycee de Kigali (LDK) mu Rugunga rwa Kigali.

Mu 1986, yagiye kwiga muri Amerika, muri kaminuza ya Delaware, ahabonera Master’s mu ndimi n’ubusemuzi.

Arangije mu 1988, yahise yigumira muri USA, akora imirimo yo gusemura avana mu rurimi rumwe ajyana mu rundi. Uku kuguma muri Amerika, byamurinze Jenoside yahitanye benshi mu muryango harimo na Lando.

Mu 2005 yaje gukora muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD, nk’umuyobozi ushinzwe itumanaho. Iyi BAD yayoborwaga n’umunyarwanda Dr Donald Kaberuka.

Mu 2006, yanditse igitabo “Rwanda means Universe”, ugenekerereje ngo “u Rwanda bivuga isi yose”, aho avuga ku buzima bwe n’umuryango we kugeza kuri Jenoside yawushegeshe.

Mu 2008, Mushikiwabo yagannye mu Rwanda, agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru, nyuma aza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kugeza ubu.

2018-10-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ubwanditsi 25 Sep 2024
Umunyarwanda  yateye utwatsi  ibyavugiwe kuri Radio Inkingi

Umunyarwanda yateye utwatsi ibyavugiwe kuri Radio Inkingi

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika

Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Ibibazo 10 bibazwa Kayumba Nyamwasa

Ibibazo 10 bibazwa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 10 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d’Ivoire amanota 78 kuri 75
Amakuru

Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d’Ivoire amanota 78 kuri 75

Ubwanditsi 06 Sep 2021
Umunyabigwi w’Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour
Amakuru

Umunyabigwi w’Umufaransa Yannick Noah yageze mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour

Ubwanditsi 29 Feb 2024
U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho
UBUKUNGU

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Ubwanditsi 16 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru