Undi Munyarwanda witwa Niyigena Patrick w’imyaka 38, usanzwe akora ubucuruzi, yageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu avuye muri Uganda aho yari yarashimutiwe agakorerwa iyicarubozo ririmo no guterwa urushinge atarasobanukirwa ibyarwo.
Muri iki cyumweru nibwo uyu mugabo w’abana batatu, utuye mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, yashimutiwe muri Uganda ubwo yerekezaga muri Kenya kurangura ibikoresho byifashishwa mu gusimbuza ibya frigo bishaje.
Nubwo byagaragaraga ko ananiwe, yabwiye itangazamakuru bimwe mu byamubayeho kuva ku wa Mbere, tariki ya 8 Ukwakira 2018 ubwo yerekezaga muri Uganda n’imodoka ya Trinity, ngo akomerezeho yerekeze muri Kenya kurangura.
Ati “Hari umuntu ukorera i Bugande nagombaga guhura nawe kugira ngo antume nkomeze urugendo rwanjye, biba ngombwa ko mparara kugira ngo tubonane, bukeye bwaho mbone gukomeza urugendo rwanjye.”
Bigeze ku wa Kabiri, Niyigena avuga ko yahuye n’uwo mugabo, avuga ko yitwa “Vincent”, saa tanu z’igitondo ‘ampa agapapuro k’ibyo agomba kuntuma, ampa n’amadolari 1400…nanjye nari mfite andi 1000$’.
Avuga ko akimara gutandukana n’uwo mugabo bamaranye nk’isaha, yaje kujya muri isoko rya Owino i Kampala ajya no muri resitora dore ko yari afite itike ya saa kumi n’imwe.
Agisohoka muri iryo soko ahagana saa kumi z’umugoroba, Niyigena avuga ko yari kuri telefoni kuri Sitasiyo ya Total, akabona abasore babiri bo mu kigero cy’imyaka 25 cyangwa 26, umwe afite imbunda nto ya masotela, undi afite icyombo mu ntoki.
Ati “Umwe amvugisha mu Kigande, ndamubwira ngo ntabwo mvuga Ikigande, nta kibazo mvugisha mu Cyongereza…bati twebwe rero turi abakozi ba leta, tuvuye kuri Polisi hari ibibazo bike dushaka kukubaza.”
Yababajije niba bidatinda kuko isaha ye ya tike yo kujya i Nairobi igiye kugera. Bamusubije ko niyo imodoka yamusiga baza kumufasha gukomeza, niko kubona hahamagawe imodoka ya Pick up y’umukara.
Atangiye kugira impungenge, yibwira ko atatera amahane kandi ari n’abapolisi yinjira mu modoka kuko bamubwiraga ko batamubariza mu muhanda.
Ati “Ninjiyemo wa wundi wari ufite icyombo yari afite imbunda ntoya n’umushoferi wari ubatwaye yari afite imbunda iruhande rwe hafi y’umuryango.”
Akigera mu modoka, Niyigena avuga ko yatswe ibyangombwa birimo indangamuntu na Pasiporo, bamusubiza gusa Laissez- Passer.
Yabajijwe niba nta n’ibindi afite, avuga amafaranga yari afite yose, bamusaba kuyabaha ngo bayamubikire.
Ati “Murambikira mute kandi hari utubazo duke mugiye kumbaza mukandeka nkagenda? Bati ‘Kora ibyo tugusabye’.”
Bamwatse na telefone, barasoma ibirimo nyuma imodoka irahaguruka bagenda nk’iminota 40, agakeka ko berekeje ku biro bya polisi ariko abona ajyanywe ahantu hameze nk’inzu yo kubamo.
Ati “Ikintu cyantangaje ni uko umusekirite wadukinguriye atari yambaye imyenda ya polisi.”
Niyigena avuga ko ahagakwiye kuba nk’intebe zo mu ruganiriro, harimo izo mu biro nyinshi zizengurutse ku meza.
Ati “Umwe wari ufite icyombo, ati “Patrick waje gukora iki muri Uganda?” niko kumusubiza ko namubwiye ko ndi umucuruzi uri mu rugendo, nshobora no kumuha nimero agahamagara kuri bisi n’uwo twavuganye ngiye kuranguraho muri Kenya n’abo mu Rwanda, bakubwire ko ndi umucuruzi.”
Barahatiriza bamubaza, abasubiza uwo ari we ati “Patrick urimo urakina n’ubuzima bwawe.”
Bwatangiye kugoroba, bibaye nka saa kumi n’ebyiri, bongera kumubaza abasubiriramo uko yari yabasubije.
Ati “Mbona bazanye utuntu tumeze nk’amapingu ariko twa pulasitike, batunyambika ku maguru no ku maboko, banyinjiza mu kumba kijimye cyane, narayemo aho ngaho.”
Bukeye bwaho, Niyigena waraye nta kurya no kunywa, nta byo kuryamira, yongeye kubazwa ikibazo kimwe n’ibyo yabajijwe mbere abasubiza ko ari umucuruzi. Icyo gihe harimo n’uwamuvugishije mu Kinyarwanda ariko atakizi neza.
Ati “Uwavuze Ikinyarwanda na mugenzi we yari afite agacupa k’amazi, afite agakarito karimo inshinge, arambwira ngo ‘aha hantu twagushyize muri kano kazu, ntabwo ari heza ushobora kuhakura indwara, reka tugufashe tugutere urukingo utaza kugira ikibazo nusohoka.”
Yabanje kwanga ariko abwirwa noneho ko ari itegeko, aruterwa ku kuboko ku ibumoso, baragenda.
Umwe yafunguye amazi, Niyigena agiye kuyafata, “undi ankubita umugeri” mu rubavu.
Ati “Uko ndi kwinyangambura hasi, ntangira noneho no gucika intege, umenya rwa rushinge rwari rutangiye gukora akazi…Numva ntangiye kuma, sindibubashe gufata amazi, ntangira kubabara mu mugongo, hahandi bakubise sinabasha kwishima, murumva ububabare mfite ukuntu bungana.”
Bukeye bwaho, baragarutse baramukomanga, bongera kumubaza “Bati ubu ntabwo ushobora kutubwira ikintu cyakuzanye hano?” Niyigena avuga ko yararushye atabasha kuvuga azunguza umutwe ko nta kindi ari umucuruzi.
Bigeze ku wa Gatanu mu gitondo, undi musore utandukanye n’abamubazaga, aramusohora, amwereka ibikapu bye, amubwira ko arekuwe. Akimubaza ibyerekeye ibyangombwa bye, ahita amwuka inabi ati “Wowe muginga toka!”
Ageze kuri bisi ya Trinity, umusore yahasanze aramutakira, amusabira umumotari kumugeza kuri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Ihurizo ku biswe abasore yumvise biswe ‘aba KAKA’
Niyigena wageze kuri Ambasade ahagana saa moya itarafungura, saa tatu za mu gitondo arakirwa, asobanura ibyamubayeho bamujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya “Old Kampala”.
Ati “Kuri Polisi bakoze ibizamini byo kureba iby’urwo rushinge banteye.”
Bafashe amaraso, bavuga ko bazayapimisha, bakamwoherereza ibisubizo.
Ati “Nabisobanuriye umupolisi mubwira uko byagenze, asa n’umenye ibyo ri byo ati “Aba ni abasore ba Kaka’. Kaka sinari kumenya uwo ari we.”
Uwo mupolisi yamubwiye ko nta kindi bamukorera kuko batazi abamufashe, amwandikira impapuro zerekana ko yakiriwe “akavuga ikibazo wagize ko ibindi bizakurikiranwa nyuma’.”
Kuva ku wa Kabiri, Niyigena avuga ko yongeye kubona icyo ashyira mu nda ageze kuri Ambasade.
Niyigena ufite impungenge z’ubuzima bwe, asaba ko leta yamufasha kumuvuza hakamenyekana niba nta ngaruka urwo rushinge ruzamugiraho.
Avuga ko yajyaga yumva ko hari abanyarwanda bajya bahohoterwa muri Uganda bagafungwa bagakorerwa iyicarubozo ntabyiteho cyane kugeza igihe bimubayeho, akaba riyo mpamvu agira inama abacuruzi ko igihe bagiye muri Uganda bagenda ari igikundi kuko ugiye wenyine afatwa agahohoterwa.
Anemeza ko kuri Sitasiyo ya polisi yumviye ko abamuhohoteye ari abasore ba Kaka, yumvise ko hari indi dosiye y’Umunyarwanda nayo muri iyi minsi bakiriye.
Ikibazo cy’Abanyarwanda bahohotererwa muri Uganda kimaze igihe cyivugwa. Mu Kuboza 2017 bwo hari uwitwa Fidèle Gatsinzi wagaruwe mu gihugu yarakorewe iyicarubozo kugeza aho atabashaga kugenda, akifashisha akagare k’akabafite ubumuga.
Sunday
Handura amavunja Sabalwanyi nandi uzayafuhirire.